Digiqole ad

Bamwe mu bana ba Rubangura na mukase baracyaburana imitungo

Nyuma y’urupfu rw’umusaza Rubangura Vedaste muri Gicurasi 2007 iby’izungura ry’imitungo ye byaje guteza urwikekwe mu bana yasize ndetse n’umwe mu bagore babiri yabyaye kuri aba bana. None kuwa 03 Gashyantare urubanza rwabo rwabereye mu rukiko rw’ubucuruzi i Nyamirambo.

Igorofa y'umuherwe nyakwigendera Rubangura Vedaste ubu iri mu murage w'abana be 10
Igorofa y’umuherwe nyakwigendera Rubangura Vedaste ubu iri mu murage w’abana be 10

Muri uru rubanza, umwanya minini wahawe Denis Rubangura ngo asobanure ikirego cye.

Muri uru rubanza ariko kandi umwunganizi mu nkiko Maitre Rwagatare Janvier niwe wagarutsweho cyane n’uruhande rwa bamwe mu bana ba Rubangura Vedaste.

Maitre Rwagatare Janvier ngo yahoze ari umwunganizi mu nkiko wa nyakwigendera Rubangura Vedaste, uyu Rubangura ngo mbere yo kwitaba Imana yasize urupapuro rw’umurage, rusinyweho na Noteri wa Leta ndetse na Masitre Rwagatare Janvier ko imitungo ye izazungurwa n’abana be bose uko ari 10.

Aba bana 10 ariko bavuka ku bagore batandukanye, umwe muri bo ni Kayitesi Immaculee ari nawe mugore we wari uw’isezerano.

Rubangura Denis, umwe mu bana ba Rubangura we n’abavandimwe be babiri nibo bareze Kayitesi Immaculee  ko yaciye inyuma abana ba Rubangura akiyandikisha ko ariwe uhagarariye iri zungura ry’abana icumi. Ndetse ngo akabifashwamo na Maitre Rwagatare Janvier kumushakira icyemezo cy’urukiko kandi abazungura batabizi.

Maitre Rwagatare Janvier ngo nyuma y’urupfu rwa Rubangura yemeye ko azakomeza kuba umwunganizi w’izungura (succession) ry’aba bana 10.

Maitre Rwagatare muri uru rubanza araburanira sosiyete yiswe UPROTUR Group Ltd ihagarariwe na Kayitesi Immaculee, nk’uko kandi ngo abyemererwa n’amategeko.

Ariko kandi ngo yemerewe no kuburanira izungura ry’aba bana 10 (succession) barazwe umutungo wa Rubangura. Urubanza rwatinze hano.

Denis Rubangura avuga ko atifuza Maitre Rwagatare Janvier muri uru rubanza ngo kuko yashatse gukomeza kuburanira abo bana bemerewe kuzungura, ariko nyuma ngo akajya ku ruhande rwa Mme Kayitesi Immaculee kandi uyu Kayitesi ahakana umurage wasizwe n’umugabo we kugeza n’aho yasabye urukiko kubisesa ariko agatsindwa.

Ibyo barega Kayitesi Immaculee

Denis Rubangura avuga ko Kayitesi Immaculee yaciye inyuma bamwe mu bana ba Rubangura, agashinga sosiyete yise UPROTUR Group Ltd, iyi itandukanye na UPROTUR Ltd yahoze ari iya Rubangura yitwaje icyemezo cy’urukiko cyibitirirwa kandi atavuganye n’abazungura .

UPROTUR Group Ltd ngo yabonye ubuzima gatozi n’ibyangombwa no muri RDB uyu mudamu abifashijwemo na Maitre Rwagatare. Iyi sosiyete ihagarariwe na Mme Kayitesi ngo niyo igenzura umurage wasizwe na nyakwigendera Rubangura Vedaste kandi umutungo wayishinze ni uwavuye mu mitungo abana barazwe n’umubyeyi wa bo ariko ngo magingo aya aba bana nta ruhare bayifiteho.

Denis Rubangura avuga ko biciye muri UPROTUR Group Ltd Kayitesi yafashe inguzanyo zigera kuri miliyari zisaga miliyari imwe na miliyoni 200 mu mabanki ya Fina Bank (ubu yitwa GITI bank) na Cogebanque. Ariko mugufata izi nguzanyo ngo Kayitesi yabeshye ko yabyemerewe n’abazungura ko bemeye kwishingira imyenda nyamara nta byo bamenyeshejwe.

Kutishyurwa kw’iyi myenda ngo kwaje gutuma rumwe mu nganda za Rubangura zikora matelas rufunga maze ibikoresho byarwo bitezwa cyamunara, mu gihe ngo ruri mu mirage yabo, nk’uko Denis Rubangura abivuga.

Mu bana 10 Rubangura yasize, batatu nibo ubu barega Mme Kayitesi bahagarariwe na Rubangura Denis.

Denis avuga ko mukase (Kayitesi) yashinze sossiyete (UPROTUR Group Ltd) atamenyesheje abana bose ba Rubangura agamije kwigwizaho imitungo ya se. Denis akavuga ko icyatumye bajya mu rubanza ngo ni uko imitungo barazwe na se nta ruhare ubu bayifiteho ndetse no mu rubanza rw’uyu munsi Maitre Rwagatare yatangaje ko iyo mitungo nta ruhare bayifiteho.

Denis ati “Maitre Rwagatare nawe afite uburiganya, nta kuntu yari gusinya dossier ko imitungo izazungurwa n’abana, yarangiza akaduca inyuma agasinyira ko iyo mitungo ihagarariwe n’umugore.

Data yafashe amazu abiri, imwe ayiha umugore w’isezerano, indi ayiha umugore bafitanye abana babiri (atashatse kuvuga amazina) ariko kubera inyungu Rwagatare ashaka, yagiye ku ruhande rwa Kayitesi, bashaka ubuzima gatozi bwa sosiyete abandi bana tuvukana kwa data batabibwiwe. Niyo mpamvu tutifuza ko maitre Rwagatare atubera umwunganizi ukundi kubera ko abagarira yombi.”

Icyo Denis Rubangura na bamwe mu bavandimwe be baregera ngo ni ukugarura imitungo ku bana bose ba Rubangura ntishyirwe ku mugore kuko ngo hari igipapuro gisinyweho na noteri ndetse na Maitre Rwagatare ko imitungo ya Rubangura izazungurwa n’abana be 10.

Ntabwo uruhande rw’abaregwa rwumviswe ku birego ruregwa kuko babanje gutinda kuri maitre Rwagatare wavugaga ko amategeko amwemerera kuburanira impande zombi.

Urukiko rw’Ubucuruzi nyuma yo kumva ibivugwa na Denis Rubangura na maitre Rwagatare rwafashe umwanzuro wo kwimurira urubanza kuwa gatatu saa munani.

Izi ni inzandiko z’umurage wa nyakwigendera Rubangura Vedaste:

Ng'urwo uru papuro  rw'umurage Rubangura yasize yanditse
Ng’urwo uru papuro rw’umurage Rubangura yasize yanditse
Me Nyagatare yarabisinyiye
Me Nyagatare yarabisinyiye

 

JD Nsengiyumva
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Imacule courage icyo nzi nuko uri imfura utifuriza ikibi abana ba Rubangura gusa ubibemo umugabo naho ubundi uwo muhungu ntiyoroshye

    • njye mbona bidakwie ko umunyamategeko umwe yakunganira impande ebyiri zifite inyungu zinyuranye mu rubanza rumwe! byemewe byaba ari agahomeramunwa nubwo ikiri Logique kitaba byanze bikunze guhuje n’amategeko!!!!!!!!

    • ubwo bupfura nabwerekane yishyura imyenda yafashe aho guhinduraamazina ya company rwihishwa agamije kuzikubira umutungo n’abana be bonyine.Reka ibigabo by’ibirura bimujye mumatwi abyihere umutungo wa Muzee Rubangura maze mugihe gito umuryango wose uzasigare uririra mumyotsi.Ubwo bishyize hanze, bose bagiye kubasanga babereka impuhwe uhereye cyane kuri abo banyamategeko kandi bose bishakira icyacumi. Nibitonde bashyire hamwe nibyanga bagabane buri wese yirwarize ntazapfane abandi.

  • Niba uwo mubyeyi yifuriza abana ibyiza kuki agwatiriza imitungo yabo mu mabanki rwihishwa yagiye abibamenyesha akabereka n’inyungu akurikiranye izo ari zo? Nimuceceke agahwa kari ku w’undi karahandurika.

  • Ibi byose birerekana isura y’igihugu mbi: aho imiryango iryanira ubusa kubera inyungu za bamwe.

    • Wowe mwamini urwaye igihugu shaka ndumunyarwanda igukosore nubunturumva .

    • Hahahaaa… Uyu witwa Mwamini we arandangije!Ubu se icyi kibazo gito cyane kandi cy’umuryango umwe mu miryango irenga miriyoni gihuriye he n’igihugu? Baravuga ngo “Umutindi arota icyo ababaye”.

    • Hahahaha. Ka Mwamini nagacucu disi

  • Biragaragara ko uyu MUBYEYI yihaye ububasha aciye inyuma abana b’umugore utaruw’isezerano. Biteye agahinda.

  • Ibintuuuu, buri gihe ibintu! Ibintu birimo ibibazo, niyo mpamvu biteza ibibazo!!

    Kandi uwabikoreye ntawe uhari!! Salomo ati: BYOSE NI UBUSA NI NKO KWIRUKA INYUMA Y’ UMUYAGA!!

  • sinzi amategeko yurwanda uko ameze, ariko ndibaza nti, ibintu byarazwe abana babihabwa iyo ababyeyi bombi batakibashije kubikoresha! none niba Immacule akiri muto,azafate umutungo wumugabo we awugabanye abo bana 10, noneho asigarane iyo nzu 1 yahawe???cg azabaraga ibyo aruko nawe ashaje.

    None Rubangura ko yagize ingufu zo specifiyinga ibyo ahaye abagore” inzu buri mugore” kubera iki aragiye avuga icyo ahaye buri mwana!!???

  • ariko abana babaye bate kuki badashaka imitungo yabo bakirirwa bashaka iyo se yashakanye n’abagore be?nanjye nd’umusore ariko rwose ababyeyi bakwiye guhabwa amahoro abana banjye bashaka imitungo yabo.

  • iki ni ikibazo gikomeye hano hanze pe!ukabona nk’umugabo yinjiye undi mugore ufite abandi bana ugasanga wa mugore w’umwinjirirano arashaka kwikubira imitungo umugabo yashakanye n’umugore w’isezerano akenshi bikorwa n’abagabo bajijutse ubanza baba barabaroze si gusa!Nyagasani arebere abana b’isezerano batazabura umutungo wa se!

  • bazabanze bishyure abo se yasize yambuye dore ko atari bakeya

    • @ Alain

      Abo bantu uvugira ko bambuwe baba barasabye kwishyurwa habura ubwishyu? Abantu ntibagasebanye, cyane cyane ku muntu utakiriho ngo yisobanure. Ntaho mpuriye n’uyu muryango uretse kuwumenya ariko ntekereza ko nta muntu uyu musaza yasize yambuye. Niba hari n’uwo yari afitiye umwenda (bitandukanye cyane no kwambura), ntekereza ko ubwishyu buhari

      • ese wagiye kubaza mu rukiko rwa nyarugenge impanza ahafite zo kwambura,mbere yo kuvuga ko abantu baboroga ,harimo n imanza zirenze imyaka 10..

        • Nari ngizengo ni izo abo uvuga ko bambuwe batsinze naho ni imanza? Rindira zizacibwe kuko ubwishyu burahari zizarangizwa byoroshye.

  • baca umugani ngo umubeyi gito asigira abana urubanza atarangije, urumva ko se atasizi abishyize munzira nyazo, ngo akiranure abana, ubu wasanga inyuma yibi hari nibindi bitari ngombwa kujya munkiko, ababyeyi bakagiye bakagiye bafasha abana babo hakiri kare, abanayfrika kubera kubyara abana benshi , kandi kenshi ugasnga mukubabayri nti tuba twabanjye kubitekerezaho cyane, ngo dufate igihe twibaze tuti uyu mwana azabaho ate azigate nibindi byibanze ubundi unibaze ikibazo irenze nge ese nkubu ntabarutse ibbi ndimo umuntu sinaba musigiye ibibazo, sinaba musize mumyenda? ibi ababitekerezaho nibake cyaaaane. nahababyeyi ho kwisubiraho

  • Uwo uburoga ngo Rubangura yasize yambuye abantu ninde? Yasize asabye abazungura be kwishyura imyenda ye yose mbere na mbere, uretse ko ahamya ko ATARI NA MYINSHI. Akubamo angahe ngo nkurangire umwe mu bazungura wahita arangiza icyo kibazo???

    • wowe uravuga ibyo utazi ,urahubuka cyane,uretse ko abo yambuye yafatanyije n umugore we immacule…ngo ntabwo ari imyinshi.?ubizi ute se ,urangire barangize ikibazo ariko urasetsa si gusa

  • Ariko abantu ntitwiga kweli!!aba bagiye kumarana nogushyirana hanze ngo barapfa imitungo kweli!Ibitaka namatafari?nonese uwabisiZe yari yanze kubihambanwa koko?ubu mugiye kwiha isi yose!!!ngaho nababwire iki!

  • sha barebe uko bumvikana nka bavandimwe

  • Ubwo se arumva yaburanira abantu babiri bahanganye gute nyine?

  • Rubangura Vedaste yari umugabo nzi umuntu wari umufitiye hafi miriyoni 40 Frw atishyuye.amaze gupfa uyu muntu yarinumiye nyamara aho buzakera nzabivuga ibimenyetso birahari nizere ko atazaniga mbere ko mbivuga.

    • uzabivuge wibonere comisiyo,umuhoza we!!

  • Mubyukuri aya makimbirane yagombaga kubaho igihe cyose harimo ijambo ‘MUKASE’.Nawe se n’abafite ubusa barabupfa nkanswe abo bari mu mamiliyoni!Ahaaaaa!

  • Rubangura yakoze ibintu byiza rwose gushinganisha umutungo,nanjye nzi umuntu wasize akoranye amasezerano n’ubuyobozi imbere ya Notaire ko ibye bitazatangwaho ingwate muri banki cyangwa ngo bigurishwe imyaka 50 itarashira kuko yabona abantu bashobora gushuka abo yabiraze bakabigurisha cg bagahomba bigatezwa cyamura. Ikindi aba bantu barapfa ubusa,impamvu nuko umuntu niyo utamuteganyiriza yabaho kuko hari impamvu yavutse akabaho,ntapfe akivuka hari impamvu kandi haba hari impamvu.

  • Mboneyeho gukangurira abagabo kwirinda abana b’imbyarwa kwinshi kuko bituma ibyo bavunikiye bipfa ubusa, abana ntibakundane bikaba byanagera no kugirirana nabi. Uba wararuhiye iki? Irari tu rigahindura zeru icyuya cyose wiyushye ngo ejo h’abana bawe habe heza?

  • Hari imiryango ifite ibibazo nk’ibi nzi, abagore babanaga na banyakwigendera bashaka kwikubira ibintu, hari na babiteganya bacunga umugabo ko yitaba Imana nkanswe ari igitoki barindiriye ko gishya bakabona bagatangira kuriganya abana batarababo. Ba nyiramatwiyumva murabe mwumva, habwirwa benshi hakumva beneyo!

  • Ariko jye narumiwe!Kuki abana b umugore wa 2 cg uwa 3 aribo baba bafite bwebwe mu mitungo?Mwo kabyara mwe:muzirinde guharika!Biragatsindwa abana b amahari n iyo wabafata ute bazana ibibazo!No kugabana byanze bikunze ubu hazazamo ibibazo!!Muhazwe n umugore umwe!

  • BAFATE EXAMPLE KURI BENE MUTAGANDA

Comments are closed.

en_USEnglish