Month: <span>January 2014</span>

U Rwanda rwashyikirije RDC undi umusirikari ku nshuro ya cyenda

Kuri uyu wa kabili u Rwanda rwashyikirije igihugu cya RDC umusirikare wacyo winjiye ku butaka bw’u Rwanda binyuranije n’amategeko. Premier Sergent Kabongo Muture abaye umusirikare wa 9 ushyikirijwe igihugu cye. Ku ruhande rw’itsinda ry’abasirikare bashinzwe kurinda imipaka mu biyaga bigari JVM, bashimye uburyo u Rwanda rukomeje kwitwara muri iki kibazo. Tariki ya 19 Mutarama uyu […]Irambuye

Uwo twashakanye yanciye inyuma ntwite antera imitezi ku byakira byanze

Bavandimwe ba Umuseke mbanje kubaramutsa, ikibazo cyanjye giye gitya. Ndubatse ndi umugore, uwo twashakanye dufitanye abana babiri ntwite uwa gatatu. Ubu inda yange imaze kugeza amezi atandatu, nagiye kwipimisha kwa muganga bwa mbere inda ifite amezi atatu, uwo twashakanye aramperekeza dusanga nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina dufite twembi. Namwe murabyumva twatashye ibyishimo ari byose, […]Irambuye

Google yaguze umutungo mu by'ubwenge wa Hassabis

Umusore w’imyaka 37 witwa Demis Hassabis yaguriwe umutungo we na Google  ku kayabo ka Miliyoni 300 z’Amadolari y’Amerika. Uyu musore wari usanzwe akora porogaramu za Mudasobwa zikoreshwa mu gukina imikino kuri Mudasobwa ubu arabarizwa mu baherwe bakomeye kandi bakiri bato ku Isi. Hassabis yashinze ikipe y’abahanga mu kubaga ubwonko bafatanyije n’abahanga muri Mudasobwa bakora ikigo […]Irambuye

Itegeko riteganya ibihano ku myitwarire mibi y’abayobozi bakuru

Leon Fidel Ndizihiwe ushinzwe iperereza ku myitwarire y’abayobozi ba Leta mu rwego rw’Umuvunyi yatangaje kuri uyu wa 29 Mutarama ko itegeko ngenga N° 11/2013 ryo kuwa 11 Nzeri 2013 rihindura kandi ryuzuza itegeko ngenga N° 61/2008 riteganya ibihano ku myitwarire mibi y’abayobozi bakuru ndetse Urwego rw’Umuvunyi rufite ishami ryo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko. […]Irambuye

Umushinga wa 650 000$ wo kwiga ku gitera ibiza no

Seraphine Mukantabana, Ministre wo gucyura impunzi n’ibiza kuri uyu wa 29 Mutarama yatangaje ko mu nzego zose hakwiye guteganywa uburyo bwo kurwanya ibiza, hari mu nama nyungururanabitekerezo ku mushinga wa MIDIMAR umaze amezi atatu wiga ku gitera ibiza n’ingamba zafatwa mu kubikumira. Uyu muhsinga uzamara igihe cy’umwaka ugatwara 650 000$ uri kwifashisha impuguke zitandukanye mu […]Irambuye

GOtv, TV10 na RBA biyemeje gukemura ikibazo cy'amashusho mabi

Mu gihe hari hashize igihe kinini bamwe mu Banyarwanda binubira imikorere ya Televiziyo y’u Rwanda ku bijyanye n’ubwiza bw’amashusho, ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu cy’isakazamakuru (RBA), Tele10 na GOtv hari icyizere gitangwa n’abayobozi b’ibi bigo ko ikibazo cy’amashusho mabi kigiye kubonerwa umuti. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 29 Mutarama, 2014 abayobozi bahagarariye ibyo bigo basobanuriye […]Irambuye

Caporal Hitimana wo muri RDF yasohoye video y'indirimbo ye

Mu gihe hari hamenyerewe muri muzika Nyarwanda, bamwe mu basirikare nka Staff Sergent Robert, n’abandi nka ba Munyenshoza Dieudonné ndetse na Senderi ubu uzwi nka International Hit, Caporal Hitimana Felicien  uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Cub Lion na we ubarizwa muri RDF, yatangiye kwigaragaza muri muzika aho yashyize hanze  Video y’indirimbo yakoze yitwa ”Winsiga”. Hitimana […]Irambuye

Umukobwa bategeye miliyoni 80£ uwamuvana mu butinganyi, yatsembye

Umukobwa ufite se w’umuherwe wo muri Hong Kong washyizeho miliyoni 80 z’amapound ku musore uzamurongora akamuvana mu butinganyi, uyu mukobwa mu ibaruwa ifunguye yandikiye se yamubwiye ko agomba kwemera ko umukobwa we ari umu ‘lesibienne’. Gigi Chao w’imyaka 33 yashyingiranywe mu bufaransa mu n’umukobwa mugenzi we witwa Sean Eav mu 2012. Muri iyi baruwa yanditsemo […]Irambuye

Muhanga: Abakozi b'akarere bagobotse Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya

Abakozi 47 b’Akarere ka Muhanga bahaye Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bacumbikiwe mu murenge wa Mushishiro na Rugendabari imfashanyo y’ibiribwa n’imyenda y’abana bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Mutarama, 2014, ubuyobozi bw’akarere binyuze mu ijwi ry’ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage ngo gahunda igiye gukurikira […]Irambuye

en_USEnglish