Digiqole ad

Igicuri ni indwara ivurwa igakira neza

Igicuri ni indwara iterwa n’imikoranire mibi hagati y’imyakura igize ubwonko bw’umuntu. Iyi mikorere mibi abaganga bita “Fits” iterwa n’imikorere mibi y’imyakura (Neurological problems) ifata abantu  100 ku bantu miliyoni imwe ubabaze ukwabo. Ubushakashatsi bwemeza  ko 5 ku ijana y’abantu bose bari ku Isi barwara igicuri byibura rimwe mu buzima bwabo.

Imyakura y'ubwonko ikora n;intsinga zijyana amashanyarazi mu bice bitandukanye by'umubiri. Iyo ihuye n'akabazo n'iyo kaba ari gato buteza ibibazo bikomeye harimo n'igicuri
Imyakura y’ubwonko ikora nk’intsinga zijyana amashanyarazi mu bice bitandukanye by’umubiri. Iyo ihuye n’akabazo n’iyo kaba ari gato biteza ibibazo bikomeye harimo n’igicuri.

Mbere na mbere  buri mwakura( neuron) ugize urwungano nyamwakura (nerve system) urekura amashanyarazi ufite (electrical signals) akagana mu bice byabugenewe bugize umubiri.

Binyuze muri uku kurekura aya mashanyarazi  ubwonko bushobora kumenya no kugenzura imikorere yose y’umuntu hakubiyemo n’ubushobozi bwe bwo gutekereza.

Kubera iyi mikoranire ihambaye hari ubwo imyakura imwe idakorana neza hagati yayo bikaba byateza ikibazo ubwonko, nk’uko bijya bigenda ku mashanyarazi  iyo akoranye nabi bigateza ikibazo mu ngo zacu cyangwa ahandi.

Kubera iyi mikorere mibi y’imyakura, umuntu ahira ata ubwenge, agataka cyane  ndetse ibice by’umubiri birimo amaguru ndetse no gutitira igihimba bikaza ari ibimenyetso by’iyi mikorere mibi y’ubwonko.

Ariko uko igihe gihita niko umuntu wahuye n’iki kibazo agenda agaruka mu murongo, ubwenge bukongera bugakora neza.

Abaganga bemeza ko hari ubwoko butandukanye bw’imikoranire mibi y’imyakura, ibi bikaba biterwa n’ubwoko bw’iyi myakura ndetse n’uko ikibazo umuntu agize kigaragaje.

Akenshi biragora kumenya neza neza inkomoko nyayo y’iyi mikorere mibi y’imyakura.

Ibimenyetso birimo igicuri, ibibyimba ku bwonko, gucika kw’udutsi tw’ubwonko(strokes), … ni ibintu bikomeye cyane byerekana ko umuntu afite ikibazo gikomeye ku bwonko bwe.

Bityo rero abantu basanganywe cyangwa se bagize ibi bibazo vuba bagomba gusanga umuganga wabyigiye akabaha inama ndetse akabavura bibaye ngombwa.

Ikibabaje ni uko hari imico imwe n’imwe mu bihugu bitandukanye ivuga ko umuntu urwaye igicuri aba yahanzweho n’amashitani.

Ikoranabuhanga mu buvuzi rya vuba aha ryakoze imiti ishobora guhashya iki kibazo cy’igicuri. Iyi miti ihagarika iyi mikorere mibi y’imyakura bityo gahoro gahoro uko umuntu ayinywa igicuri kikazakira burundu.

Umuntu ufata iyi miti agomba gukomeza kuyifata kugeza ubwo abaganga bazamwemera ko yakize hanyuma akayihagarika.

Guhagarika iyi miti imburagihe bituma igihe wari buzamare uyinywa kiyongera cyangwa bigatuma igicuri kimenyera iyo miti ntibe ikibashije kukivura.  Abavuga ko iyi miti itera abayifata gusinzira cyane cyangwa ngo ikangiza ubwonko barabeshya.

Akamaro k’iyi miti karuta kure cyane ingaruka yaba iteza uwayifashe. Iyo umurwayi w’igicuri atavujwe ngo anywe imiti neza bituma ubwonko bwe bukomeza kwangirika bikaba byazatuma agwa mu muriro, muri Kaburimbo, n’ahandi hamukomeretsa cyane ndetse akaba hanahasiga ubuzima.

Ikibabaje kandi nanone ni uko mu barwayi bose 1/3 kidakomeza gufata imiti nk’uko byateganyijwe, ibi bikabakururira akaga nk’uko twabivuze haruguru.

Iyo umurwayi akomeje kurwara kandi afata imiti, ni byiza kumusuzumisha ku baganga ba kabuhariwe kkugira ngo barebe niba  afite ikibyimba mu bwonko gikeneye  kubagwa  kugira ngo bagikureho, umurwayi akomeza kubaho neza.

Uburyo bwo guha ubwonko ingufu nyinshi (Stereotaxy: deep brain stimulation) ni  bunwe mu buryo bwiza bwo kugarurira ubwonko ingufu bukeneye ngo umuntu akore neza. Abaganga bakoresha uburyo butandukanye burimo Electroencephalogram, Video EEG, depth electrode study, electro corticography, brain mapping na   MRI mu kureba uko ubwonko bumeze butyo bakamenya imyakura irwaye, bakamenya n’icyo bakora ngo ikore neza.

Nubwo mu Rwanda hari ibitaro bicye bisuzuma kandi bigatanga ubuvuzi ku ndwara nk’igicuri, Abanyarwanda bahura n’ibi bibazo bikananirana, bashobora kujya kwivuriza mu Buhinde mu Bitaro byitwa BGS Global Hospital aho azasanga abavuzi b’inzobere bizabafasha mu buryo bwose harimo no kubaga ababikeneye.

BGS Health Hospital iherereye ahitwa BGS Health and Education City # 67, Umuhanda Uttarahalli, Kengeri, Bangalore – 560 060.

 Iyi nyandiko ni iya Dr. N. K. Venkataramana, Umuganga ubaga ubwonko muri BGS Health Hospital, India.

NIZEYIMANA Jean Pierre

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish