Digiqole ad

Hotel du Louvre igiye gufungura imiryango mu Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize itsinda ry’abashoramari b’Abafaransa rizwi nka ‘Groupe du Louvre’ ryatangaje ko riteganya gufungura amahoteli mu bihugu 16 byo ku mugabane wa Afurika muri uyu mwaka wa 2014, iyo mu Rwanda iri mu ziri ku isonga.

Alain Sebah, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iryo tsinda yatangarije Bloomberg dukesha iyi nkuru ko bashaka kwagurira ibikorwa byabo mu ishoramari ry’amahoteli n’amacumbi muri Afurika cyane cyane iyo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Sebah avuga ko ku isonga ry’amahoteli bifuza gutangira mbere y’izindi ari izo mu Rwanda, Sénégal, Burkina Faso na Ethiopia kandi ngo muri uku kwezi kwa Gashyantare ibikorwa byo gutunganya aho aya mahoteli azakorera bizaba bitangiye mu bihugu bimwe na bimwe.

Yagize ati “Itsinda ryacu rifite ubushake bwo gushora imari no mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika, kandi turateganya gufungura imiryango muri Afurika ikoresha ururimi rw’Igifaransa (Bénin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Sénégal, Cameroun, au Gabon, Guinée-Conakry) no muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo munsi y’ubutayu bwa Sahara (Kenya, Rwanda, République Démocratique du Congo et Ethiopie).”

Muri Mata 2013, iri tsinda ryafunguye amahoteli abiri mu gihugu cya Algeria, ariko ngo basanze bakwiye kurushaho guteza imbere ibikorwa basanzwe bafite ku mugabane wa Afurika no kwinjira ku isoko rishya ry’ibindi bihugu batarajyamo.

0 Comment

  • Bazi guteka ujya muri restaurant yabo ukumva ko uriye ariko birahenda wenda bazatwigisha guteka neza

  • u Rwanda ni igihugu kiza cyo gushoramo imari nibaze n’abanyarwanda bafite byinshi bazungukiramo.

  • Nibazane gastronomie francaise murebe ikinyuranyo mu mitekere

Comments are closed.

en_USEnglish