Digiqole ad

Umukobwa bategeye miliyoni 80£ uwamuvana mu butinganyi, yatsembye

Umukobwa ufite se w’umuherwe wo muri Hong Kong washyizeho miliyoni 80 z’amapound ku musore uzamurongora akamuvana mu butinganyi, uyu mukobwa mu ibaruwa ifunguye yandikiye se yamubwiye ko agomba kwemera ko umukobwa we ari umu ‘lesibienne’.

Gigi Chao n'umugore mugenzi we Sean Eav ubwo bashsakanaga mu 2012 mu Bufaransa/Photo AP
Gigi Chao n’umugore mugenzi we Sean Eav ubwo bashsakanaga mu 2012 mu Bufaransa/Photo AP

Gigi Chao w’imyaka 33 yashyingiranywe mu bufaransa mu n’umukobwa mugenzi we witwa Sean Eav mu 2012.

Muri iyi baruwa yanditsemo ati “Hari abagabo beza benshi, ariko si abanjye.”

Ise mu cyumweru gishize yatangaje ko akubye kabiri igihembo cya miliyoni 40 z’amapound yari yarashyizeho mu 2012 ku musore uzarongora umukobwa we akamuvana mu butinganyi.

Mu gihugu cya Hong Kong iwabo ntabwo gushyingira abahuje ibitsina byemewe n’ubwo mu 1991 amategeko yavanyeho ko ababikora baba bakora icyaha gihanwa n’amategeko.

Umuherwe Chao ufite amato menshi ariko akaba nawe ubwe atarigeze ashaka byemewe n’amategeko, umwaka ushize yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko umukobwa we akeneye “Umugabo mwiza”

Mu ibaruwa umukobwa we yamwandikiye kuwa kabiri w’iki cyumweru yavuze ko ababajwe no kuba hari ibintu bibi byinshi byavuzwe kuri se kubera we.

Muri iyi baruwa yandikiye se agira ati “Ukuri ni uko batumva ko nzakomeza kukubabarira kubera uko utekereza, kubera ko nzi ko utekereza mu nyungu zanjye.

Nk’umukobwa wawe, ntakindi nakwifuza uretse kugushimisha. Ariko mu by’urukundo, ibyo untegerejemo n’uko njye meze, ntabwo bihuye.”

Yongeyeho ko atanigeze yizera ko uwo bashyingiranywe azaba inshuti ya se. Ariko  ati “byanshimisha cyane uretse kumwanga, ukamufata nk’umuntu usanzwe ukwiye icyubahiro.”

Ati “Umbabarire kuba naratumye utekereza ko nabaye umu ‘lesibienne’ kubera ko nabuze abagabo beza bankwiye muri Hong Kong.”

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Amahano.com

  • Nareke yitegurire gehinomu hakiri kare. se ntako atagize ngo amukize

Comments are closed.

en_USEnglish