Abaganga baturutse Saudi Arabia basize bavuye abantu 1,400 ku buntu
Ku wa gatanu w’iki cyumweru itsinda ry’abaganga 17 baturutse mu gihugu cya Saudi Arabia basoje uruzinduko rwabo bari bamazemo iminsi mu Rwanda bavura abantu batandukanye bagera ku 1,400 ndetse bakaba baranahuguye abarimu ku myigishirize igezweho bagera ku 120.
Aba baganga b’impuguke boherejwe n’umuryango ukora ibikorwa by’ubutabazi witwa ‘Dawah’, ukorera mu bihugu 26 ariko bakaba ari ubwa mbere bari baje mu Rwanda.
Mu gihe bamaze mu Rwanda bakoreraga ibikoreraga mu Karere ka Rubavu, basize bavuye abantu bagera ku 1, 400 aho bavuraga indwara zitandukanye muri rusange, indwara z’abana n’indwara z’uruhu by’umwihariko ndetse harimo n’abo babaze, byose bikaba byarakozwe ku buntu. Bahuguye kandi abarimu 120 mu bijyanye n’imyigishirize igezweho.
Muhusin Al Muhusin waje ayoboye iri tsinda yavuze ko ibikorwa bakoreye mu Rwanda byatwaye amafaranga ari hagati ya miliyoni 80-100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri rusange abagize iri tsinda bishimiye u Rwanda, ndetse na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
Gusa banatanze igitekerezo cy’uko politiki igenga ubwisungane mu kwivuza bwavugururwa kuko ngo basanze hari abaturage mu byaro barware bakaharembera bakabura uko bivuza kubera ko ubwisungane mu kwivuza butavuza indwara barwaye.
Eng. Dayan Mpongendame umuyobozi w’umuryango w’Abislamu uharanira iterambere “Islamic Actions for Development (Al-Amal)” wakiriye aba baganga yadutangarije ko bazakora uko bashoboye aba baganga bakongera bakagaruka kuko ibyo basize bakoze ari indashyikirwa.
Mpongendame avuga kandi ko iyi mikoranire yanabyaye buruse z’abana 14 bazoherezwa mu gihugu cya Saudi Arabia kwiga muri Kaminuza zaho.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
You gave a good image of Islam. Islamiccivilisation.com.
Comments are closed.