Digiqole ad

Nelson Mandela yasize umutungo wa miliyoni 4.13$

Uwahoze ari perezida wa Africa y’Epfo nyakwigendera Nelson Mandela byatangajwe none ko yasize umutungo ubarirwa muri miliyoni 4.13 z’amadorari ya Amerika nk’uko byatangajwe mu irage rye ryasomwe none.

nyakwigendera Nelson Mandela yasize agennye uko ibye bizagabanywa abe
nyakwigendera Nelson Mandela yasize agennye uko ibye bizagabanywa abe

Umuryango wa Mandela uzahabwa ibihumbi 130$ kongeraho n’indi mitungo imwe n’imwe. Mu bandi bazahabwa ku irage rya Mandela harimo; ishyaka rya ANC, abakozi bamukoreraga ndetse n’amashuri menshi.

Umugore wa gatatu wa Mandela ari nawe bari kumwe, Graca Machel, yari bugufi gusaba uyu mutungo, nubwo ngo hafi kimwe cya kabiri cyawo acyemerewe nk’uko bitangazwa na BBC.

Mandela yitabye Imana mu Ukuboza umwaka ushize ku myaka 95 y’amavuko.

Mubyo Mandela yasize harimo; inzu imwe nini ikoreramo isoko muri Johannesburg, inzu y’itaji yo guturamo iringaniye mu gace k’icyaro ka Cape Town, ndetse n’indi mitungo ivuye mu kugurisha ibitabo bye, ndetse n’igitabo cye cyitwa “Long Walk to Freedom.”

Uwayoboye igikorwa cyo kubarura imitungo ya Mandela Dikgang Moseneke yavuze ko umutungo we uzagabanywa mu byiciro bitatu nk’uko ngo yasize abigennye.

Igice kizahabwa abo mu muryango we, abana 30, abuzukuru, n’abuzukuruza bazahabwa miliyoni imwe n’igice y’ama Rand. (amafaranga akoreshwa muri Africa y’epfo).

Ikindi gice kizahabwa amahsuri amwe nka Wits, Fort Hare Universities nka za buruse ku banyeshuri ndetse n’amafaranga y’ishuri kuri bamwe. Aya ni ibihumbi 100 000 by’amarand.

Ikindi gice kizahabwa ishyaka rya ANC kizakoreshwa mu nama z’iri shyaka, gukwirakwiza amakuru n’amahame y’iri shyaka ariko ngo biganisha cyane cyane ku bwiyunge bw’abanyafrika y’epfo.

Abana ba Mandela, buri umwe yabariwe koyahawe inguzanyo ya $300,000 mu buzima bwe ise akiriho, buri mwana ngo iyi nguzanyo igomba kuvanwa mu murange we ku batarabasha kwishyura iyo nguzanyo.

Inzu ya Mandela iri i Johannesburg ari naho yapfiriye tariki 5 Ukuboza izakoreshwa n’umuryango w’umwe mu bahungu be Makgatho (nawe witabye Imana) .

Mu nyandiko yasize, Mandela yagize ati “ Ndifuza ko iyi nzu kandi izakoreshwa nk’ahantu ho guhura kw’umuryango wa Mandela kugirango bakomeze ubumwe nyuma y’urupfu rwanjye.”

Nubwo mu gusoma iri rage rye nta mpaka byateje, ariko ngo byitezwe ko bamwe mu bagize uyu muryango bashobora kuzana ingingimiira kuri iyi nyandiko yasizwe n’umusekuru wabo Mandela.

Ubutabera muri Africa y’epfo bwemeje iminsi 90 yo kuba niba hari ufite icyo ahakana muri iryo rage rya Mandela yajurira.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Yego nivyiza mutugejeho muzehe mandela yarakoze umuryango we rero war’ukwiye.kumvikana.

    • mbega intwari y’inkene mu mufuka!

  • Aya ma fr ni make biragaragara ko atari yarigwijeho ibya rubanda nka mumbutu(Mobutu)

  • Nuko ntamuntu usabira undi ijuru,uyu musaza namwingingira akaribona.nizereko abana be batazamukurikiza urusaku kuko muribose ntawababaye nkuko yababaye,igihe yari afunze bose bagomba kubahiriza inyandiko mvugo ye.c’est mon avis.

  • Ko mbona amafaranga ari make, kandi akaba agomba kugabanwa n’abantu ndetse n’inzego nyinshi, buriya azabakwira?!

  • Ni byiza ko umubyeyi asiga asobanuye ibijyanye n’irage n’izungura iyo bigushobokeye.

  • kombona yibagiwe wamugorewe ntamubare nabonye bavuze,azatwara icyakabiri cyayo bariya bazamukundira?

  • Mzee ibyoyasize nibyoyabonye ,nabo bazakomerezeho bashake ibindi.cyangwa nibarebanabi bazabyonone birinde birangira.

  • Nibyiza kuduha inkuru zo hanze,ariko kubijyanye n’amafaranga mujye mutugaragariza agaciro kayo mumanyarwanda kuko abenshi ntitumenya nk’ayo ma rand angana mu manyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish