Digiqole ad

Uwase Bella Shalom yifuzaga kuzaba umuganga. Yashyinguwe none

29 Werurwe, Kigali – Abantu benshi bamenye urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 12 wishwe n’umukozi wo mu rugo i Nyamirambo. Nk’uko byavuzwe mu buhamya butandukanye mu muhango wo kumushyingura kuri uyu wa gatandatu, uyu mwana yakundaga abantu bidasanzwe, yakundaga gusenga cyane ndetse mu nzozi ze harimo kuzaba umuganga.

Bella yaherekejwe ku gicamunsi cya none
Bella yaherekejwe ku gicamunsi cya none

Uwase Bella Shalom yishwe kuwa gatatu w’iki cyumweru n’umukozi wo mu rugo wahise uburirwa irengero.

Saa tanu za mu gitondo abantu benshi cyane bari ku rusengero rwa ADEPR Gakinjiro mu muhango wo gusezera kuri uyu mwana, saa saba berekeje i Rusororo  kuruhutsa umubiri we.

Mu buhamya bwatanzwe abavuze ku ruhande rw’umuryango we, abana biganaga na Bella, umuyobozi w’ishuri ESCAF Nyamirambo, ndetse no ku rusengero aho uyu mwana yaririmbaga, bose bagarutse ku rukundo rw’abantu rutangaje uyu mwana wishwe akebwe ijosi yagiraga.

Mu rusengero Mujiji Musafiri, se w’umwana, yatangaje ko umuryango we utababajwe no kuba bapfushije umwana, kuko ngo ‘twese ariho tugana’, ahubwo bababajwe cyane n’urupfu umwana wabo yapfuyemo.

Ati “Kubabara ko apfuye byaba ari uguhinyura icyizere dufite cy’ubuzima nyuma yo gupfa. Ikitubabaje gusa ni urupfu yapfuye.”

Umuyobozi w’ikigo yigagaho yatangaje, mu rusengero, ko Uwase Simbi Shalom bitaga Bella yari mu bana b’intangarugero ku ishuri.

Uyu mwana ngo yari afite igikundiro kidasanzwe muri bagenzi be kandi ngo yakundaga cyane abana bigana ndetse n’abana baririmbanaga muri Korari y’abana ku rusengero rwa ADEPR mu Gainjiro.

Mu cyumweru gishize, ku ishuri ngo bakinnye agakinamico, maze Bella afata ‘role’ yo gukina nka muganga kuko ngo yifuzaga kuzaba muganga akajya avura abantu.

Uwase Simbi Shalom bitaga Bella yashyinguwe mu irimbi rya rusororo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu ahari abantu benshi cyane, barimo ndetse n’abamenye inkuru y’urupfu rubabaje rw’uyu mwana bakaza gutabara gusa batari bazi uyu muryango wa Mujiji Deo.

Maman Bella, hamwe n'umugabo we, agerageza kuvuga ibya nyuma yaganiriye n'umukobwa we
Maman Bella, hamwe n’umugabo we, agerageza kuvuga ibya nyuma yaganiriye n’umukobwa we

Bella yakundaga gusenga cyane

Ku myaka 12 gusa, muri uyu muhango abo ku rusengero no mu rugo bavuze ko uyu mwana yakundaga gusenga bitangaje.

Mu masengesho y’abana aho basengera mu minsi yashize, basabye abana gutanga ibyifuzo bifuza ko byasengerwa, Bella ngo atanga icyifuzo cyo gusengera abana bangana nawe ko bakizwa.

Mu ijoro ryo kuwa kabiri buri bucye kuwa gatatu umunsi yishweho, byatangajwe ko Bella yaririmbanye indirimbo na nyina, ni indirimbo ya 164 mu zishima Imana mu gitabo cy’indirimbo.

Mpore Sylvere wishe uyu mwana, kugeza n’ubu aracyashakishwa na Police ngo akurikiranwe n’ubutabera.

Muri iryo joro rya nyuma mbere y’urupfu rwe bagiye kuryama ngo yabwiye nyina ati “Mama mujye musoma Petero wa mbere umurongo wa 8 kugeza kuri 13” (1 Pierre 3  8 – 13).

Mu gihe basomaga uyu murongo uyu mwana yasize asabye ko bazajya basoma, abantu benshi cyane baturitse bararira.

 

IMG_9799
Musaza we Olivier, niwe yapfiriye mu maboko amujyana kwa muganga
IMG_9802
Aba ni abana biganaga na Bella batanga ubuhamya ku buryo bose bamukundaga
IMG_9832
Utwana baririmbanaga muri chorale y’abana twari twaguye mu kantu
IMG_9843
Deo Mujiji, wagaragaje gukomera muri uyu muhango, yavuze ko ikibabaje atari kuba yapfuye ahubwo ari uburyo yishwemo
IMG_9877
Bava ku rusengero bajya kuruhura umubiri i Rusororo
IMG_9929
Abantu benshi cyane baje kwifatanya n’uyu muryango mu kababaro
Bamwe mu bagize Chorale Hoziyana iririmbamo ababyeyi ba Bella
Bamwe mu bagize Chorale Hoziyana iririmbamo ababyeyi ba Bella
Mukuru wa Bella, Illuminée (hagati) mu gahinda kenshi
Mukuru wa Bella, Illuminée (hagati) mu gahinda kenshi
Amarira n'imiborogo byari byinshi mu guherekeza bwa nyuma uyu mwana
Amarira n’imiborogo byari byinshi mu guherekeza bwa nyuma uyu mwana
Yambuwe ubuzima agifite inzozi ndende z'ubuzima
Yambuwe ubuzima agifite inzozi ndende z’ubuzima

1 Petero 3:  8 – 13 “Ibisigaye, mwese muhuze imitima mubabarirane kandi mukundane nk’abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufi mu mutima. Nti mukiture umuntu inabi yabagiriye, cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha, kuko aribyo mwahamagariwe kugirango namwe muragwe umugisha.

Kuko byanditswe ngo ” Ushaka gukunda ubugingo no kubona iminsi myiza abuze ururimi rwe kutavuga ikibi, n’iminwa ye itavuga iby’uburiganya, kandi azibukire ibibi akore ibyiza ashake amahoro ayakurikire kugirango ayashyikire, kuko amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi n’amatwi ye ari ku byo basaba ariko igitsure cy’Uwiteka kiri ku nkozi z’ibibi. Mbese ni inde uzabagirira nabi nimugira ishyaka ry’ibyiza?”

 

Photos/Paul Nkurunziza

Daddy Sadiki Rubangura
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • BELLA Imana imwakire mubayo  aruhukire mu mahoro kd nifurije inshuti nabavandimwe gukomera tumubuze akiri muto yarafite ejo hazaza heza., uwo mugome police  hamwe nabaturage bigihugu abamuzi bakomeze kumushakisha aryozwe ubugome yakoreye iyonzirkarengane

  • R I P BELLA , ugiye ukiri muto warufite inzozi ndende zejo hazaza hawe , ugiye tukigukeneye kd ndihanganisha ababyeyi abavandimwe ninshuti bakomere naho uwomugizi wanabi police yacu hamwe nabantu bamuzi bakomeze bamushakishe maze aryozwe ibyubwobugome yakoreye uwomwana bwindendakamere ubu agahinda ni kenshi kubera iyi nkuru ibabaje mana weee tabara isi yawe nukuri

  • RIP Bella, Imana ikwakire mu biganza byayo

  • Mana udukunda,ukatugirira impuhwe rebana imbabazi uyu muziranenge Bella Uwase Shalom maze umucyure mu ihirwe ry’iteka. Uradukunda Mana y’impuhwe girira amarira y’ababyeyi inshuti ndetse natwe tutari tuzi uyu mwana turira kubera ku mubura ku bugome bwa muntu waremye maze umwicaze iburyo bwawe, aho azishima iteka.Amen

  • RIP Uwase Bella Shalom, Imana ikwacyire mu bayo. Biragaragara yuko wari umumarayika wa Nyagasani rwose!! gusa niko bimera kuri iyi si yacu ntabwo abeza bajya baramba. Imana ikomeze ifashe umuryango we, ibahe imbaraga zo kubyakira no kubyihanganira. Iriya nkozi y’ibibi bayishakishe kubura hasi kubura hejuru!! mu Rwanda tugomba guca umuco wo kudahana.

  • uyu mwana ni umuziranenge koko dukurikije uriya murongo yasomye mbere yo kwitabimana kwe bigaragara ko yerekwaga.iyamuremye imwakire kdi duharanire gukora neza nkawe.

  • RIP Bella. Ntituzakwibagirwa. Abanyamakuru mudufashe ifoto Yuwo mwicanyi igaragazwe hose, abaturagye bafatanye kumushakisha

    • Dear Bella usize kwisi tubabaye ariko,ubuwibereye mwijuru uranezerewe,uyumugizi wanabi yafatwa atafatwa ariko ayamarira abantubarira azamugaruka kandiwe azapfanabi kurusha iyinzirakarengane.

  • R I P Bella igihugu umurwango nyarwanda mubwukuri urahombye ndetse nisi murirusange kandi ujyanye intego imana iguhe iruhuko ridashira kandi uruhukire mumahoro gukomeza kwihangana kumuryango wawe nincutizawe  kandi twizeyeko ugiye aho utazongera kubabara ukundi kandi kumunsi wamateka uzarenganurwa

  • natwe nubwo tutabonetse kumuherekeza IMANA imuhe iruhuko ridashira kd ababyeyi be mukomeze kwihangana abana biganaga nawe bakomereze aho yari agejeje,Mana mwakire.

  • natwe nubwo tutabonetse kumuherekeza IMANA imuhe iruhuko ridashira kd ababyeyi be mu kwihangana abana biganaga komezenawe bakomereze aho yari agejeje,Mana mwakire.

  • Oya kwihangana kurananiranye oeil pour oeil, dent pour dent, nafatwa nawe azacibwe igihanga nubwo nabyo bidahagije. nta foto ye mukayishyira mu kinyamakuru tugahiga iyo nkoramaraso!

  • Uyu mwana yaratubabaje kuburyo mutakwiyumvisha.ukuntu mumaso he hari hacyeye rwose si uwo kuramba.biragaragara ko yari umwana wumutima muzima.ababyeyi be mwihangane nubwo bigoye gushira iyi ntimba cyane ko tuzi ukuntu umwana aryoha cyane nimishinga mwari mumufitiye..mwihangane kandi mukomere.gusa POLICE yacu ndayisabye ndayinginze ngo ikoreshe ubuhanga tuyiziho.ubundi imufata ntabyo kujya mu manza ngo aburanishwe cg ngo bazane ba avocat bigira ba nyirandabizi ngo babanze barebe ko atari yarasaze cg iki.bazahite batanga conge mu gihugu hose cg mumujyi wa kigali ubundi bahamagaze abakozi bose bakora mungo babereke isomo ko uzibeshya wese ntaho yacikira kandi nawe agomba kumera nkicyo kigoryi.ese ko cyahunze cyahungaga iki?niba cyumvaga ko kitakosheje.ikindi kandi abo baturanyi bamucumbikiye akirukanwa nabo bakwiye gukurikiranwa.NUKUMUTWIKA kuko KUMURASA isasu raguzwe cash kandi ryamworohereza.uyu mwana yambabaje cyane pe.famille ye yihangane nicyo navuga.

  • abeza ntiapha bararuhuka,Bella igendere amahoro.

  • Bella wari intore kandi turizera tudashidikanya ko waruhutse mu mahoro. Irukire mu mahoro n’ituze nyabusa.Gusa abeza ntibapfa bararuhuka Bella, Sha udusigiye agahinda n’umubabaro byinshi ariko ikivi usize tuzacyusa. Imana ikwakire mu bayo Chere Bella

  • Askyii wee, ibi nabyo birarambiranye pe , abantu kwica babigize imikono,  ubanza aruko batabahana byintangarugero. ariko koko Mana sekibi  watwibasiye wamudukiza koko !! Umuntu umaze plus de 10 ans agukorera aba yarabaye nkumwana murugo, none ndebera nukuri ! Ruhukira mumahoro Bella. 

  • Mu byukuri, iyi nkuru yaratubabaje. Gusa umuryango wa Bella ukomeze kwihangana kuko iyi si umwanzi yarayimanukiye kandi agamije kurimbura ubwoko bwayo, ariko yaratsinzwe ntateze gutsinda. Gupfu ni nko gusinzira, icyangombwa ni ubugingo buhoraho tuzahabwa ubwo Yesu azaba agarutse. Duharanire ubugingo bw’iteka, Amena!

  • Uyu mwana Imana imwakire kuko yari afite uburere n’ubugingo.

  • RIP Bella, Ndihanganisha umuryango wa Mujiji. Imana irusheho kubaha ukwihangana. Umunyacyaha akurikiranwe asambishwe nk’uko abarundi babivuga.

  • RIP Bella. Ntagushidikanya UWITEKA yamaze kukwakira mu be.

    • Bella, May you soul rest in peace

  • RIP Bella . Ntagushidikanya UWITEKA yamaze kukwakira mu be. Umuryango niwihangane.

  • R.I.P Bella Imana ikwakire mubayo kdi Nyagasani akomeze kuba hafi ababyeyi be bakuru,barumuna we hafi kuko yagiye tukimukunze kdi yarafite byinshi ateganya imbere ye heza Bella rest in peace

  • Imana ikwakire mu bayo, Bella Shalom Uwase, uruhukire mu mahoro iteka ryose. Yishe umubiri ariko roho yawe iri mu gituro cy’Abera. Nyagasani yaguteguye kare, wari ururabo rwe yitereye, agusarura abona ugeze aho umunogeye.  Igendere mpfura nziza, ugiye utandujwe n’Isi.   Uganze ijabiro kwa Jambo.

    • Nta gushidikanya Bella aruhukiye mu mahoro, kuko yateguye aho ajya heza hakiri kare. Tuzirikane cyane umurage adusigiye ndetse n’inyigisho aduhaye tuyiteho cyane. Njye ndabona ari uburyo bukomeye Uwiteka yashatse kutugendereramo nkurikije ariya magambo adasibangana Bella yasize adusabye gusoma?!

  • Mbega umwana mwiza!!!! Ariko system y`abakozi bo mu rugo ntiwagombye kuyireka? Tubitekerezeho.  Ibikorerwa mu ngo (ku bana) tudahari ni byinshi cyane.Ibi ni ibyo mubonye.

  • RIP  INtwarikazi bella shalom   tuzahora tukwibuka  ibwo wasize uvuze will never be forgotten  ,

  • from deep of my heart nihanganishije uyumuryango imana ikomeze kubihanaganishanaho uwamwishi we ntacyo namwifuriza imana yonyine niyo izi urwo izamucira!

    • Biragoye kwiyumvisha iyi nzira Bella yanyuzemo ngo atahe mu ijuru kwa Jambo. Gusa ababyeyi be mugire ibyiringiro ko twese tuzongera kubona isura nziza y’uyu mwana nitugira kwihangana n’ubutwari nk’ubwe. Ayiiii, Mana weee! Natwe abatari bazi uyu mwana imitima yarashegeshwe pe ! Maman na Papa Belle mukomeze ubutwari, Uwiteka azabahorera bitari kera.

  • Imana yakire Bella, twihanganishije umuryango wa Deo.May her soul RIEP.

    • Imana ihe Bella ikiruhuko kidashira, naho uyu mugizi wa nabi Imana izamuhe igihano kimukwiriye !

  • Imana imwakire mubayo.

  • Nk’uko yakundaga Imana, yo yamukundaga birenze kuko yayubahishaga kandi akiri umwana muto. Mwigira intimba, ahubwo nimukora neza mbifurije kuzongera guhura nawe aho batazaba bagipfa. Imana ikomeze ibana namwe muryango wa Bella…

  • ndababaaaaaaaaayeeeeeeeeeeeeeee RICHARD

  •   Mureke  abana bato bansange  kuko  ubwami bwo mwijuru arubwabo(Matayo 19;14)                                               BELLA    AZAZUKA

  • Bella usigiye abanyarwanda twese message ikomeye ijyanye niryo jambo ryimana wasomye bwa nyuma. ni ukuri ku ba nyarwanda bose bakwiye kumva ubutumwa bwawe bagahindukira bakagana inzira yijuru.Imana ikwakire mu bayo

  • Biteye agahinda mana,mwihangane mawe

Comments are closed.

en_USEnglish