Digiqole ad

Kiyovu iri gutsindwa kuko nta morale – Kanyankore

Nyuma y’umukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Police FC ibitego bibiri ku busa kuri uyu wa gatandatu, umutoza wa Kiyovu Sports Kanyankore Gilbert bita Yaoundé, yavuze ko ikipe atoza iri gusubira inyuma ikanatsindwa kuko nta ‘morale’ ifite.

Umutoza wa Kiyovu Sports Kanyankore Gilbert
Umutoza wa Kiyovu Sports Kanyankore Gilbert

Mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampionat, ikipe ya Kiyovu yagaragaje guhanahana neza ariko gushyira mu izamu bikanga, yatsinzwe ibitego bibiri byikurikiranyije mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira.

Ibi bitego byinjijwe na Sina Jerome ndetse na Mugabo Gabriel bivuye kuri za ‘corner’.

Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yasatiriye bigaragara ariko ntiyabasha kureba mu izamu na rimwe. Bityo Police FC yegukana amanota atatu y’uyu munsi.

Umukino urangiye umutoza wa Police FC Sam Ssimbwa yanze kuvugana n’abanyamakuru. Yagize ati “Ndavuga bakampana.”

Umutoza umwungirije muri Police FC Djabir Mutarambirwa, wahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports, yavuze ko bishimiye cyane kubona intsinzi kuko bayivunikiye cyane.

Kanyankore Gilbert we yavuze ko Kiyovu Sports iri gusubira inyuma.

Ati “ Nka komite ya Kiyovu ntayo nzi ubu, Perezida wenyine niwe mbona, abandi ubona baradutereranye.”

Yavuze ko ibibazo biri muri Kiyovu atabivuga mu itangazamakuru.

Muri iyi kipe ariko ibibazo bivugwamo ahanini ni ibishingiye ku bushobozi bwo guhemba abakinnyi bayo.

Umukino urangiye, ubwo abakinnyi basohokaga mu kibuga, Habyarimana Innocent ukinira ikipe ya Police FC yasanze umukinnyi wa Kiyovu Mussa Sauva amukubita ikofe mu gutwi.

Umusifuzi Eduard Bahizi yahise avanamo ikarita itukura ayereka Habyarimana. N’ubwo Habyarimana mu mukino hagati yari yakubiswe inkokora akanabyimbirwa akubiswe na Musa, yabwiwe ko imyitwarire nk’iyi yo kurwana wihorera itemewe muri Fooball.

Kiyovu ubu ihagaze ku mwanya wa gatanu. Mu mukino w’umunsi wa 23 Kiyovu izakira ikipe ya APR FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Igikombe gikomeje kurwanirwa na Rayon Sports na APR FC habura iminsi itandatu ya shampionat.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu:
ESPERANCE 2 – 1  ESPOIR
GICUMBI 0 – 0  AMAGAJU
MUKURA VS AS KIGALI Wasubitswe kuko AS Kigali yari muri Maroc

Ibitego bya Police byinjiye ku mipira yaturukaga muri 'corner'
Ibitego bya Police byinjiye ku mipira yaturukaga muri ‘corner’
Bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu mu kibuga
Bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu mu kibuga
Sam Ssimbwa aganira n'abakinnyi be
Sam Ssimbwa aganira n’abakinnyi be

Kuri iki cyumweru tariki 30.03.2014

Rayon-Sports VS Etincelles [Regional]
APR FCVS Musanze [Kicukiro]
Marines VS AS Muhanga[Umuganda]

Musa Sauva ku mupira na Kagabo Peter (17) imbere ye
Musa Sauva ku mupira na Kagabo Peter (17) imbere ye
Julius Bakkabulindi rutahizamu wa Kiyovu agerageza guhindukira ngo asatire Police FC, Mugabo Gabriel inyuma ye
Julius Bakkabulindi rutahizamu wa Kiyovu agerageza guhindukira ngo asatire Police FC, myugariro wa Police FC Mugabo Gabriel inyuma ye
Ku mupira ni Mugabo Gabriel watsinze igitego cya kabiri cya Police FC
Ku mupira ni Mugabo Gabriel watsinze igitego cya kabiri cya Police FC

 

Innocent Habyarimana wa Police FC, (waje guhabwa ikarita itukura) hamwe na Christian Mbirizi wa Kiyovu (iburyo) biruka ku mupira
Innocent Habyarimana wa Police FC, (waje guhabwa ikarita itukura) hamwe na Christian Mbirizi wa Kiyovu (iburyo) biruka ku mupira

Photos/Samuel Ngendahimana 

Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu mutoza wa polisi yabivuze neza cyane ati: “Ndavuga bakampana”; abasifuzi babagize indakoreka bakora ibyo bishakiye, umuntu yabivugaho bakamuhana kandi atari Imana iba yasifuye!!!

  • Kiyovu  tugira  umwaku, tugira abafana nka ba Karimu na bagenzi babo baza inyuma yikipe bafite inyungu zindi bakorera.uyu Karimu yivugiye kuri radio ngo yifuzaga kujya atanga prime ya 50,000kuri buri gitego gitsinzwe. nyamara namushatse kuri liste yabayovu batanga prime iyo ikipe yatsinze muburaho, umuntu udaha abakinnyi bose ,akagura igitego mu ibanga murumva  ibye kandi akabikora hari ikipe iri gukorera mu kwaha kwa FERWAFA ngo umukino wacu usubikwe kandi bikaba,FERWAFA nayo irarwaye, cyokora nashimye Rayon uko ejobundi yayishoboye!!!! uwaha nandi makipe buriya butwari.None ikindi kibazo dufite muri kiyovu, ni komite, nkejobundi twatoye ubona abantu bashyushye ngo impinduka zirabonetse  ndetse tunishimiye gushyiramo umudamu wahoze ari honorable, tuziko hari icyo azanye, akagerageza guhuza abafana bahari ,kugarura abagiye, ndetse no gukangurira akarere ka Nyarugenge kuzuza inshingano zako., kuko niba katadufashije ni kabireke  dushakire nahandi aho kuduteza imyangaro!!!!Ikibazo cyanyuma dufite ni abafana bafitiye urukundo ikipe batandukanye na bariya bayigambanira, ariko nabo bakavugira iyo ,amagambo yuruca ntege ariko wabasaba kuza kuri stade ngo batere ingabo mu bitugu ikipe yabo ntibaze. none se ikipe izatsinda ite mutaza mwese bakunzi bayo. igihe cyose dukinira ku mumena ntitunabone miliyoni yinjiye ku kibuga ngo abakinnyi bagire courage yo kugumya gutsinda ,abafana twese tuzagumye twinenge.Murakoze Narangiza nsaba komite guhaguruka ikadutumira twese ba membre  tugahurira top tower nkuko bisanzwe , na Hemed agatumira abafana bagahurira ku mumena, nuko twese tugategura igikombe cyamahoro.

Comments are closed.

en_USEnglish