Digiqole ad

U Rwanda rwashyikirije RDC undi umusirikari ku nshuro ya cyenda

Kuri uyu wa kabili u Rwanda rwashyikirije igihugu cya RDC umusirikare wacyo winjiye ku butaka bw’u Rwanda binyuranije n’amategeko. Premier Sergent Kabongo Muture abaye umusirikare wa 9 ushyikirijwe igihugu cye.

PS Kabango wasubijwe igihugu cye cya Congo Kinshasa
PS Kabango wasubijwe igihugu cye cya Congo Kinshasa

Ku ruhande rw’itsinda ry’abasirikare bashinzwe kurinda imipaka mu biyaga bigari JVM, bashimye uburyo u Rwanda rukomeje kwitwara muri iki kibazo.

Tariki ya 19 Mutarama uyu mwaka ni bwo Premier Sergent Kabongo Muture ubarizwa muri Brigade ya 9 mu kigo cya Katindo i Goma muri RDC, yinjiye mu Rwanda ava muri RDC  ku buryo butemewe n’amategeko.

Ibi Kabango yabikoze ubwo yarimo atembera hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na RDC.

Uyu musirikare yavuze ko yafashwe n’abasirikare b’u Rwanda ari gutembera hafi y’umupaka aho bita ‘Zone neutre.’

PS Kabongo yagize ati “Twarimo dutembera hafi y’umupaka muto (Petite Barriere) kandi abantu bose barahanyura, ariko twari twanyoye inzoga yitwa Simba baraduhamagara bahita bamfata.”

Uyu musirikare wa FARDC avuga ko ntacyo bamutwaye ngo bamufashe neza kugeza asubijwe iwabo.

Kabongo kuri iyi ngingo yagize ati “Ntacyo bantwaye ahubwo bampaye icyo kurya muri make nta kibazo mfite.”

Ubwo yashyikirizwaga igihugu cye cya RDC, hari ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Maj.Nyagatare Francis n’abahagarariye ingabo za FARDC n’Itsinda ry’ingabo mpuzamahanga zishinzwe kugenzura imipaka mu karere k’Ibiyaga Bigari JVM, ari na zo zamwakiriye zikamushyikiriza igihugu cye.

Kabongo yatanzwe imbere y'ingabo z'u Rwanda, iza Congo n'ingabo mpuzamahanga zishinzwe kugenzura imipaka
Kabongo yatanzwe imbere y’ingabo z’u Rwanda, iza Congo n’ingabo mpuzamahanga zishinzwe kugenzura imipaka

Col. Assambo Jacqas wari uyoboye izi ngabo, yashimye  u Rwanda uburyo rukomeje kwitwara muri iki kibazo.

Yagize ati “Ndaba shimira kuri iki gikorwa cyiza cy’ubwitange mugaragaje.”

Premier sergent Kabongo Muture w’imyaka 35 y’amavuko wafatiwe mu mudugudu w’Urumuri mu kagari ka Kivumu, mu murenge wa Gisenyi, abaye umusirikare wa 9 wa RDC ushyikirijwe icyo gihugu nyuma yo kwinjira mu Rwanda atabyemerewe.

Maisha Patrick
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • abasirikare ba FARDC wagira ngo ni inzererezi zitazi iwabo!!!

  • abasirikare ba FARDC wagira ngo ni inzererezi zitazi umupaka uduhuza na n’iwabo!!!

  • Wapi sha, yari muri mission!

Comments are closed.

en_USEnglish