Digiqole ad

Dream Boys bari gutegura kumurika Album ya kane

Aba basore babiri bavuye i Burayi mu Bufaransa n’Ububiligi mu bitaramo, ubu bari mu myiteguro ikomeye yo kumurika Album yabo ya kane bise “Data ni inde?” bazamurika mu gihe kiri imbere.

Dream Boys igiye kongera gutaramira abakunzi bayo
Dream Boys igiye kongera gutaramira abakunzi bayo

 

Mbere yo kumurika iyi Album yabo, Platini na TMC bagize Dream Boys ngo bazabanza bakore ibitaramo mu ntara zitandukanye z’igihugu mu buryo bwo kwegera abakunzi babo.

Ibi bitaramo bizahera mu karere ka Musanze mu majyaruguru kuya 1 Werurwe 2014.

Plaitini Nemeye wo muri iri tsinda yabwiye Umuseke ko we na mugenzi we muri uyu mwaka bashaka gukora ibikorwa birenze ibyo bakoze mu myaka ishize, birimo cyane cyane ibitaramo byinshi ahantu hatandukanye mu gihugu.

Aba basore bafite izindi Album eshatu; “Si inzika”, “Uzambarize Mama”, “Dufitanye isano”  bamuritse mu myaka ishize.

Bavuga ko ubwo bazaba bamurika Album ya kane bazafatanya n’abahanzi nka Christopher, Knowless, Dinah, Makanyaga, Jay Polly na Riderman.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • turabashyigikiye pe! abo basore barakora!

Comments are closed.

en_USEnglish