Digiqole ad

Uwo twashakanye yanciye inyuma ntwite antera imitezi ku byakira byanze

Bavandimwe ba Umuseke mbanje kubaramutsa, ikibazo cyanjye giye gitya. Ndubatse ndi umugore, uwo twashakanye dufitanye abana babiri ntwite uwa gatatu.

Ubu inda yange imaze kugeza amezi atandatu, nagiye kwipimisha kwa muganga bwa mbere inda ifite amezi atatu, uwo twashakanye aramperekeza dusanga nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina dufite twembi.

Namwe murabyumva twatashye ibyishimo ari byose, numva mfitiye icyizere umugabo wanjye rwose.

Nyuma ejo bundi nsubiye kwa muganga natunguwe no kumbwira ko ndwaye imitezi nyuma yo kunsuzuma kuko jyewe n’umwaga uburyaryate mu mwanya mwibarukiro nkagira ngo ni uburibwe busanzwe bw’umugore utwite.

Nahise mfatwa n’isereri, numva umugabo wanjye ndamwanze kuko jyewe sinigeze muca inyuma, nta kindi natekereje uretse kuba yaranyanduje nyuma yo kunca inyuma.

Nageze imuhira umugabo numva sinamuvugisha kubera ikiniga, nyuma nza kwihangana mubwira uko byangendekeye, mubaza ukuntu yatinyutse kunca inyuma akananyanduza imitezi, ariko yanyutse inabi mbona no kunkubita byazamo ndatuza.

None bavandimwe ubu ndumva umugabo namuhaze, ku buryo numva naba mubishije nkareba aho mbangiye kuko ibyo yankoreye kubyakira byananiye.

Murakoze kumpa inama nk’uko muziha n’abandi Imana ibane namwe.

Umusomyi w’ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uramutse umubabariye ubu atagusabye imbabazi yazongera banza nawe umuhane umuteze umuryango wenda yahakura isomo wenda aho yagiye yanahakuye sida ntawamenya uzipimishe na sida abagabo bubu ntawabashobora usibye Imana yonyine .

  • kuba ntambabazi yagusabye nuko ntacyo bimubwiye nubundi yarayirwaraga yenda akivuza ntakubwire.hamara umuryango we nuwawe umurege nadasaba imbabazi bazakubwira icyo gukora.yarahemutse nta kindi ese ntazi byibura nagakingirizo?ubutaha azaguha sida.

    • nanjye ndabona rwose yaramubabaje agakabya akongeraho nokutamusaba imbabazi!!ese ko abagabo babimenya mbere kuki atahise amubwira ngo bajyane kwivuza ko buriya we yivuje mbere!!!rwose ntumuhe imbabazi atazigusabye kora inshingano zawe nkibisanzwe ariko ibyo guhindukira muburiri ube ubyiyibagije kuko nejo yakuzanira sida rwose banza urebe niba koko byaramuteye isoni abakubwira kwihangana nuko bitarababaho!!njye byambayeho anansaba imbabazi tunajya ku ivuza ariko ndagirango nkubwize ukuri ko nanubu ntarabyakira kuko ntibyoroshye uko mubonye mbimubonamo!!!nabanze atere intanbwe nibura anagusabe imbabazi!!!gusa sinakubwira ngo witere abana guma murugo nawe umwihorere azageraho amenye ikosa rye agusabe imbabazi kdi komera wihangane ntakundi abagore twaremewe kuruha njye niko mbibona pe!!!

      • Oya ntabwo mwaremee kuruha mwaremewe gukundwa!

        • ariko mwa bagore mwe, murumva mudashuka mugenzi wanyu, ndumva mwahise mushyira umugabo mu makosa kandi na nyirubwite atavuze niba koko umugabo yaramuciye inyuma. mujye mwiyoroshya, umugore uzi ubwenge yabwiye undi ati hena ndebe, arangije ati bumba nyirashyano. turabazi mugira ubwenge buke no guubuka,nkawe keza na nyiranziza, murajya inama cg murasenya. niba mwarashatse nabi, kandi ntanuwabimenya, akenshi mwe abagore nimwe ba nyirabayazana yibibazo byose biba mu mago. uyu mu maman wasanga yaranduriye ahandi, ntago definitely ari umugabo we wayimuteye kuko ntiyatubwiye niba umugabo we arwaye, namwe rero muratangiye murakotsoora. mujye mwitonda abagore nimwe mugisha ninamwe muvumo dufite kwisi.

  • gutandukana siwo muti, n’ubundi waba umuhaye urwaho kandi nyine wumva ko ari ukuba umubishije. Ndagira ga ngo nkubwire ko ibyo koko bibabaza, cyane no kuba byakubayeho uri muri ibyo bihe bikomeye. Jya uzirikana ko ibibazo byose bikubayeho , bigira ingaruka ikomeye kuri uwo mwana uba utwite.Ikiza ni uko wababarira umugabo, ukamusaba kujyana mukavurizwa hamwe. Burya nta kintu gikosora nko guha imbabazi umuntu cyane uwo mwashakanye.Kuba nyine warabimubajije akakuka inabi, ni ikimenyetso ko yabikoze.Muri kamere-gabo, ni ukwihagararaho. Iyo bigenze bityo, ucisha make, nk’uko wabikoze.Ariko nyine, usibye ibyo byabaye, kubona mwari mufite abana babili, mutegereje undi, ni ikimenyetso cy’uko mwagize ibihe byiza cyane. Kurenza ho burya ni ikintu kiza cyane.Kadi byose mukabigirira nyine kubungabunga urwo rukundo ku ineza yabo Imana yabahaye.Erega mwana wa mama, kubaka, si ugukina, si ugutega lefiti, kandi ntawagashatse yumva ko byose bizaba ari rosa. Hari ibihe bikomera, byose bigashoborwa no kwihangana.

  • Wibabarira umugabo ahubwo reba ubugome waba ukore abana bawe ntiwibabarize abana emera wibababaze kd nudashaka kwibabaza umubabarire but abana baba babaye byabyatsi inzovu zirwana akaba aribyo bibigenderamo

  • ibaze, uyu mubyeyi arazira iki koko niki kibondo??
    ikibazo cyihutirwa nukujya kwa muganga mubyeyi ugatabara ubuzima bwawe nuwo muzira nenge ibindi ninyuma njyewe nicyo nakubwira.

  • ibyisi namabanga.ngo yakwanduje imitezi?iracyabaho?cg se uravuga sida?reba uko wamwirukana nta muntu urimo yenda wasanga ari numu christo?nzaba numva

  • OLIVIER ndagushimiye ku nama rwose umuhaye nunva wayikurukiza

  • Humura ntakiba ntigishire nu muntu, ntabwo ari malayika mubabarire nubwo ntambabazi yagusabye,ubundi niba nta sida wasanze ufite ushime Imana kandi amezi 3 nashira uzi pimishe barebe neza ko uri muzima uburakari ntacyo bwagabanya cyangwa ngo bwongere kuko yarabikoze byararangiye usibye kwibabariza umutima sigaho ikibondo gikeneye gukura neza kitavukanye ibikomere ihangane ndakwinginze.

    wikwemera ko shitani yinjira murugo rwawe urababaye ndakunva ariko ihangane ubundi umusengere areke ingeso mbi, mdagusabye wita urugo rwawe kubera yaguhemukiye yamwaye niyo mpanvu yuzuye invugo mbi nuko wamufashe kandi yarakoze ikintu yihishe aziko utazabimenya none idwara iramugaragaje tuza ntumucyurire reba Imana uyibwire byose iguhe imbaraga ubashe kubyakira no ku mubabarira kandi ntihagire undi muntu ubibwira ntushyire urugo rwawe hanze ceceka utuze.

    Kandi nu bona amajije kugabanya uburakari uzamusabe yivuze mu jyane mwese nawe urebe ko wakize neza Imana igushoboze kwihangana no kubabarira.

  • Ariko turababaye kweli,narindize habuze gato kubera byigeze kumbaho nanjye ntwite inda ya mbere narwaye nkuko ariko arahakana nanjye naramukundaga nkabona atatinyuka ndivuza ndakira ndabyiyibagiza ubu ntakibazo tubyaye kane ariko iyo ntirengagiza bikajyana n’igabo yarafite mpamya ko mba narashenye,rero experience mfite nuko kubaka bijyana no kubabarirana 80% n’ukwirengagiza no kubabarira naho ubundi nta wamaranayo n’igihembwe kimwe,twese twata ingo tukangara,komera rero cyane kandi ntamishinyiko.

  • be carefull, nanjye ntwite nagize ikibazo cyo kuribwa mu gitsina hanyuma umuganga wa 1 ambwira ko mfite tricomonase ndahahamuka nuko ngiye kuwa 2 basanga ntayo. ahubwo basanga uwa 1 yaribeshye ariko nanjye nari nagize ikibazo nkicyawe nababaye pe. Nyuma naje kubona agatabo bavuga ko bijya bibaho ku bagore batwite ahubwo iyo bikubayeho wihutira kujya kwa muganga kuko njye bampaga imiti nayimara bikagaruka ariko maze kubyara byaragiye burundu. inama niyi mbere yo gucira urubanza mugenzi wawe banza ujye kuwundi muganga urebe niba urwaye koko. Merci et bon courage.

  • Uwakubitira imbwa gusutama … ! Iyo icyo kibazo kikugezeho ugira ngo ijuru rikuguyeho ariko si urwumwe. Komera ihangane, shinyiriza wirerere abana. Ni ko zubakwa.

  • Ku bwanjye nakugira inama yo kongera kujya kwipimisha kurindi vuriro.Ibi mbikubwiriye ko nanjye umunsi umwe nagize ikibazo nkajya kwi vuriro ntashatse kuvuga bakambwira ko ndwaye imitezi kandi nibwo nari nkishaka umugore nawe nari narasanze atarigeze ajya mu bagabo( Yari akiri vierge). Byarambabaje birumvikana kuko nanjye kuruhande rwanjye ntabwo nari narigeze muca inyuma ariko umutima ungira inama y’uko najya kwisuzumisha ahandi kuko numvaga ntazi aho iyo kabutindi tavuye. Ubwo niko nabigenje naragiye njya ahandi basanga ndwaye INFECTION URINAIRE numva agatima gasubiye mugitereko. Ntabwo nabyizeye neza kuko nawe bari bamuntumye ngo bamusuzume nagize igitekerezo cyo kumujyana murindi vuriri kugirango menye neza koko aho ukuri guherereye.Nahise mujyana muri Faysal nabo basanga ari infection. Nawe rero nakugira inama yo kunyura muri izi nzira nanyuzemo kugirango bigufashe kumenya neza ikibazo ufite.

  • yewe madam rwose!! wihita wumva ko umugabo wawe ariwe wayizanye mu rugo burya indwara nk’izo zituruka ku bintu byinshi. kuba kwa muganga barakubwiye ko uyifite, ntabwo aribyo byatuma uhita ukeka umugabo wawe keretse yarabikwemereye ubwe. hari urugo nzi bigeze kugira ikibazo nk’icyo nabo barashwana nyuma basanga yazanywe n’umukozi wabo wo mu rugo(umuyaya) maze kubera ko yabagiraga kuri Toilette imwe yo mu nzu, yayisizeho maze umugore agiyeho ahuta ayandura maze agiye kwa muganga bayimusangamo maze dore ngo induru ziravuga !!! rero banza urebe neza, burya abagabo twanga umun=gore watubeshyera wasanga arinayo mpamvu umugabo wawe wabimubwiye akakurakarira burya twanga umuntu wadusebya ibintu nk’ibyo. Nyuma rero umuntu yabagiriye inama bajyana wa mukozi wabo kwa muganga, basanga yarashize maze umugore arivuza arakira kuko umugabo we ntiyari bwamufate, amahoro arahinda nuko!!! niba wifuza izindi nama naguha, nyandikira kuri [email protected] cyangwa umpamagare kuri 0788845147 ndakubwira uko wabyitwaramo. wisenya ni bibi rwose. kuko burya urugo rutera ishema, kandi kimwe mu bintu bituma ukandagira ukumva urahamye nuko uba ufite urugo rutarangwamo umwiryane. iyo harimo akantu, wumva uhuhwa n’umuyaga!!!!

    • Ibyo uvuze ni ukuri.

  • Wibabara Mada,

    Ivuriro rishobora kwibeshya abari kubivuga bafite ukuri kuko njye byambayeho ntwite njya gutanga ibizami kwivuriro rihenze ibisubizo bijebyereka docteur arambwira ngo ndwaye tricomonase ariko narindikumwe n’umugabo,muganga ahita avuga ambwira ngo ibisubizontabyemeye sha nahise njya kwa docteur Habyarimana ntanga ibindi bizamini nu mugabo arabitanga basanga ntayo mfite nawe ntakibazo nagito afite.

    Nsubira kuri jya vuriro rya mbere ndababwira mbabwirako ibyuma byabo bikora nabi cyangwa ko bampaye ibisubizo bitaribyanjye nyuma baje ku mpamagara bansaba imbabazi barambwira bafite ikibazo muri labo yabo nyabusa byose ubisuzume neza ugire ubushishozi bwinshi Imana ibigufashemo .

  • Imitezi iyo igeze ku mugabo isya itanzitse, iyo umugabo aza kwandura wari kubibona mbere yuko urwara wowe; mufate mujyane kwa muganga nibwo wamenya ko ariwe wakwanduje.

  • nasomye inama zanyu mwese, ndemeranya n’abantu beretse uyu mu mama ko intwaro iruta izindi zose mu kubaka urugo arugutanga imbabazi kabone niyo uwakoze amakosa atasabye imbabazi. muribuka iyo pastor asezeranya twemera kuzabana turibazima or turwaye. rero kubwira uwo mudame ngo bahamagare abagize umuryango jye mbona ataribyo kubera ko nabo bafite uko babayeho gutandukanye nuko mubayeho gusa mwagize ikibazo kandi ikiruta byose nukwihanganirana. mama we wihangane wubake urugo rwawe uzwi n’imana kuruta twese n’abo muvukana.

  • Gerageza ujye kuwundi muganga, kuko abadamu beshi iyo batwite hari abagira ikibazo cyo kwishima hasi kandi wamara kubyara bikagenda ntibigaruke. Wekwisenyera rero utabanje kumenya ukuri aho kuri we guhubuka kuko wazicuza hanyuma.

    • Madamu yarihuse iyo abanza agasobanuza kurushaho ntabwo kwishima ari imitezi ahubwo kubera grossesse hari igihe microbes non pathogenes ziba muri vagin zishinzwe kuturinda zigera aho zidutera utubazo kuko biba bidakabije akenshi bazita candida albicans iyo rero bazibonye baguha polygynax bigakira ubwo rero uzahindure ivuriro kuko uwakuvuye mbere yakubwiye ibitari byo imitezi ni gonococcie biratandukanye!ushobora gusanga ugomba gusaba imbabazi ton mari kubera utasobanukiwe !tohoza neza !ahubwo jyewe uwanjye ndimo kwitegura kubona umwana uzabyarwa n,umukobwa yateye inda ubu agashahara kanjye n,ake kazacibwamo igice kuko azasabwa kwishyura indezo nabanje gusara nyuma njyenda ntuza ubuze uko agira agwa neza 

  • hello nifuza umukobwa cyangw umugore ukuzeho utarengeje 35 wabuze uwokumuha ibyishimo maze nkajya mbimufashamo ,tukaba incuti bisanzwe hamagara 0785387033

    • sobanura neza uko biteye ubwo bucuti busanzwe uvuga ni ubuhe? ibyo byishimo byo se biteye bite? none ko twari mu masakramentu ibyamasaka ubizanye ute?

  • UMVA MUBYE IHANGANGANE KANDIN UKURIKIZE INAMA ZA ODDA KUKO IBYO AVUGA NATWE BAYTUBAYEHO NEZANEZA KANDI NKORA KWA MUGANGA.NTIBAGUSHUKE RERO NGO WISENYERE.WASANGA UMURENGANYA KANDI HARABAYEHO KWIBESHYA KU WAGUPIMYE MBERE!KU BINDI BISOBANURO WAMPAMAGARA KURI 0789841954 TUKAGUFASHA!GIRA AMAHORO KANDI UTUZE

  • SALUT,sha mbabarira ntiwigere uta umutwe cyane,kubwimbabazi za bebe uri munda,mbabarira wihangane ubanze ubyare,kugirango umwana atazavukanaibyo bibazo,ba wenda ufashe chAmbre yawe,ukabanza ukaruhukamu mutwe,ushake inshuti zigufashe muriki gihe gikomeye,ariko gerageza kubyakira,isi niyi bibazo,twe turabo gushaka ibisubizo tudasakuza,ihorere mama nkumubyeyi wigeze kubabara atwite ndakwihanganishije,bizashira aragufatirana,kubera intege nke ufite utwite ariko uzabyara ihangane,turi kumwe.ushobora kunyandikira wifuje ko nagufasha [email protected]

  • Inama naguha nabonye hari benshi bayiguhaye. jya kuwundi muganga wipimishe urebe niba koko urwaye imitezi kuko abaganga rimwe narimwe niba aruko baba bananiwe niba aruko mumutwe wabo baba baragiye mukazi ari ugukurikirana ifaranga gusa ntabumenyi bafite ,sindamenya impamvu ariko hari benshi bibeshyaho ugasanga umuntu ataye umutwe kdi atarwaye cga indwara arwaye yoroheje kurusha iyo bamusuzumye.
    Umugabo wawe watubwiye ko yagusubije nabi ubimubwiye gusa sinzi niba yarasubije yemeza ko yaguciye inyuma cga niba yarabihakanye.icyo gihe rero subira kwa muganga umenye niba koko waranduye but ujye kuwundi muganga.Kdi ihangane nusanga yarakwanduje muzicare muganire utamwuka inabi mwongere muvugane wumve icyabimuteye.Imana iragukunda ubwo burakari utwite si byiza uri guhemukira umwana wawe.

  • Iyo ayigutera udatwite wari kubyakira?

  • Nanjye byambayeyeho,umuchérie wanjye turashwana biracika ,kandi sha ari Infection urinaire yabayeho ,uwampimye mbere aribeshya bituma nshwana n’uwanjye …ariko n’ubu mpora musaba imbabazi akambwira ko yambabariye,ariko isoni byanteye maze kumenya ikibazo cyari kiriho nan’ubu ntago zirashira……ukuntu nitukiye umugore mubeshyera….Uyu mu mama rero azabanze asubire kwa muganga wundi nk’uko abantu benshi babimubwiye ni byo byiza ….n’ubwo ntazi iby’ubuvuzi,ushobora gusanga ari ikindi kibazo afite.

  • Hey!Ikibazo cyawe kirumvikana ariko niba nibuka neza ibimenyetso wavuze byo kuryaryata si iby”imitezi ahubwo ni ibya candidoses vaginales indwara iri frequente cyane mu ba maman batwite ayo mezi uvuga kuko phyisiologiquement milieu vaginal iba yahindutse twa dukoko twari dusanzwemo tudatera indwara mu bihe bisanzwe(udatwite)tubasha kuba twatera indwara.Icyo gihe niho wumva uburyaryate ukishima(se gratter).Biravurwa rero bigakira.Icyo nabonye n”uko umugabo wawe ntiyigeze akwemerera ko hari ubwo yaguciye inyuma dore ko bitanoroshye gusa uramutse utivuje neza ni wowe wamwanduza noneho ahubwo bikaba byaba bibi mu mibanire yanyu.Niukwitonda nshuti,mugashyira imbere ikiganiro kiri doux nta gukomeretsanya.Murakoze.Ndabashimiye

    • thx kerly, uri umuntu mwiza umushubije neza

  • Hey muandimwe, nkurikije uko mbizi nuko tuvura izo ni candidoses vaginalis tutibagiwe na trichomonase so imitesi kumugabo nyuma ya 3-7 jours iba yatangie kumugaragarho, naho iyo ari imitezi waba warayandue mbere yuko utwita, so umugabo wawe uzamusabe imbabazi kuko ntekereza ko ikibazo atari we!!!!!!! Dr Dama

  • Wa mugorewe urinjiji ubwose umugabo yakwanduza kandi mujya mwandurira no kumisarane ya gisirimu kuko ibitsina byanyu bibabyasamye.

  • Umva nshuti, umugore utwite akunda kurwara vaginal candidiasis. Ikindi clamydia trachomatis, trichomanas vaginalis nazo zishobora kumufata. Ko umugabo atajya aba asymptomatic career, mwabanye arwaye ntiwabimenya kandi ko umutezi k’umugabo utihishira? Tekereza usubize amaso inyuma maze urebe, unibuke neza ibyo kwa muganga bakubwiye maze urebeko ahubwo waba utarafashe message nabi. Isubiremo rero hato utisenyera!!!!!!!

  • Madam ihangane gucyeka niko kubeshya wikwisenyera ushobora guhura na kamikorobe ugiye kwantawutumundi ubundikandiumugabo wawe andwaye wabona yiyuha ibinini itungirurugo wekwisenyera kandi ntucimanza kuko atarizacu rerumwana uri mundayawe nunerzerwa numwana uzabyara aba nezerewe tuza bana nuwo wakunze amahoro wibuke ya ndahirongo tuzabana mubyago ducyize naho twaba bacyene nguhitiyemo gushimisha umukunzi wawe.

  • madame ihangane kuko nuko zubakwa nukuri icingobwa nukumubabarira kuko na yesu yaratubabariye kandi twabanyabyaha none se wewe kuki utababarira uwo mugabo wawe naho gusenya ntacizakirimwo kabisa ihangane nuwereka urukundo ntabwo awongera urakoze ni Deo

  • inama najya nuko uwo mugore yakwihangana kandi akababarira. Yesu yatubabariye binshi cyane

  • wihangane,uzanamubwire yisiramuze atazongera aka kwanduza

Comments are closed.

en_USEnglish