Month: <span>February 2014</span>

Yasuye Isiraheri abona byinshi yasomaga muri Bibiliya

Nyuma y’uruzinduko Pasiteri  Desiré Habyarimana (ADEPER Sonatube) yagiriye mu gihugu cya Isiraheri avuga ko yasuye ahantu hatandukanye hagaragaza Amateka y’abanyayisiraheri avugwa mu gitabo cya Bibiliya. Mu magambo ye akaba yagize ati “ Tujya muri Israel, twanyuze mugihugu cya Misiri (cyangwa Egiputa nk’uko bamwe babivuga) kugira ngo tubashe gusura bimwe mu bibanza bivugwa muri Bibiliya, ndetse nk’abigisha […]Irambuye

Umugani w’impaga n’umwami

Habayeho umwami wakundaga abaturage be cyane, akabarinda ikibi n’igisa na cyo, yagishaga inama abiru be ku kintu cyose yumvaga adasobanukiwe neza. Uyu mwami yaturaga mu misozi miremire yo mujyaruguru y’ubwami bwe. Ubwami bwe bwari bukize cyane, abantu b’uruvunganzoka bavaga  imihanda yose bakaza gutunda no guhakwa muri ubwo bwami. Umunsi umwe rero haje kwaduka ikintu muri […]Irambuye

Ati “Sijye Simbikangwa njye nitwa Senyamuhara”

Urubanza rw’amateka mu bufaransa bwaburanishije Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda rwatangiye none kuwa kabiri, uregwa i Paris, Pascal Simbikangwa yavuze ko atitwa atyo ahubwo yitwa Safari Pascal.  Simbikangwa mu ntebe y’abamugaye yasomewe ibyaha aregwa birimo ubufatanyacyaha mu kwica abatutsi mu mujyi wa Kigali, ubugambanyi, n’ibindi byaba byibasiye inyoko muntu. Ku myaka 54 ubu, guhera kuri […]Irambuye

Soma wumve uraseka: ’’Nugaruka urasanga hano habaye Call center’’

1.Umugabo yumvikanye n’ umugore we ko gutera akabariro bazajya babyita gukora phone call, umunsi umwe umugabo atuma akana ati genda umbwirire mama uti ngwino dukore phone call uyu munsi ndarara izamu. Umwana abibwiye mama we aramusubiza ati jyenda ubwire papa ngo ntamwanya mpfite ndahuze. Abibwiye papa we aramusubiza ati subirayo umubwire ko niba yanze ndibujye […]Irambuye

Umupaka wa Tanzania n’u Rwanda uzatangira gukora 24/24

Nubwo hamaze iminsi agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Tanzania, ntibibuza ko ubufatanye mu bukungu bwa ngombwa bukorwa. Ikiraro gishya kiri kurangira ndetse na gasutamo ku mipaka y’ibihugu byombi iritegura gutangira gukora amasaha 20 ku munsi.  Ku nkunga y’abayapani, iki kiraro kizuzura hagati mu 2014 kizasimbura icyari gihari kitajyanye n’igihe, iki gishya kikazafasha kunyuraho ibintu […]Irambuye

Bumwe mu buryo bwagufasha gutereta umukobwa ukuze

Ushobora kuba warakunze umukobwa ndetse ukabona ko muri kumwe ushobora kwishima ariko ikibazo kiba icy’uko akuze ndetse ahanini ugasanga ahanini anakurusha imyaka myinshi.  Hano hari  bumwe mu buryo bwahigufashamo 1.Gerageza kwitwara nk’umuntu mukuru igihe muri kumwe Niba uri kumwe na wa mukubwa ukunda ariko ukuze cyangwa ukuruta kandi ukaba wifuza ko yakubera umukunzi ujye ugerageza […]Irambuye

u Rwanda, abanyarwanda na Facebook

Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook kuri uyu wa 04 Gashyantare rwujuje imyaka 10, ubu rukoreshwa n’abatuye ku isi bagera kuri miliyari 1.2 batuye isi bakoresha uru rubuga. Abanyarwanda nabo ntibasigaye inyuma. Mu bushakashatsi buto babwiye Umuseke icyo urwo rubuga rubamariye n’icyo rwangiza. Kuri uyu munsi, mu banyarwanda bagera ku 150 babajijwe n’abakozi b’Umuseke biciye nyine kuri […]Irambuye

Abantu miliyoni 20 bugarijwe n’ikibazo cy’inzara

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abantu miliyoni 20 bugarijwe n’ikibazo cy’inzara n’aho abana miliyoni eshanu bo bakaba bafite  ikibazo cy’imirire mibi. Umuryango w’Abibumbye ngo urimo  gushakisha miliyari ebyiri z’amadorali  kugira ngo ubashe guhangana n’ikibazo cy’inzara kigaragara ku mugabane w’Afurika cyane cyane iyo munsi y’ubutayu bwa Sahara aho miliyoni imwe n’ibihumbi 200 by’abantu bavuye mu byabo kubera […]Irambuye

Ibice byarangaga imihango y'ubukwe bwo hambere

Kera iyo ababyeyi babonaga ko umuhungu cyangwa umukobwa wabo  yakuze,  bajyaga inama yo kubashyingira, bagahagurukira kubashakira uwo bazashyikiranwa. Kugira ngo bamubone  babaza mu nshuti  no mu bavandimwe baba aba kure no hafi ri kugira ngo  bagerageze kubabonera  umugeni cyangwa umuhungu utunganye. Mu Rwanda hose, mu moko yose ibice byarangaga umuhango w’ubukwe byabaga ari bimwe  bikurikirana […]Irambuye

Volley Bal: U Rwanda rwatsinze Botswana imikino yose

Kigali – Kuri uyu wa mbere nimugoroba ikipe y’igihugu ya Volley Ball yaraye itsinze umukino wa kabiri wa gicuti ikipe y’igihugu ya Botswana amaseti atatu kuri imwe. Ni umukino wari mu rwego rwo kwitegura amarushanwa ny’Afurika agomba kubera muri Kameruni muri uku kwezi kwa Gashyantare. Ikipe y’u Rwanda yari yagiriye urugendo muri Botswana aho yakinnye […]Irambuye

en_USEnglish