Digiqole ad

DJ Adams ntiyumva uko Ikirezi Group gihamagara aba DJs bacuranga hamwe

Aboubakar Adams uzwi cyane nka Dj Adams ntabwo ngo yumva uburyo Ikirezi Group cyagiye guhamagara abantu bakurikirana muzika cyane barimo abanyamakuru, Producers n’aba Djs bagahamagara aba Djs bacuranga mu nzu imwe ngo nibo bahagarariye abandi mu itoranya abahanzi bagombaga kwitabira Salax Award 2014.

DJ Adams/photo TNT
DJ Adams/photo TNT

DJ Adams ngo abivugira kandi ko yanumvise hari abanyamakuru bandi mu bitangazamakuru bitandukanye bibajije igikurikizwa kugirango umuntu ahamagarwe gutanga umusanzu mu gutoranya abahanzi bahatanira ibihembo bya Salax Awards.

Adams avuga ko mu Rwanda abakurikirana muzika n’abayizamura (promoters) ngo nta munsi n’umwe arabona bakorera mu mucyo.

Ati “Ntabwo umuziki mu Rwanda uzatera imbere mu gihe nta bumwe. Nkanjye sinumva ukuntu abahamagawe gutora abahanzi bazahatana muri Salax harimo aba DJs babiri bacuranga mu nzu imwe ngo nibo bahagarariye ba DJs bandi bose.”

Claude Kabengera ushinzwe itangazamakuru n’imenyekanishabikorwa muri Ikirezi Group avuga ko nta bwiru ubwo aribwo bwose bakoreye mo mu gutoranya abahanzi, ndetse anemeza ko na DJ Adams uvuga ibyo yari mu bagomba kuza kubatoranya ariko ntagere aho byabereye ku mpamvu atanatangaje.

Kabengera avuga ko ibyo bakurikije mu kwemeza abatora abahanzi ari abanyamakuru bafite ijambo rinini ku maradio na television mu biganiro by’imyidagaduro, akemeza kandi ko bafashe urubuga rumwe rwa Internet ngo kuko arirwo rufite umurongo w’imyidagaduro gusa.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibi bintu DJ Adams avuga niba koko ari byo byaba bibabaje, kuko ni uruca abana, ubwo se aba DJ babiri ni bo bonyene mu Rwanda? oya Salax si n ibyo gusa harimo imikorere mibi cyane

  • Uyu musore dj adams igihe cyose avuga ukuri nubwo bamurwanya ariko nyuma babonako yavugaga ibiribyo

  • Jya ubakurugutura ! ndagukurikira mu biganiro byawe kuri radio one ndagushyigikiye

  • iyi ntankuru irimo kabsa

  • Ikirezi baje kwangiza muzika ibyo basenye birahagije bave muri industry

Comments are closed.

en_USEnglish