Month: <span>February 2014</span>

Abanyarwanda baba mu Bwongereza bagiye kujya bohereza ibintu biboroheye

Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’u Bwongereza bagiye kujya bohereza ibintu mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu biri muri Afurika y’Iburasirazuba bitabagoye kuko imitwaro inyuze mu kirere izajya igera muri Afurika y’Iburasirazuba mu masaha 72 n’aho inyuze mu mato manini ikahagera mu minsi 40 gusa. Mu kiganiro bagiranye na Ndayambaje Aimable,  rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda, akaba n’u muyobozi […]Irambuye

Nelson Mandela yasize umutungo wa miliyoni 4.13$

Uwahoze ari perezida wa Africa y’Epfo nyakwigendera Nelson Mandela byatangajwe none ko yasize umutungo ubarirwa muri miliyoni 4.13 z’amadorari ya Amerika nk’uko byatangajwe mu irage rye ryasomwe none. Umuryango wa Mandela uzahabwa ibihumbi 130$ kongeraho n’indi mitungo imwe n’imwe. Mu bandi bazahabwa ku irage rya Mandela harimo; ishyaka rya ANC, abakozi bamukoreraga ndetse n’amashuri menshi. […]Irambuye

Paris: Capt Pascal Simbikangwa ejo azahagarara imbere y’urukiko

Umunyarwanda ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisinyi ari n’aho avuka no mu Mujyi wa Kigali  azahagarara imbere y’urukiko rusesesa imanza i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gashyanta 2014. Me Patrick Baudouin, Umuyobozi w’icyubahiro mu rugaga mpuzamahanga rw’ abaharanira […]Irambuye

DJ Adams ntiyumva uko Ikirezi Group gihamagara aba DJs bacuranga

Aboubakar Adams uzwi cyane nka Dj Adams ntabwo ngo yumva uburyo Ikirezi Group cyagiye guhamagara abantu bakurikirana muzika cyane barimo abanyamakuru, Producers n’aba Djs bagahamagara aba Djs bacuranga mu nzu imwe ngo nibo bahagarariye abandi mu itoranya abahanzi bagombaga kwitabira Salax Award 2014. DJ Adams ngo abivugira kandi ko yanumvise hari abanyamakuru bandi mu bitangazamakuru […]Irambuye

DRC: Martin Kobler asanga ubwiyunge muri iki gihugu buzafata igihe

Martin Kobler, Umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko bizafata igihe kugira ngo iki gihugu kigere ku bwiyunge. Kobler atangaje ibi mu  gihe mu mpera z’icyumweru gishize abayobozi batandukanye b’Afurika bari ateraniye i Addis Abeba mu nama y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, aho bari bwibande ku mutekano […]Irambuye

" Itorero rikwiye gukangurira Abanyarwanda gusaba imbabazi"- Hon Bamporiki

 Mu Kiganiro kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda” cyateguwe n’itorero rya ADEPR paruwasi ya  Bibare Umudugudu wa Masoro depite Bamporiki Edward yatangeje ko iyi gahunda ari urubuga itorero riwkiye guheraho rikangurira Abanyarwanda gusaba imbabazi no kuzitanga. Depite Bamporiki,  wari umushyitsi mukuru muri iki kiganiro yavuze ko  amateka aterekana  uruhare amatorero yagize mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi. […]Irambuye

Hotel du Louvre igiye gufungura imiryango mu Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize itsinda ry’abashoramari b’Abafaransa rizwi nka ‘Groupe du Louvre’ ryatangaje ko riteganya gufungura amahoteli mu bihugu 16 byo ku mugabane wa Afurika muri uyu mwaka wa 2014, iyo mu Rwanda iri mu ziri ku isonga. Alain Sebah, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iryo tsinda yatangarije Bloomberg dukesha iyi nkuru ko bashaka kwagurira ibikorwa byabo […]Irambuye

Dream Boys bari gutegura kumurika Album ya kane

Aba basore babiri bavuye i Burayi mu Bufaransa n’Ububiligi mu bitaramo, ubu bari mu myiteguro ikomeye yo kumurika Album yabo ya kane bise “Data ni inde?” bazamurika mu gihe kiri imbere.   Mbere yo kumurika iyi Album yabo, Platini na TMC bagize Dream Boys ngo bazabanza bakore ibitaramo mu ntara zitandukanye z’igihugu mu buryo bwo […]Irambuye

Icyo Min Mitali avuga kuba Miss bavuze nabi indimi z’amahanga

Gushakisha mukobwa uzambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2014 byatumye benshi bibaza ku bakobwa bamwe biyamamazaga kubera uburyo kugira icyo bavuga mu ndimi mpuzamahanga ari ikibazo. Ministre w’Umuco na Sport Mitali Protais yatangaje ko kutamenya ururimi bidasobanuye kutamenya ubwenge. Mu Ntara zose aho iri jonjora ryagiye rinyura, abakobwa biyamamazaga byagaragaye ko benshi muri bo bafite ikibazo […]Irambuye

Bamwe mu bana ba Rubangura na mukase baracyaburana imitungo

Nyuma y’urupfu rw’umusaza Rubangura Vedaste muri Gicurasi 2007 iby’izungura ry’imitungo ye byaje guteza urwikekwe mu bana yasize ndetse n’umwe mu bagore babiri yabyaye kuri aba bana. None kuwa 03 Gashyantare urubanza rwabo rwabereye mu rukiko rw’ubucuruzi i Nyamirambo. Muri uru rubanza, umwanya minini wahawe Denis Rubangura ngo asobanure ikirego cye. Muri uru rubanza ariko kandi […]Irambuye

en_USEnglish