Digiqole ad

Icyo Min Mitali avuga kuba Miss bavuze nabi indimi z’amahanga

Gushakisha mukobwa uzambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2014 byatumye benshi bibaza ku bakobwa bamwe biyamamazaga kubera uburyo kugira icyo bavuga mu ndimi mpuzamahanga ari ikibazo. Ministre w’Umuco na Sport Mitali Protais yatangaje ko kutamenya ururimi bidasobanuye kutamenya ubwenge.

Ministre Protais Mitali
Ministre Protais Mitali

Mu Ntara zose aho iri jonjora ryagiye rinyura, abakobwa biyamamazaga byagaragaye ko benshi muri bo bafite ikibazo cyo kwisobanura muri izo ndimi, abandi babashije kuvuga neza izo ndimi ugasanga bamwe ngo nta ngingo ifatika bavuga.

Ministre Mitali yatangarije Radio Isango Star ko ikibazo cy’ururimi koko cyagaragaye ariko ibi bidasobanuye ko aba bana b’abakobwa nta bwenge bafite.

Avuga ko akenshi usanga ibi biterwa n’uko aba bana batamenyereye guhagarara imbere y’imbaga, kimwe mu bikwiye gukorwa ngo ni ukubanza kubatinyura ari nabyo biba bigeragezwa muri ayo majonjora.

Ministre Mitali yasabye aba bakobwa baba biyamamaza kugerageza kwigirira ikizere no kwishakamo imbaraga zo kugaragaza icyo bashoboye bivanyemo ubwoba bw’imbaga.

Umwe mu bakobwa muri iki kiciro i Huye, yavuze igifaransa mu nteruro ipfuye, amashusho ye yakwirakwijwe ku mbuga nkusanya mbaga benshi bayavugaho amagambo menshi cyane bannyega uyu mukobwa, abandi bavuga ko ari ikibazo cy’ireme ry’uburezi n’ibindi…

Iyi video nto yageze kure cyane kuko bamwe mu banyarwanda baba mu Bufaransa  na za Cote d’Ivoire bavuga ko iyi Video yahasize umugani kuko abaho ngo bayisangira (share) kuri za telephone babwirana ngo “Dore Miss Rwanda”, nyamara ni ikiciro cy’ijonjora kikirimo ndetse niho uyu mukobwa yaviriyemo.

Iri jonjora ryo gushaka abakobwa 15 bazajya mu kiciro cya nyuma ubu nyuma y’Intara zose hatahiwe umujyi wa Kigali, ni tariki 8 Gashyantare 2014 kuri petit stade i Remera aho hazatorwa Miss w’Umujyi wa Kigali uzawuhagararira mu kiciro cya nyuma.

Abakobwa bazatorwa bazajyanwa mu mwiherero mu Bugesera aho bazatozwa ibijyanye no kwiyerekana no kwisobanura imbere y’imbaga.

Tariki 22 Gashyantare nibwo abanyarwanda bazamenya Miss Rwanda 2014 uzasimbura Mutesi Aurole.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • AHUBWO NIMUSHAKE ABAREZI NYABO BABIGISHE INDIMI ABANA BACU BAZUBWENGE BAZIRA KUTABONA UBUMENYI BUHAGIJE.

    • Nubwo bafite ntibashishikarira kububyaza umusaruro!

  • Ariko se ubundi iri rushanwa rigamije iki? Kuki se ridakorwa no ku bahungu?

  • Hano haragaragaramo ibibazo bibiri:-kuba ministere itakaza imisoro y’abanyarwanda mu bitari iby’ibanze ku banyarwanda cyane cyane ko tugikeneye ibibuga byinshi byo gukiniraho imipira hirya no Hino mu gihugu,no kubaka centres z’umuco abakiri bato bagatozwa byinshi bijyanye n’umuco harimo kubyina,guhamiriza n’ibindi,

    -abantu bategura miss Rwanda bakora amakosa umuntu yakwita uburangare,nta kuntu wajyana umuntu imbere y’imbaga y’abantu utabanje kumuvugisha(interview) Ngo urebe niba Ari tayari cg Ari confident muri we!

    Murakoze

    • ibyo uvuze nibyo. Bakwiye kujya bakora preselection (interview) mbere yo kujya muri selection ku ntara bityo muri selection hakajya koko ufite uko ahagaze. ntizakwigisha ururimi utaruzi

  • ariko tureke gukabya ! icyo dukeneye ni miss Rwanda ntidukeneye umukobwa uvuga icyongereza cyangwa igifaransa cyinshi kuko hari indaya zo ku mihanda zikivuga kurusha abarimu bacyo ! ubwo rero uzaba miss azahabwe amasomo yo kwiga indimi z’amahanga nyuma y’amezi abiri azaba azivuga neza zose ! njye rero ndumva indimi atari ikibazo gikomeye cyo gutindaho cyane

Comments are closed.

en_USEnglish