Digiqole ad

Caporal Hitimana wo muri RDF yasohoye video y'indirimbo ye

Mu gihe hari hamenyerewe muri muzika Nyarwanda, bamwe mu basirikare nka Staff Sergent Robert, n’abandi nka ba Munyenshoza Dieudonné ndetse na Senderi ubu uzwi nka International Hit, Caporal Hitimana Felicien  uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Cub Lion na we ubarizwa muri RDF, yatangiye kwigaragaza muri muzika aho yashyize hanze  Video y’indirimbo yakoze yitwa ”Winsiga”.

Caporal Hitimana ufite izina ry'ubuhanzi rya Cub Lion
Caporal Hitimana ufite izina ry’ubuhanzi rya Cub Lion

Hitimana ubarizwa mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere (Air force army), yatangarije Umuseke ko ari kwigaragaza cyane anagaragaza indirimbo ari gukora, mu gihe yari amaze iminsi ari mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu, ubu akaba ahishiye abakunzi ba muzika nyarwanda ibihangano byinshi yabateguriye.

Yagize ati ”Iyi ndirimbo ‘Winsiga’ ni yakorewe muri Studio Dream Record nyuma y’amajwi yayo yakozwe na producer Nasson, ije ikurikira indi ndirimbo nakoze isingiza Imana yitwa ‘Amour de Dieu’ na yo yakorewe muri Dream Record ndetse ubu mfite izindi ndirimbo ebyiri ndi gukorana na  Producer Dj Lil, zizajya ku mugaragaro mu minsi iri imbere.”

Yadutangarije kandi ko yigeze kwitabira ibitaramo mu Rwanda birimo ikiswe Moto Moto Concert, nyuma ya ho akaza kubura akanya kubera kwitabira ubutumwa bw’akazi mu gihugu cya Sudan y’Amajyepfo n’ubwo bitamubujije gukomeza impano ye, ariko ubu akaba yabonetse yiteguye gusangiza Abanyarwanda ibihangano bye.

Caporal Cub Lion avuga ko akazi ke ko bungabunga umutekano katamubuza kuririmba kandi akabikora neza ndetse mu kinyabupfura cya gisirikare.

Hitimana yabwiye Umuseke ko yateguriye abakunzi be n’abamuzika nyarwanda muri rusange ibihangano byiza bigezweho kandi birimo ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda.

Reba Video y’indirimbo Winsiga y’Umuhanzi Cub Lion:

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • winsiga ndayikunze kuko ndayirebye nakomereza aho turamushyikiye

  • twishimiye ko ningabozacu zijyazishisha abaturage mubihangano nyarwanda courge cpl weee ndagukunze najye kbs

  • nta CAPOLAR urwanira mu kirere ubaho.ibyo byaba ari ugutesha agaciro RDF .gusa wasanga ariho akorera UBURINZI

    • jya uvuga ibyuzi ibyutazi ubirekere ababizi.
      kuki cpl atabayo se?

    • noneho uzi ko AIR FORCE igizwe n’abapilote gusa?

  • aho mwanyuze mwahakuye amasomo menshi bituma mutihangana nimwemufite message nabanguke rwose tuwukate pe bene nkaba nibo usanga baba bafite inzira iyobora aho muribuka indirimbo ya robert ati tuzicarana nibikomangoma nangenti we yagezeyo kera pe

  • UWO UVUGA NGO NTA CPL URWANIRA MUKIRERE YABAYE MUKIHE GISIRIKARE?MUJYE MUHINYUZA IBYO MUZI. CPL LION COURANGE

  • mwimubwira nabi wasanga atabizi.rata Richard burya no mubarwanira mukirere harimo na ba CPL uhereye uyu munsi ubimenye.Cpl HITIMANA Courrage kbs

  • TUKURI INYUMA CUBLION.

  • RDF songa mbele kwa kila kitendo unaweza kusimama kidete

  • NTIMUGAHARABIKE IGISIRIKARE CY’ URWANDA NTA MUSIRIKARE WACU USA KURIYA KEREKA NIBA YAKIVUYEMO AKABA ATAKIGIKORA,URIYA MUSATSI NTAMUSIRIKARE WACU WAWUTUNGA!ABACU BARASOBANUTSE NTIMUKATUBESHYE NIBA ARIWE KOKO PARATUNI COMANDER AMWITEHO,.

  • Niba na Munyanshoza indirimboze haricyo zamaze mu muryango nyarwanda, naho ababandi n’ukucyatsa gusa!!!!.

  • Uyu musore Cublion njye ndamuzi kuko twabanyeho ubwo yari arimo kwitegura kujya mubutumwa Sudan ariko mubyumuri afite ibihangano umunsi yagize ubushobozi byose akabishyira kumugaragaro na babandi bose muzi bashobora kuzapowa hari n’amakuru avuga ko bamwe hari nizo yagiye ahimba ubu akaba arizo zamaze kuybazamura gusa njye ndamusabira kumana ngo abamuke nawe agere kurwego rushimishije kuko afite ubihangano byiza pee Bravo Njye nkuri inyuma Felicien?

Comments are closed.

en_USEnglish