Month: <span>January 2014</span>

Ngo basanga Kagame atakomeza kwitwa Perezida

Byavuzwe n’Umuyobozi w’Akagari ka Buhanda kuri uyu wa kabiri wavugaga mu izina rya bagenzi be bo mu nzego z’ibanze ubwo basozaga iminsi ibiri ishize basobanurirwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango. Kabera Phanuel wavuze mu izina ry’abayobozi b’inzego z’ibanze yagize ati “na Kikwete, Kabila n’umwe uherutse kwegura muri Centre […]Irambuye

Uganda: Polisi yataye muri yombi umutinganyi w’Umubiligi

Ku cyumweru, Umubiligi Steven Dhont n’umukunzi we w’Umunyakenya batawe muri yombi na Polisi ya Uganda, ibakekaho gukorera ubutinganyi muri iki gihugu kitabyemera na gato. Bakimara gufatwa babanje gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Ntinda, iherereye mu Mujyi wa Kampala. Ejo kuwa mbere mu gitondo, abo bagabo bombi boherezwa muri Sitasiyo ya Polisi ya Kiira Road. […]Irambuye

Menya ahantu bita muri “Zaïre” mu Rwanda

Amajyepfo – Mu kagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba mu karere ka Huye hari agace bita muri Zaïre, iri zina rimaze igihe kinini cyane ryitwa aka gace, ubu bamwe mu begereye aka gace bavuga ko ari indiri y’inzoga z’inkorano, ubucuruzi bw’urumogi na kanyanga ndetse n’andi mabi. Aka gace, gaherereye ruguru y’umuhanda munini ugana ku mupaka […]Irambuye

Musanze: 17 bamaze gukomeretswa n’igikooko kitaramenyekana

Bamwe mu  batuye Akarere  ka Musanze cyane abo mu Mirenge ya Kimonyi, Cyuve, Muhoza na Gashaki bakomeje kugana ibitaro bya Ruhengeri umunsi ku munsi bavuga ko barumwe  n’igikoko batazi ubwoko bwacyo. Kugeza ubu ibi bitaro bimaze kwakira abagera kuri 17. Mu bakomerekejwe n’iki gisimba harimo abana  bato bamwe bari nko mu kigero cy’imyaka 10, iki […]Irambuye

Muhanga: Batangije gahunda nshya yo kuboneza urubyaro

Mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuje abakozi ba Minisiteri y’ubuzima, n’abakozi bafite aho bahurira n’ubuzima ku rwego rw’Akarere n’imirenge yabereye i Muhanga kuri uyu wa 28 Mutarama, hatangijwe uburyo bushya bwo kuboneza urubyaro bw’imyaka itatu, buje kunganira ubw’imyaka itanu n’icumi bwari busanzwe bukoreshwa kubahisemo kuringaniza urubyaro bifashishije agapira.   Nsengiyumva Thomas, wari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima muri uyu […]Irambuye

Urubura rudasanzwe rwaguye i Huye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Mutarama mu mujyi wa Huye haguye imvura y’amahindu avanze n’umuyaga mwinshi, nta muntu wahitanywe n’aya mahindu ariko hamwe na hamwe hagiye humvikana aho yangije amasakaro y’abatuye mu mirenge ya Tumba na Ngoma. Mu mujyi wa Butare ubwo iyi mvura yari ihise benshi batunguwe no kubona urubura imbere y’amazu […]Irambuye

Amashusho ari “Digital” aragera ku buso bwa 95% bw’u Rwanda

Regis Gatarayiha, Umuyobozi w’Ikigo Ngenzuramikorere(RURA) yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa 28 Mutarama ko uburyo bushya bwo kwerekana amashusho kuri za television mu Rwanda buzaba bugera ku buso bwa 95% bw’u Rwanda mu gihe uburyo bushaje bwa “Analogue” bwagerage kuri 45% by’ubuso bw’u Rwanda. Abakoreshaga uburyo bwa kera bw’amashusho ya “Analogue” bagomba guhindura bitarenze tariki 31 […]Irambuye

Lt. Mutabazi yisubiyeho ahakana ibyaha

Mu rubanza Lt. Joel Mutabazi aregwamo na bagenzi be 15, rwakomereje mu Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe, kuri uyu wa kabiri tariki 28 Mutarama, benshi mu baregwa bisubiye nyuma y’uko mbere bari bemeye bimwe mu byaha baregwa, Lt. Joel Mutabazi na we yivuguruje ahakana ibyaha yari yemeye mbere ndetse avuga ko atazaburana kuko atizeye […]Irambuye

Abakinnyi batatu ba Rayon bashobora gusanga D.Gomes

Umutoza Didier Gomes ubu uri muri Cameroun mu ikipe ya Coton Sport Garoua yatangarije UM– USEKE ko ashobora kuzifashisha abakinnyi ba Rayon Sports babiri cyangwa batatu nyuma yo kubura abagera ku munani mu ikipe nshya atoza. Uyu mutoza werekeje muri iyi kipe aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe ayitoza, aganira n’UM– USEKE yagize ati  “abakinnyi ba […]Irambuye

U Rwanda rwasabye abantu 7 barimo gushaka ubuhungiro muri Uganda

Mu mpera z’icyumweru gishize, Musa Ecweru, Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri ya Uganda ishinzwe guhangana n’ibiza no kwita ku mpunzi yatangaje ko u Rwanda rwabasabye ko barwoherereza abantu barindwi barimo gusaba ubuhungiro muri icyo gihugu kandi ngo batangiye kwiga kuri ubu busabe. Ecweru avuga ko barimo kwigana ubushishozi iki kibazo kugira ngo batazongera kugwa mucyo […]Irambuye

en_USEnglish