Month: <span>January 2014</span>

Ethiopia: Perezida Kagame yashimiwe uburyo yarwanyije Malaria mu Rwanda

Mu nama ya 22 y’abakuru b’ibihugu bya Afurika irimo kubera i Addis-Ababa muri Ethiopia, Ihurira ry’abayobozi bakuru b’ibihugu bya Afurika mu kurwanya icyorezo cya Malaria ryashyikirije igihembo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nk’umuyobozi wabaye indashyikirwa mu kurwanya icyorezo cya Malaria ku baturage b’igihugu cye ku kigereranyo cya 95%, igihembo cyitwa “African Leaders Malaria Alliance (ALMA) […]Irambuye

“Ndashaka guhiga Sina Gérard” – Akimana

Ni umukobwa w’imyaka 23 atuye mu murenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo akaba yiga ibijyanye no gutunganya imitobe mu mbuto nk’inanasi na marakuja mu Ishuri ryigisha Ubumenyingiro i Gacuriro (Gacuriro Vocational Training Center). Avuga ko intego ye ari ukuzamenyekana akanarusha Sina Gerard uzwi cyane muri ibi byo gutunganya imitobe. Mu kiganiro yahaye umunyamakuru w’Umuseke […]Irambuye

CEB (SFB) yambuye ikamba uwari Nyampinga wayo

Nyuma y’amezi atatu atorewe kuba Miss CEB (yahoze ari SFB) Uwase Ghislaine Samantha yambuwe ikamba n’iyi Kaminuza kuri uyu wa 30 Mutarama kubera amakosa mu bizamini nk’uko byatangajwe mu itangazo bashyize ahagaragara. Byari bimaze igihe kinini bivuzwe ko Uwase Ghislaine yafashwe akorera ikizami undi munyeshuri ndetse ko ashobora kuzafatirwa ibihano bikomeye. Ibi bihano byatangajwe none […]Irambuye

RDC: Abagore biraye mu mihanda kubera itabwa muri yombi ry’abagabo

Abagore bo muri Repeburika iharanira Demokarasi ya Congo Mu Mujyi wa Lubumbashi mu gace ka Katanga kuri uyu wa gatatu tariki 29 biraye mu mihanda bigarambya kubera ifatwa ry’abagabo ba bo bavuga ko bakekwaho gukorana n’inyeshyamba zihungabanya umutekano w’aka gace. Aba abagore bari mu myigarambyo bavuga ko abagabo ba bo bafashwe n’ingabo z’iki gihugu FARDC […]Irambuye

Abanyamerika barasinyira ko Bieber yirukanwa muri USA

Abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bari gusinya ku rupapuro rwemeza niba bashaka ko umuhanzi w’icyamamare muri njyana ya Pop Justin Bieber yamburwa ubwenegihugu bw’Amerika agahita asubizwa iwabo muri Canada. Uyu musore ukomoka muri Kanada ashobora kwirukanwa muri USA niba Abanyamerika ibihumbi 100 babyemeje bakabisinyira. Justin Bieber amaze iminsi mu manza zishingiye ku myifatire ye […]Irambuye

Police yahagaritse ibikorwa bya "Tabara Security Company"

Police y’u Rwanda kuri uyu wa kane tariki 30 Mutarama yahagaritse ibikorwa bya kompanyi y’ibyo gucunga umutekano yitwa Tabara Security Company yakoreraga karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Mu itangazo Police yageneye ibitangazamakuru ivuga ko ihagarikwa ry’iyi kompanyi ryatewe no kuba nta byangombwa bisabwa amasosiyete ashinzwe gucunga umutekano yo yagiraga. Umuvugizi wa Polisi y’u […]Irambuye

Tanzaniya: Polisi irimo gushakisha umuntu umaze kwica abantu umunani

Polisi yo mu gihugu cya tanzaniya  irimo irashakisha uruhundu  umuntu urimo kugenda yica abantu mu byiciro, ubu akaba ameze kwivugana umunani batuye mu gace ka  Mara gaherere mu Majyeruguru y’iki gihugu.  The Citizen , Ikinyamakuru cyo muri iki gihugu gitangaza ko  uyu muntu yishe  aba bantu yatangiye kwica aba bantu mu ijoro ryo kuwa gatandatu, kivuga […]Irambuye

Uko inzoka zibasha kuguruka byamenyekanye

Abahanga kugeza ubu bari batarasobanura neza uko inzoka zimwe na zimwe zibasha kuguruka. Mu Rwanda haba inzoka bita ‘imbarabara’ ziboneka gacye ndetse ni bacye bazibonye, ni inzoka ziguruka. Abahanga batangaje uko bene izi nzoka hamwe n’izindi z’ubu bwoko zibasha kwiha ikirere. Ibi ni ibikururanda bidasanzwe, bikunda kuboneka cyane mu mashyamba y’amajyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya ndetse […]Irambuye

UNESCO iranenga gahunda y’Uburezi kuri bose

Raporo y’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita k’Uburezi, Ubumenyi  n’Umuco(UNESCO)  yasohotse kuri uyu wa gatatu tariki 29 Mutarama iratunga  agatoki gahunda y’uburezi kuri bose igaragaraza ko yasubije inyuma ireme ry’Uburezi ahatandukanye ku isi. Iyi raporo ya UNESCO igaragaza ko abana miliyoni 250 barangiza amashuri badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye no gusoma ndetse no kubara. UNESCO ivuga ko […]Irambuye

“Biragoye gutera imbere muri muzika nta 'Manager' ”- Samy

Umuhanzi urimo kuzamuka mu njyana ya Hip Hop witwa Samy Da Silva Lionel, aratangaza ko kugira ngo ugire aho ugera muri muzika udafite umujyanama ‘Manager’ ugufasha mu bikorwa byawe bya muzika  bitoroshye. Uyu muhanzi umaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri eshatu ariko hakaba nta nimwe yumvikana cyane cyangwa ngo bayivugeho, asanga byose ari uko akora […]Irambuye

en_USEnglish