Digiqole ad

Paris: Capt Pascal Simbikangwa ejo azahagarara imbere y’urukiko

Umunyarwanda ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisinyi ari n’aho avuka no mu Mujyi wa Kigali  azahagarara imbere y’urukiko rusesesa imanza i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gashyanta 2014.

Capt Simbikangwa yaramugaye agendera mu kagare
Capt Simbikangwa yaramugaye agendera mu kagare

Me Patrick Baudouin, Umuyobozi w’icyubahiro mu rugaga mpuzamahanga rw’ abaharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko kugaragara imbere y’urukiko kwa Capt Simbikangwa  bishyize iherezo ku bibazo by’igihe kirekire byatumaga  uyu mugabo adakurikiranwa.

Iyi ni inshuro ya mbere nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye igihugu cy’u Bufaransa kigiye gukurikirana umuntu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside mu gihe nko mu Bubiligi ho batangiye iki gikorwa mu mwaka w’2001.

Ibi bikaba byaraterwaga n’uko hari hashize igihe kirekire ubuyobozi bw’u Bufaransa bugaragaza ubushake buke mu gucira imanza no guta muri yombi abantu bakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi  baba  ku butaka bw’iki gihugu .

Uyu mugabo   w’imyaka 54 yigeze kwitaba  urukiko rwo muri Mayotteaho; aho yabaga akoresheje ibyangombwa  bitemewe n’amategeko; abazwa ku bijyanye n’ibyaha ashinjwa byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byari byasabwe n’ihuriro ry’imitwe itagengwa na leta ryita k’uburenganzira bwa muntu (CPCR ) itanze ikirego.

Capt yahoze ari umwe mu basirikare barindaga Perezida Habyarimana nyuma aza kuba umwe mu bashinzwe iperereza ku rwego rwo hejuru. Leta y’u Rwanda yari yarasabye Polisi mpuzamahanaga gushakisha no guta muri yombi uyu mugabo

Bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi harimo n’uBufaransa bishinjwa gicumbikiye abantu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside nti bibaburanishe cyangwa no bibohereze mu Rwanda.

AFP
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uyu Simbikwangwa yakoze ibintu byinshi cyane bibi kuko yakubitaga abantu akabamugaza ! cyakora cyane cyane yakubitaga abatutsi kurusha abahutu, akabahemukira cyane ! nubwo ari ikimuga azacirwe urubanza batitaye ku bumuga bwe !

Comments are closed.

en_USEnglish