Digiqole ad

Abanyarwanda baba mu Bwongereza bagiye kujya bohereza ibintu biboroheye

Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’u Bwongereza bagiye kujya bohereza ibintu mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu biri muri Afurika y’Iburasirazuba bitabagoye kuko imitwaro inyuze mu kirere izajya igera muri Afurika y’Iburasirazuba mu masaha 72 n’aho inyuze mu mato manini ikahagera mu minsi 40 gusa.

Mu kiganiro bagiranye na Ndayambaje Aimable,  rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda, akaba n’u

Bamwe mu bayobozi ba Diasipora mu Nyarwanda mu Bwongereza bifotozanyije na Ndagijimana
Bamwe mu bayobozi ba Diasipora mu Nyarwanda mu Bwongereza bifotozanyije na Ndagijimana

muyobozi wa ‘Mizigo Africa Cargo’  utuye mu gihugu cy’u Bubiligi ubwo yari yabasuye kuri uyu wa gatandatu bahuriye mu Mujyi wa Coventry ho muri West-Midland yasobanuriye uko  bakohereza ibintu mu gihugu bavukamo bitabagoye.

Uwashinze kandi akaba n’Umuyoboziwa Mizigo AfricaCargo, isosiyiyete y’ubwikorezi bw’ibiva  n’ibijya mu Rwanda no mu mahanga AimableNdayambaje, yifuza ko  yagirana  imikoranire  ya hafi n’Abanyarwanda ndetse n’abandi  Banyafurika baba mu Bwongereza mu mu Mijyi  nka London, Birmingham, Manchester, Reading na Oxford, Liverpool na New castle.

Avuga ko gukorana na we byajya bibafasha  kohereza ibintu mu bihugu baturukamo mu buryo bwihuse kandi buhendutse no mu mutekano wizewe kandi usesuye.

Aimable Ndayambaje Hagati Bosco Ngabonzima i Buryona Leonard Mutanganai  Bumoso
Aimable Ndayambaje Hagati Bosco Ngabonzima i Buryona Leonard Mutanganai Bumoso

Ndayambaje yabasobanuriye bisesuye uburyo bakora n’uburyo yifuza kubagezaho service za bo,avuga ko intego nyamukuru bafite ari ugukoresha indege zihuta, imitwaro inyuze mu Kirere ikagera muri Afurika y’Iburasirazuba mu masaha 72 byibura, n’aho ibinyuze mu mato manini bikamara iminsi 40.

Akomeza avuga ko ubu barimo bazenguruka  muri iyo Mijyi  yo mu  Bwongereza bashaka kandi bategura abo bazakorana na bo, banabaha n’amahugurwa.

Ndayambaje yemeza ko mu gihe gito bazaba bagiranye ubufatanye bwo gukorana na bamwe muri barwiyemeza mirimo bari muri iyo Mijyi.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • muhahe muronke ariko mwibuka n’abo mwasize murugo!!!!! the rwandan spirit has never died

  • Well said aimable. The rwandan spirit is still very much alive.investing in your country is an immeasurable support to the nation’s economy.

  • tuzahaha tuzaronka kandi tuzabibuka bavandimwe ,nkunda urwanda nabanyarwanda kuko ari murugo .

  • Nuko nuko bana b’u Rwanda mweee! Nkunda abanyarda, n’iyo ngenda mur’aya mahanga nkumva umuntu avuga ikinyarwanda mba numva namugabira inka! Kiriya gihugu cyacu cyahawe umugisha n’Imana n’ukuri pe!!!

  • Mizigo Africa cargo is the worst services provider I’ve ever met. Unless you want to get your stuff EXPIRED a year later! WORST SERVICE EVER

Comments are closed.

en_USEnglish