Urugendo rwa AS Kigali rurangiriye muri Maroc
29 Werurwe – Ikipe ya Difaa Hassan El Jadida imaze gutsinda kuri uyu wa gatandatu ikipe ya AS Kigali ibitego bitatu ku busa bitumye ariyo ikomeza muri 1/4 cy’imikino ya CAF Confederation Cup.
Ibitego byose byagiyemo mu gice cya kabiri cy’umukino, nyuma y’uko AS Kigali igerageje kwihagararaho mu gice cya mbere.
AS Kigali yajyanye muri Maroc impamba y’igitego kimwe ku busa yatsinze muri week end ishize i Kigali.
Ibitego byatsinzwe na Zakaria Hadraf ku munota wa 49, Naby Somoah ku munota 70 na Ahmed Chagou kuri Penaliti ku munota wa 73.
AS Kigali isezerewe ku bitego byose hamwe bitatu bya Difaa na kimwe cya AS Kigali.
AS Kigali ivuye muri aya marushanwa nyuma y’uko yari yabashije gusezerera ikipe za Flambeau de l’Est y’i Burundi na Al Ahly Shandi yo muri Sudan.
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Nigire ize, turebe ko gitifu yakongera gusubira mu biro, dore ko yarasigaye yiberea mu mipira; abaturage twaramubuze. imisoro yari igiye kuhababarira, dore ko amafaranga yari imaze gukoresha, yakuzuje imihanda myinshi mu mugi wa Kigali. Amakipe atumariye imisoro kandi dukennye none buri karere na budget ya foot itagira ingano.
Yego ko! aya si amatiku ra?
usora angahe wowe?
Ntabwo wishimiye ko ikipe ihagarariye u Rwanda yari igerageje kugera kure!
Yewe koko buri wese agira ibimubabaje
Bravo AC Kigali, ntako mutagize
Comments are closed.