Digiqole ad

Umushinga wa 650 000$ wo kwiga ku gitera ibiza no kubikumira

Seraphine Mukantabana, Ministre wo gucyura impunzi n’ibiza kuri uyu wa 29 Mutarama yatangaje ko mu nzego zose hakwiye guteganywa uburyo bwo kurwanya ibiza, hari mu nama nyungururanabitekerezo ku mushinga wa MIDIMAR umaze amezi atatu wiga ku gitera ibiza n’ingamba zafatwa mu kubikumira.

Minisitiri Seraphine Mukantabana
Minisitiri Seraphine Mukantabana

Uyu muhsinga uzamara igihe cy’umwaka ugatwara 650 000$ uri kwifashisha impuguke zitandukanye mu kwiga igitera ibiza mu gihugu no kugishakira umuti urambye.

Minisitiri Mukantabana avuga ko mu mikoranire y’inzego hagomba gutekerezwa uburyo bwo gukumira ibiza kugirango abantu batazajya bakomeza guhangana n’ingaruka zabyo mu gihe ngo hari bimwe mu biza biba bishobora gukumirwa mu gihe ibibitera bitandukanye byagaragaye bikirindwa hakiri kare.

Ati“Icyo Leta yakoze gikomeye ni uko hariho Minisiteri ishinzwe kubirwanya, turiguza ko no mu nzego zose bitekerezwaho bakagena uburyo bikumirwa. Inzego zose zikwiye kudufasha mu gukumira ibiza bimwe na bimwe.”

Uyu mushinga wa MIDIMAR uzakora inyigo zo kwiga kumenya igitera ibiza ndetse hashyirwe imberaga mu kubikumira.

Ministre Mukantabana asaba cyane izindi nzego zose nka Ministeri y’Ubuzima ndetse na Ministeri y’ibikorwa remezo kujya zigira amakenga mu bikorwa bitandukanye zikora kuko hari ibishobora kwibasirwa n’ibiza cyangwa bigakurura ibiza.

Erasme Ntazinda uyobora uyu mushinga wa MIDIMAR avuga ko uyu mushinga umaze amezi atatu ariko ngo ukaba ntacyo uragaragaza kuko ukiri mu ntango.

Ati“Ntabwo turagaragaza uko ibintu bihagaze, ariko tuzerekana ibibangamiye igihugu tuzagendeye ku biza birimo; imyuzure, imitingito, imiyaga, inkangu, n’amapfa. Ibi nibyo turi guheraho tureba ibitera ibiza n’uburyo byakwirindwa”

Avuga ko ingamba zitandukanye zitezwe harimo nko kubuza abantu gutura ahantu hahanamye cyane, akavuga ko muri iyi nyigo  hazajya hateganywa n’ibisubizo.

Ibiza bitandukanye mu mwaka ushize byibasiye uduce hafi ya twose mu gihugu, byangiza imirimo itandukanye, imihanda, imirima y’abantu benshi baburiyemo umusaruro, byangije amazu ndetse byanatwaye ubuzima bwa bamwe.

Bimwe mu biza bikunze kwibasira u Rwanda harimo imvura igwa ari nyinshi igateza inkangu, inkuba, ndetse n’uruzuba rwinshi rwangiza imyaka mu gihe cy’impeshyi.

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nibyo birakwiye ko hafatwa ingamba zi gukumurira bitari nkabyabindi by’iburayi polisi iza gutabara amahano yarangije kuba abanyarwanda benshi muzaba mubarinze icyabasenyera ndetse no kubura ubuzima rugeretse.

  • urebye twari dukeneye ko igihugu kibyigaho kuko mbona ibiza bigenda byiyongera

  • ingo da sera ni we wamenye gutaha izindi munzi zirabeshya!!!

  • uyu mudamu akora akazi neza pe

Comments are closed.

en_USEnglish