Digiqole ad

Google yaguze umutungo mu by'ubwenge wa Hassabis

Umusore w’imyaka 37 witwa Demis Hassabis yaguriwe umutungo we na Google  ku kayabo ka Miliyoni 300 z’Amadolari y’Amerika. Uyu musore wari usanzwe akora porogaramu za Mudasobwa zikoreshwa mu gukina imikino kuri Mudasobwa ubu arabarizwa mu baherwe bakomeye kandi bakiri bato ku Isi.

Demis Hassabis afite ubwenge buhambaye bwamugize umuherwe
Demis Hassabis afite ubwenge buhambaye bwamugize umuherwe

Hassabis yashinze ikipe y’abahanga mu kubaga ubwonko bafatanyije n’abahanga muri Mudasobwa bakora ikigo yise Deep Minds gikora porogaramu za Mudasobwa zituma ibyuma (robots) bikora nk’abantu.

Mu mwaka wa 2009 yifashishije ibyo yabonye mu masomo yakoreye muri Kaminuza ya London yabonye ko bishoboka ko hakorwa uburyo bukoresha Mudasobwa bwatuma umuntu amenya icyo undi atekereza amurebye gusa  maso.

Larry Page washinze Google yaje kubona ko uyu mushinga w’uwo musore wagirira akamaro kanini uruganda rwe rwa Google nibwo atekereje ukuntu yagura uriya mutungo wa Hassabis .

Hassabis ari kumwe na mugenzi we mu bushakashatsi
Hassabis ari kumwe na mugenzi we mu bushakashatsi

Hassabis uyu yatangiye gukina umukino wa chess afite imyaka 6. Afite imyaka 16 yakoraga imikino yo kuri Mudasobwa.

Muri 2009 nibwa yasoje amasomo ye mu kumenya uko ubwonko bukora no kubuvura , neurosciences, ahita ajya gushinga uruganda rwe ‘Deep Minds’ ari naryo yagurishije akayabo ka miliyoni 300 z’Amadolari y’Amerika.

Source: The Economic Times

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • no mu Rwanda bazatere inkunga abavumbuye banahembwe kandi nabakire bagire umwete wo kubagurira kuko itgeko ririho na RDB irabikora vuba kandi neza.

    • bavumbuye iki???

  • Abaherwe b’inaha icyo tubamenyeraho ni ukujya Gisenyi gusa! Ntawagurira ukiri mu nzira y’amajyambere ngo nawe azamuke. Mukuze n’ubwonko!

  • abahanga babaho kweri, uyu Imana yaramwihereye kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish