Digiqole ad

DRC: Martin Kobler asanga ubwiyunge muri iki gihugu buzafata igihe

Martin Kobler, Umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko bizafata igihe kugira ngo iki gihugu kigere ku bwiyunge.

Kobler atangaje ibi mu  gihe mu mpera z’icyumweru gishize abayobozi batandukanye b’Afurika bari ateraniye i Addis Abeba mu nama y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, aho bari bwibande ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo.

Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga bigari Mary Robbison kandi nawe  akaba yari yavuze ko ari bwotse igitutu Congo kwihutisha guverinoma y’ubumwe no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari inyeshyamba no gushyira bamwe mu gisirikare cya Leta.

Iyi nama yanahuje abayobozi 11 bashyize umukono ku masezerano y’i Addis  Abeba asaba abayobozi b’ibi bihugu gushyira hamwe bakagarura amahoro n’umutekano  mu Burasirazuba bwa  Congo ndetse no mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Kobler yavuze ko n’ubwo mu Gushyingo 2013 inyeshyamba za M23 zatsinzwe ngo nyuma ya zo hakomeje kuvuka indi imitwe ikomeje guteza umutekano muke mu Ntara ya Kivu ndetse no mu ya Katanga

Uyu mugabo yatangarije RFi ko ubwiyunge bujyana n’imyumvire bikaba ari muri urwo rwego bazakomeza ibikowa bihoraho byo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abanzi b’igihugu no gushishikariza abahoze muri M23 bari hirya no hino gutaha, abanyekongo bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Uyu mugabo yagarutse ku kibazo cya FDRLavuga ko kuri ubu barajwe inshinga no guhangana na yo  n’ubwo yamaze gutangaza ko itazongera gutera u Rwanda.

Yagize ati:”Nyuma yo guhashya M23 icya kurikiyeho ni uguhangana na FDLR, ibi kandi ntibivuze ko tutazanarwanya inyeshyamba za ADF-Nalu. Ingabo za MONUSCO zisigaye zifasha FARDC guhangana n’inyeshyamba za ADF-Nalu zibasiye Amajyaruguru”.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • politiki ni feki gusa! Ibi bibzo mba ndeba kubikemura byoroooooshye ariko barabikomeeeeje kugirango bakomeze birire ku idolari hanyuma abanyafrika bakomeze birukanke imisozi arinako bapfa!

  • nanjye ntyo wa mugabo we!!!kongo nta mahoro yagira mu gihe igicumbikiye imitwe myinshi yitwara gisirikare. ubushake bwo kwambura intwaro iyo mitwe niho igisubizo kiri

  • kongo nidakemura ibibazo ifite imbere mu baturage bayo nta mahoro izagira. birabasaba umuyobozi ukomeye ku bikorwa bye , birasaba umuyobozi udakorera ku magambo y’amahanga amabwira , irasaba umuyobozi utumva mabawire

Comments are closed.

en_USEnglish