Digiqole ad

Sylvère wishe Uwase Bella YAFASHWE

Nyuma y’iminsi ine aburiwe irengero, Hora Sylvere wishe umwana w’umukobwa w’imyaka 12 Uwase Bella Shalom, Police y’u Rwanda imaze gutangaza ku mugoroba wo kuri iki cyumewru ko yatawe muri yombi.

Police y'u Rwanda yamufatiye mu karere ka Gatsibo i Kabarore
Police y’u Rwanda yamufatiye mu karere ka Gatsibo i Kabarore

Ni nyuma kandi y’uko Police ishyize ahagaragara ifoto y’uyu Sylvere ngo abaturage bakomeze gufasha Police kumuhiga.

Sylvere yafatiwe mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo nk’uko bitangazwa na Police y’u Rwanda. Hari amakuru avuga ko ari nyuma y’uko umuturage amubonye asaba akazi akabona yigeze kubona ifoto ye kuri Internet maze akabwira Police.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda ACP Damas Gatare yabwiye Umuseke ko koko Police y’u Rwanda yataye muri yombi uyu Sylvère mu karere ka Gatsibo, ariko ati ” Details tuzazibaha ejo.

Sylvere Hora (ariko kandi ngo unazwi iwabo ku izina rya Hagumamahoro) afite imyaka 31 y’amavuko, kuwa gatatu w’iki cyumweru yishe Uwase Bella Shalom w’imyaka 11 ahita acika.

Bella yashyinguwe kuri uyu wa gatandatu mu irimbo rya Rusororo.

Uyu musore wakoraga mu rugo rwa Mujiji Deo yari ahamaze imyaka 14. Uyu musore akomoka mu karere ka Gisagara mu murenge wa Gikonko mu ntara y’Amajyepfo.

Yafatiwe i Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba.

Mpore Sylvestre, Hora Sylvère, Hagumamahoro Sylvani ni amazina atandukanye yakoreshaga
Mpore Sylvestre, Hora Sylvère, Hagumamahoro Sylvani ni amazina atandukanye yakoreshaga
Untitled
Police y’u Rwanda kuri Twitter yahise itangaza ko yamufashe
Akurikiranyweho kwica uyu mwana, Uwase Bella Shalom
Uwase Bella Shalom wari hafi kuzuza imyaka 12

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Sha bamuhige afatwe aryozwe aya mahano yakoze. Biteye agahinda gusa

  • Sha njye mubonye sinahamagara Police, namurangiza nanjye

    • Yewe nshuti yacu waba wiyandurije ubusa pe ! Reka police ikore akazi kayo. Gusa njye mbona aho bacumbikira izi nkozi zibibi  haba hakagombye gucumbikirwa abibyaha byoroheje ( nko kwiba par ex.) Ubundi nabo bakabakatira urubakwiriye!! Gusa njye ndabona  cyarashatse kumufata kungufu, umwana akagikanira, ubundi niba yari ari guhata ibirayi akaba akoze amahano.Sha bagukatire urugukwiye, kuburyo uraba intangartugero!!

  • Urabeshyera ubusa bazagufata uryozwe amaraso ya Bella!

  • UYU YARAKWIRIYE GUHANISHWA  IGIHANO CYATUMA YIFUZA URUPFU  NTARUBONE KIKANABA N’URUGERO KUBASIGAYE BAFITE IBITEKEREZO BW’UBWICANYI.

    • Ese uwakubwira ngo icyo gihano ugishake unagishyire mu bikorwa wabishobora? Cg wakwiyambaza ababimenyereye?

  • imana ihe uwo mwana uwase shalom bella iruhuko itashira.uwo mugizi wanabi sylvere mpore nawe ahanwe byindangarugero.

  • BRAVO  POLICE ,UBUTABERA NI BUKORE INSHINGANO ZABWO.BELLA IMANA IMWAKIRE MUBAYO “

    • Akatirwe urumukwiye ariko njye mbona igihano akwiye nawe yagaciwe umutwe.

  • Nukuri Police ikoze akazigakomeyepe ngahorero nibamubaze icyatumweyici uriyamurindacyahantacyoyamutwaye kabisa nukonyine ntarupfuruba murwimisozi 1000 nahubundinawe yarakwiyeurupfupe kuko ibyoyakoze ntibisanzwe ngahorero Polici nimushyikirize abacamanza bamukatireburundu kuko nikobigomba kugendape ndumucamanza nikonamuhana.

  • Bravo police yacu,uwo mugome ahanwe rwose.

    • Harakabaho Police y’ igihugu cyacu. Mwerekanye ubuhanga mufite mu gushakisha abagizi ba nabi.

  • nabambwe abibazwe turababaye pe iyo nkora mahano yo kanyagwa gusa ndashimira police yacu

  • nibahane imbwa kandi byintangarugero kubagizi bose ba nabi…. Imana ikomeze irinde inihanganishe umuryango wa bujiji kandi twese bitubere urugero abakozi bo murugo baba bafite ubuzima bwacu ndetse nubwabacu nukubitwraho neza… kuko bakurangiza babishatse.

  • bambabarire bamuswe ni mashini

  • bamuteke mumavuta

  • bamubambe

  • babanze bamukate amaguru yumva namaboko igihimba bagitabe ari muzima

  • iyombwa yinterahamwe 

  • urwo ruvunamuheto 

  • aya mabyii ubundi  sinjya ntukana ariko….sinzi icyo navuga gusa iyi mbwa bayikanire uruyikwiye kandi bayirinde gereza kuko itayikwiye na gato. 

  • Mukosore se kandi namwe iyi foto y’uyu muziranenge si yo yo kwandikwaho aya magambo. mumuhanagureho rwose aya magambo yo kumushinyagurira bigeze aha. Ni ukuri birababaje, gutangaza amakuru udasuzumye neza ibyo uri gutangaza ko ari byo ndumva bihanirwa pee. Uyu mwana w’umukobwa: Uwase Bella Shalom wari hafi kuzuza imyaka 12 akavutswa uburenganzira bwo kubaho, si we ukurikiranyweho kwica Uwase Bella Shalom. mubikosore kandi mubitangire ikiru ku babyeyi be kuko ni ukubashinyagurira.

  • Mbega abantu batanga ibitekerezo hano mungu wangu!!!!!Kuki atababarirwa  se aramutse asabye imbabazi? Hari icyaha kitababarirwa?

  • Akwiye guhanishwa igihano cya burundo y’umwihariko

  • Njye ndabona iyi nkoramaraso ikiyikwiye ari ukuyica ibiganza byombi, ikazapfa yangara, yihishahisha, idashobora kongera kugira nabi ukundi ureste mu byifuzo. Kumwica byo yaba aruhuwe, Bamuce ibiganza byombi!

  • imana ishimwe kuba uwo mugizi wanabi yatawe muri yombi, nkuko bikunda kugenda nahandi henshi turasaba inkiko zacuko zimuzana aho yakoreye ariya mahano akaba ariho aburanishirizwa kuko ibyo yakoze ni ubunyamanswa, ese ubundi buriya police yadukoreye iperereza ikareba ko ntanuruhare yari yaragize muri Genocide? kiriya gikorwa yakoze nicyubuterahamwe ntago aricyubumuntu.bazamukanire urumukwiye kuko yatuvukije umwana wari kuzaba umuntu ukomeye akagirira igihugu akamaro . ese syvester buriya ko wabigenje kuriya? ni iki wuingutse? yari akubongamiyeho iki se? hanyuma se nyuma yokumuvutsa ubuzima wowe wungutse iki? ese ubundi usanzwe uri muzima mumutwe? ese wabikoze wumvako wowe uzabaho nkumusozi? hanyuma se wowe ntuva amaraso nkayuriya muziranenge wavukije ubuzima? hanyuma rero ugira utya uhungira kabarore wibwirako ntawe uzakubona? waribeshye cyane niyo ujya ikuzimu amaraso yiriya nzirakarengane yarikugukurikirana kugeza nawe uvuyemo umwuka kuko ndahamyako utazigera ugira amahoro yumutima igihe cyose uzaba ukiriho? cyakora mbaye ndi nkurukiko kandi bikabangombwa ko igihano cyurupfu gisubiraho njye nicyo nagukatira . nifatanyije numuryango wa shallom mubihe bikomeye urimo. imana ikomeze ibakomeze imitima. amen

  • Akwiye guhanishwa igihano cya burundo y’umwihariko, kuko yakoze amahano akomeye cyane.

  • Nta gihano kiriho gikwiranye nayo mahano yakoze. Urabona icyo gikoko kwica umwana cyabonye avuka, kikamurera none akaba yaramaze kuba umwangavu, cyarangiza kikamuca ijosi!  Yiba byari ibishoboka ngo bamuhanishe urupfu bongere bamuzure bongere bamuhanishe ikindi gihano cya burundu ajye ahora yibuka ibibi yakoze. Ariko Imana irahari izamukanira urumukwiye. Igendere Uwase, Imana ikwakire mu bayo. 

  • mamukande amabya akavunumuheto! cg bamushyire ahantu buri munyarwanda wababajwe n’uru rupfu amukubite nibura inkoni imwe. ni ukuri nimubikore twiyandikishe tuze tumukubite.

  • Umukoloni wadushutse tukavanaho igihano cy’urupfu yarahemutse. Uyu mwicany yari akwiye gucukurirwa umwobo maze agashyirwamo aziritse amaboko n’amaguru maze ubundi agaterwa amabuye kugeza yitabye shitani. Sharia is cool Preventing other crominals.

  • Sha ntarasoma iyi nkuru uyu muhungu nawe yincwe nkurwo yishe uyu mwana kabisa ntarubanza rubaye ibi nukorora umuco wo kudahana kandi aho byatugejeje murahazi mwesee

    • Imana ishimwe kuba uyu mwicanyi yafashwe.turashimira kandi abamufatishije.turasaba abazamuhana ko batanga igihano bashingiye kubintu 2.Icyambere bazamuhane bashingiye kurupfu rubi yishe uriya mwana(.nawe bazamuhane bishaririye.)icyakabiri:bazamuhane kuburyo bizatuma abandi babikuramo isomo.kumufunga byonyine mbona atari igihano rwose.

  • bamunoshe kukeza ashizemo umwuka ‘uwo mutimbwe

    • Imana ishimwe kuba atarafatiwe i kigali kuko iyo ahafatirwa Police baba barayiruhe, ntibyari kwirirwa bibarushya bamushyira mu modoka yabo ngo bajye kumucumbikira!!! Kabisa Rwandan people bari guhita babirangiriza aho!!! Gusa ikinteye ubwoba ni amagambo umwana yavuze mbere y’umunsi yuko yicwa!!! Yabwiye ababyeyi ikintu bita “imbabazi no kutitura ikibi umuntu yagiriwe” Nk’abantu biragoye, kdi ikizamubaho Imana irakizi!!! Umuryango we hamwe n’abanyarwanda tugire umutima w’imbabazi n’ubwo bigoye!!!! Ariko imbabazi ntizibuza akazi k’ubushinzacyaha!!!!

  • Tuarasaba Leta y;U Rwanda ko iyonkoramaraso yahabwa igihano gikomeye ataricyo gufugwa burundu kuko abafunzwe burundu barishe turabona ntacyo abicanyi bibateraho ubwoba naraswe kumamwa yihango abe exception yitegeko y;Urupfu ryavamweho mu Rwanda. nibura byabera abandi bakozi urugero, ngaho abakozi dutunze ni nterahamwe gusa, Mana kubera agahinda mbuze nicyo nandika

  • mwese nimwishyire mumwanya mwa babyeyi be maze mwibaze kumarana numuntu imyaka cumi nine (14) yarangiza agakora buriya bugome ntabwo namwifuriza urupfu kuko buriya yapfuye kera ahubwo nge namwifuriza guhora yibuka ibyo yakoze iteka ryose

    • nta maraso agenda ubusa, uyamena wese aramukurikirana kabone nubwo wakwiyisha gute, Bella Shalom Imana ikorohereze cyane kdi itubure ibikorwa byawe, upfuye umubiri ariko umutima ni muzima, tuzajya tugusabira uko dushoboye. uwo mwicanyi muzamuzane kumucira urubanza kivugiza kdi muzatumenyeshe mbere tube tuhabaye. Bella ntituzakwibagirwa mukomere gitwari famille.

  • Uyu mwicanyi akwiriye gushyirwa muri zoo  ku zuba akajya asurwa nk’izindi nyamaswa kuko zose azirusha ubukana, kugeza igihe izuba rizamunangurira,AKITABA  SHITANI.

  • akwiye kocyeshwa injereka yose ikamushiriraho..

  • akwiye kocyeshwa injereka yose ikamushiriraho..

  • ubutabera ni bukore akazi kabwo.

  • Ngewe ndasaba Police gukurikirana cyane uyu muhungu kuko amazina yiyita yanteye kwibaza byinshi, namwe mwumve(MPORE, HORA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!) aya mazina ntakintu arimo kubabwira????? njyewe nkiyasoma numiwe, yabanje kwibaza ngo ahore, birangira yiyemeje guhora, ndibaza yahoreraga iki? Police imukurikirane imenye impamvu y’ayo mazina kuko ntiyapfuye kuyiyita, ese yaba yari asanzwe azi uyu muryango wa Bella, akaba yaraje kuhasaba akazi afite mission?

  • Imana ikwakire mubayo Bella Shalom kdi ikorohereze itubura ibikorwa byawe, upfuye umubiri ariko umutima uriho, tuzakomeza tukuzirikane kdi tugusabire rwose, famille Bella mukomere gitwari. Uwo mwicanyi imana imuduhanire, ntamuntu numwe wemerewe kwambura undi ubuzima, ayo maraso azahora imbere mubuzima bwawe,umuntu mubana munzu imwe 14 yose ukamwica  ubwose umubonye rimwe wamugenza ute? Mana tabara

  • Ntacyo navuga kuri uyu Mugabo mubi. Sinifuza kumugenera igihano, gusa Imana yakiriye Bella  inasuzume uyu muntu. Urubanza rwe Mana ndarugushinze

    • Gusa turashima Police yacu cyane,nasomye iyi nkuru ko bamufashe ejo nunva quand meme ari byiza,naho ubundi nali maze iminsi mbabaye cyane,nubgo iyi famille ntayizi,bamukanire urumukwiriye urestse ko jye ntabona igihano bamuha,natwe tuba hanze twifatanyije numuryango wumuziranenge Bella

  • Police y’urwanda irakora akazi kayo neza pee, ariko umuntu nyamanswa nkuwo nahanwe bibere abandi intangarugero, ababazwe yumve nawe uko bimera , ku mufunga ntibihagije pee, babaze abaturage bose igihano kimukwiye abe aritwe tumupimira, kuko leta yo ntabyo yakora usibye ku mufunga.

  • Haraho ngera nka babarira abany’amategeko nka yanga,harya uyu akwiriye gihano ki hano kwisi!gufungwa burundu?ahubwo ba mureka agatahe iwabo kuko ndunva ntagihano gikwiranye ni cyaha yakoze keretse arwaye kanseri ku mutima no kubwonko kubera guhora atekereza ibyo yakoze.

    • GACIRO WE ARATETA UGAKABYA UBWOSE BAMUREKA AKAJYA IWABO BWO NTAKOMEZE KWICA INZIRAKARENGANE ? NIBAMUKATIRE BURUNDU

    • GACIRO WE ARATETA UGAKABYA UBWOSE BAMUREKA AKAJYA IWABO BWO NTAKOMEZE KWICA INZIRAKARENGANE ? NIBAMUKATIRE BURUNDU YUMWIHARIKO.

  • ubutabera bukore akazi kabwo ariko mwibuke ibyo Bella yasize asabye nkuko byatangajwe mugihe cyo kumuherekeza Petero wa mbere 3: 8-

  • mwice ishyano numuhemu yo gatsidwa yishe umujyambere kweri! ahanwe bihagije.

  • Aliko ibi nibiki byateye byo gukata amajosi,kumuhana ntibihagije ahubwo nugushakisha icyabimuteye,ntibyumvikana ukuntu umuntu akora igikorwa nka kiliya.

  • Nibamuhe abanyarwanda bamukoreshe icyo bashaka

    • Naakubitwe intahe mu gahanga, azifuze n’urupfu arubure, nkurikije ubugome bwe !

  • @police,u ve done a  great job,mukomereze aho…naho uwo muhotozi we aryozwe inzozi za bella yishe,ubuzima bwe,…ahanwe bibere nabandi nkawe urugero

  • Waterboarding may work well on this idiot

Comments are closed.

en_USEnglish