Salax Awards VI mu mafoto. Knowless yegukanye bine (4)
Salax Awards yabaye ku nshuro ya gatandatu ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 28 Werurwe, umuhanzi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless niwe wegukanye ibimbo bigera kuri bine wenyine. Bahemberwaga ibyo bakoze muri muzika mu mwaka wa 2013.
King James na Amag the Black bagaragaye mu mwaka ushize batashye amara masa.
Ikirezi Group, itegura iki gikorwa yashimiye cyane abafatanyabikorwa mu gutegura Salax Awards ya gatandatu, cyane cyane COGEBANQUE.
Ni ubwa mbere umuhanzi w’igitsinda gore yihariye ibihembo birenze bibiri mu bitangwa na Salax Awards, umwaka ushize muri Werurwe 2013 itsinda rya Urban Boys niryo ryiganje, naryo ryegukanye ibihembo bine.
Uko ibihembo byatanzwe:
Best New Artist (Umuhanzi mushya urusha abandi) : Active
Best Group (Itsinda rirusha ayandi) : Urban Boys
Best Afrobeat : Senderi International Hit
Best Hip Hop : Riderman
Song of The Year (Indirimbo y’umwaka) : Ibitenge ya Urban Boys
Video of the year : Ninkureka ukagenda ya Knowless
Best Male Artist (Umuhanzi w’umugabo urusha abandi) : Urban Boys
Best Female Artist (Umuhanzi w’umugore urusha abandi) : Knowless
Best Gospel Artist (Umuhanzi uririmbira Imana) : Gaby Kamanzi
Best Diaspora (Umuhanzi urusha abandi mu baba mu mahanga) : Stromae
Best RNB/Pop Artist : Bruce Melody
Album of the year : Uwo ndiwe ( ya Knowless)
Best Traditional Artist (Umuhanzi urusha abandi mu njyana gakondo) : Mani Martin
Best Video Producer : Maliva
Best Audio producer : Junior
Artist of the year (Umuhanzi w’Umwaka) : Knowless.
Photos/Plaisir MUZOGEYE
Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
none se ko ndeba abatowe muri GUMA GUMA ari imbarwa ra?!!
Alion ko ndeba ari mwiza ra ko atamenyekana kweli !!!?? nashyiremo akabaraga
genda knowless uricyucyi.
knowless uteye neza
Comments are closed.