Digiqole ad

GOtv, TV10 na RBA biyemeje gukemura ikibazo cy'amashusho mabi

Mu gihe hari hashize igihe kinini bamwe mu Banyarwanda binubira imikorere ya Televiziyo y’u Rwanda ku bijyanye n’ubwiza bw’amashusho, ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu cy’isakazamakuru (RBA), Tele10 na GOtv hari icyizere gitangwa n’abayobozi b’ibi bigo ko ikibazo cy’amashusho mabi kigiye kubonerwa umuti.

Eugene Nyagahene 'Ibumoso' Arthur Asiimwe 'Hagati' na Stephen Isaboke 'Iburyo'
Eugene Nyagahene ‘Ibumoso’ Arthur Asiimwe ‘Hagati’ na Stephen Isaboke ‘Iburyo’

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 29 Mutarama, 2014 abayobozi bahagarariye ibyo bigo basobanuriye abanyamakuru uburyo bagiye guhindura imikorere yari isanzweho.

Stephen Isaboke umuyobozi wa GOtv Ltd ‘Ishami rya Multichoice Africa, sosiyete y’ifatabuguzi ry’amashusho ya Televiziyo ku mugabane w’Afurika’ yatangaje ko Multichoice Africa ishingiye ku murage w’ishema iterwa no kugeza ibyishimo bihebuje ku miryango y’abayigana.

Umuyobozi mukuru wa RBA, Arthur Asiimwe we yavuze ko ubufatanye bugiye kubaho ari intambwe ikomeye haba kuri RBA ndetse no ku Banyarwanda.

Yagize ati “Iyi ni intambwe ikomeye ku bantu bose batuye mu mujyi wa Kigali ndetse no kuri RBA. Ni umusaruro wari umaze amezi atari make, bishyigikiwe na politiki ihamye y’ubuyobozi bw’igihugu byafashije itegurwa ry’ahazaza hacu ndetse n’ikurwaho ry’uburyo bushaje (Analog) ku itariki ya 31 Mutarama 2014.”

Arthur Asiimwe yavuze kandi ko ubu buri muntu wese ushaka kuba yashinga televiziyo ye ku giti cye ashobora kubikora kuko ngo hamaze kuboneka ibigo bikomeye kandi bizafasha kugeza ku Bayarwanda amashusho meza.

Muri uyu muhango hari na Nyagahene Eugene umuyobozi mukuru wa Tele 10 watangaje ko kuba ibigo bisakaza amashusho birimo kugenda byiyongera, ari iterambere rikomeye cyane ku gihugu, kuko buri muturage uko yishoboye ashobora kujya areba televiziyo iyo ari yo yose bitamugoye.

Ikigo GOtv kigurisha dekoderi yacyo amafaranga ibihumbi 29 000, ikaba ifite ifatabuguzi ry’amasheni agera kuri 20 wishyura amafaranga ibihumbi 4500 ku kwezi ndetse na ho ifatabuguzi ry’amasheni 30 ikaryishyuza amafaranga 6000 ku kwezi.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ayo ma society azajya akora neza kuko hari igihe uba ureba TV ukoresheje decoder noneho ukabona haje no service cg no signal ubwo amashusho agahita agenda ntiwongere kureba kandi wakurikiranaga ikiganiro neza. Ariko yayindi twakoreshaga ya Analogy yo wakurikiranaga ikiganiro neza ubwo haba wenda nk’umuriro wagendaga nko kuri TV ubwo amashusho akagenda ariko abakozi ba TVR bo bagahita bamenya ko hari ikibazo nababakurikiraga ko batabarebaga bagahita bakosora bakisegura kuba clients babo yo wabonaga arinayo nziza kurusha iyo digital keretse nibisubiraho wenda bakagira service nziza itazajya igira benibyo bibazo.

  • Gotv inyibutsa amashusho meza ya Gtv…

  • ndabaza ko ku bantu bakoresha decoder za SOLIM Limited ko na bonye bafite channels nyinshi kugira ngo zigaragare hasabwa iki? batubwire niba natwe tujye tugura abonement arko na twe tubone izindi channels except ziriya 5 ziri free

Comments are closed.

en_USEnglish