Digiqole ad

Rayon Sports yagumye ku mwanya wa mbere irusha APR ibitego 4

30 Werurwe – Nyuma y’imikino y’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru, ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo ikinganya amanota na APR ariko ikayirusha ibitego nyuma y’uko itsinze Etincelles FC ibitego 3-0, naho APR igatsinda Musanze FC 1-0.

APR FC mu mukino wayihuje na Musanze FC.
APR FC mu mukino wayihuje na Musanze FC.

Umukino wa APR FC na Musanze wabereye kuri stade ya Kicukiro, wari ukomeye cyane kuko amakipe yombi yasatiranaga cyane ku buryo bugaragara.

Igitego cya APR FC cyabonese ku munota wa 15 w’igice cya mbere gitsindwa na Mugiraneza Jean Baptiste (Migi) ku mupira mwiza yari ahawe na Andrew Butera.

Gusa kuri APR FC, umutoza Mashami wabonaga ko yagize ikibazo cy’abakinnyi bakinaniwe n’abandi bavunitse ubwo bakinaga n’ikipe ya Rayon Sports, bigeretseho no kubura rutahizamu ikipe ye irimo kugenderaho muri iyi minsi Ndahindurwa Michel bita ‘Bugesera’ ufite amakarita y’umuhondo abiri.

Ibi byatumye ikipe ya APR FC yabanjemo isa nk’aho ari ikipe ya kabiri.

Uyu mukino warangiye APR FC iwutsinze kuri icyo gitego kimwe ku busa bwa Musanze FC.

Nyuma y’umukino umutoza Mashami yavuze ko ashimira abasore be ku buryo bitwaye kuri uy’umukino utari woroshye na gato.

Tumubajije niba nta mpungenge afite kuba mukeba (Rayon Sports) akomeje gutsinda ibitego byinshi, umutoza Mashami Vicent yasubije ko impamvu uyu munsi atabonye ibitego ari uko atari afite abakinnyi nka ‘Bugesera’ ndetse n’abandi basanzwe mu ikipe ya mbere ibanza mu kibuga.

Naho umutoza wungirije mw’ikipe ya Musanze bita Maso we nyuma y’umukino akaba yavuze ko n’ubwo batsinzwe uy’umukino abasore be bagerageje gukina umupira mwiza, kandi yemera ko batsinzwe n’ikipe ikomeye ariko bateganya gukomeza kwitwara neza mu mikino isigaye.

Uyu mukino wakomereye amakipe yombi.
Umukino wa APR FC na Musanze wagaragayemo imbaraga no gusatirana gukomeye

Ku rundi ruhande, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Rayon Sports ikomeje kuza ku mwanya wa mbere irusha APR FC ikinyuranyo cy’ibitego bine, nyuma y’uko yihereranye Etincelles iyitsinda ibitego 3-0 kuri iki cyumweru.

Igitego cya mbere nacyo cyabonetse mu gice cya mbere gitsinzwe na rutahizamu Kagere Medie, nubwo hari benshi bakomeje kuvuga ko cyatsinzwe na Hamiss Cedric.

Mu gice cya kabiri Etincelles yabonye penaliti yari igiye gutuma yishyura igitego yari yatsinzwe ariko ntiyayibyaza umusaruro.

Mu minota ishyira iya nyuma y’umukino, Ndatimana Robert yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri, nyuma Hamiss Cedric, umutoza we Luc yise ‘Ikimanuka’ atsindira Rayon igitego cya gatatu.

Mu wundi mukino wa shampiona wabaye none ikipe ya Marines FC yatsinze 2 – 0 AS Muhanga.

Ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 52 inganya na APR FC, gusa Rayon Sports izigamye ibitego 28, mu gihe mukeba APR izigamye ibitego 24.

Hasigaye imikino ine (4) ngo shampionat irangire, imikino isigaye izasubukurwa nyuma y’icyumweru cyo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu mukino abafana bamwe bawurebeye mu biti.
Ku mukino wa APR FC na Musanze FC abafana bamwe bawurebeye mu biti

Photos/P Nkurunziza

Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • INKURU IVUGA KURI RAYON MUGASHYIRAHO AMAFOTO YA APR,MURUMVA ARIBYO KWERI,PROFFESSIONALISME WAPI!

  • Ngaho babandi bahembye Itincelles I Rubavu muri aller bongere bayihembe? bamenyeko umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu.RIP APR, Rayon murayanga ariko Imana izihorera, izajya ibatsinda(Rayon) ba Boss banyu bazira rayon bahibereye. Ngo bahembye itincelles i Rubavu yatsinze Rayon? ejo ko batayihembye? kwica umupira w’amaguru mu Rwanda nibyo bashoboye. Harya ng babahaye imodoka zivuye mumisoro y’abanyarwanda ngo nimitwara uigikombe? muzagitwara ntacyitwa rayon sports. Imana ibampere ibyomukwiye.

  • ibi nange byancanze kabisa!! Erega na APR ifite abafana!! muvuze ko yatsinze musanze inkuru yanyu yasomwa rwose, ntimukitwaze RAYON SPORT mushaka kuvuga APR.gIKUNDIRO YACU KOMEREZA AHOOOOOOOOOOOOO!!!!!!

    • Erega ntago uziko Rayon ari Umusitari muri ruhago ntago inkuru yasomwa neza mu mutwe wayo badashyizemo umusitari RAYON SPORT

  • rayol sport  komeza ustinde

Comments are closed.

en_USEnglish