DJ Adams ntiyumva uko Ikirezi Group gihamagara aba DJs bacuranga hamwe
Aboubakar Adams uzwi cyane nka Dj Adams ntabwo ngo yumva uburyo Ikirezi Group cyagiye guhamagara abantu bakurikirana muzika cyane barimo abanyamakuru, Producers n’aba Djs bagahamagara aba Djs bacuranga mu nzu imwe ngo nibo bahagarariye abandi mu itoranya abahanzi bagombaga kwitabira Salax Award 2014.
DJ Adams ngo abivugira kandi ko yanumvise hari abanyamakuru bandi mu bitangazamakuru bitandukanye bibajije igikurikizwa kugirango umuntu ahamagarwe gutanga umusanzu mu gutoranya abahanzi bahatanira ibihembo bya Salax Awards.
Adams avuga ko mu Rwanda abakurikirana muzika n’abayizamura (promoters) ngo nta munsi n’umwe arabona bakorera mu mucyo.
Ati “Ntabwo umuziki mu Rwanda uzatera imbere mu gihe nta bumwe. Nkanjye sinumva ukuntu abahamagawe gutora abahanzi bazahatana muri Salax harimo aba DJs babiri bacuranga mu nzu imwe ngo nibo bahagarariye ba DJs bandi bose.”
Claude Kabengera ushinzwe itangazamakuru n’imenyekanishabikorwa muri Ikirezi Group avuga ko nta bwiru ubwo aribwo bwose bakoreye mo mu gutoranya abahanzi, ndetse anemeza ko na DJ Adams uvuga ibyo yari mu bagomba kuza kubatoranya ariko ntagere aho byabereye ku mpamvu atanatangaje.
Kabengera avuga ko ibyo bakurikije mu kwemeza abatora abahanzi ari abanyamakuru bafite ijambo rinini ku maradio na television mu biganiro by’imyidagaduro, akemeza kandi ko bafashe urubuga rumwe rwa Internet ngo kuko arirwo rufite umurongo w’imyidagaduro gusa.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ibi bintu DJ Adams avuga niba koko ari byo byaba bibabaje, kuko ni uruca abana, ubwo se aba DJ babiri ni bo bonyene mu Rwanda? oya Salax si n ibyo gusa harimo imikorere mibi cyane
Uyu musore dj adams igihe cyose avuga ukuri nubwo bamurwanya ariko nyuma babonako yavugaga ibiribyo
Jya ubakurugutura ! ndagukurikira mu biganiro byawe kuri radio one ndagushyigikiye
iyi ntankuru irimo kabsa
Ikirezi baje kwangiza muzika ibyo basenye birahagije bave muri industry
Comments are closed.