Digiqole ad

Itegeko riteganya ibihano ku myitwarire mibi y’abayobozi bakuru

Leon Fidel Ndizihiwe ushinzwe iperereza ku myitwarire y’abayobozi ba Leta mu rwego rw’Umuvunyi yatangaje kuri uyu wa 29 Mutarama ko itegeko ngenga N° 11/2013 ryo kuwa 11 Nzeri 2013 rihindura kandi ryuzuza itegeko ngenga N° 61/2008 riteganya ibihano ku myitwarire mibi y’abayobozi bakuru ndetse Urwego rw’Umuvunyi rufite ishami ryo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko.

Ndizihiwe Fidele ushinzwe iperereza ku myitwarire y'Abayobozi bakuru mu Rwego rw'Umuvunyi
Ndizihiwe Fidele ushinzwe iperereza ku myitwarire y’Abayobozi bakuru mu Rwego rw’Umuvunyi

Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu muyobozi mu rwego rw’Umuvunyi yabwiye abanyamakuru ko abaturage ndetse n’itangazamakuru baba bakwiye kugaragaza imyitwarire mibi y’abayobozi mu nzego za Leta kugira ngo bakurikiranwe nk’uko iryo tegeko ribiteganya.

Fidel Ndizihiwe avuga ko ikigamijwe muri iri tegeko atari uguhana gusa ahubwo ari ukubaka ubunyangamugayo n’icyubahiro gikwiye abayobozi bakuru. Abafite imyitwarire mibi bakagaragara bakaba banabihanirwa igihe badahinduye imyitwarire.

Uyu muyobozi yagize ati “ Ntabwo abantu bakwiye kubona imyitwarire mibi y’umuyobozi runaka ngo bicecekere. Abayobozi nibo batanga isura y’imiyoborere y’igihugu bityo bagomba kuba icyitegererezo. Abatabishoboye kubera imyitwarire mibi ubu iri tegeko rizajya rikurikizwa.”

Mu ngingo z’iri tegeko ritaravugururwa, ntabwo ryemereraga abayobozi bakuru gukora ibikorwa by’ubucuruzi, yaba bo, abagore babo n’abana babo, ariko izi ngingo zikaba ngo zaravuguruwe mu 2013 zikemerera abagore n’abana b’abayobozi bakuru gukora ubucuruzi.

Aba bayobozi bakuru ariko bemerewe kuba bashora imigabane mu masosiyete bashaka.

Iri tegeko ryihanangiriza rikanateganya ibihano ku kwakira no gutanga ruswa, gukoresha igitinyiro bafite, kwigwizaho umutungo n’ibindi bifatwa nk’imyitwarire idahwitse y’abayobozi bakuru.

Mu bihano biteganywa n’iri tegeko harimo kwihanangirizwa mu nyandiko, gukurwa ku mirimo, gucibwa ihazabu igashyirwa mu isanduku ya Leta, ndetse no kuba bakurikiranwa mu nkiko.

Ingingo ya 659 y’iri tegeko iteganya ibihano kandi ku muyobozi mukuru mu gihugu ushyira inyungu z’amahanga imbere y’inyungu z’u Rwanda, ndetse no kubangikanya imirimo itemewe n’amategeko.

Iri tegeko rireba abayobozi b’ikirenga b’igihugu ari bo:

  1. Perezida wa Repubulika
  2. Perezida wa Sena
  3. Perezidaw’Umutwe w’Abadepite
  4. Minisitiri w’Intebe
  5. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Rinareba kandi abayobozi bakuru barimo:

  1. Abagize Guverinoma;
  2. Abagize Inteko Ishinga Amategeko;
  3. Abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga;
  4. Abandi bayobozi bashyirwaho n’Iteka rya Perezida n’abayobozi bashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe kugeza ku bafite nibura igarade y’Umuyobozi Mukuru n’abandi bakozi bari ku rwego rumwe nawe.

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Oya nibyo rwose nabo bajye bagira ibyo bitwararika banamenye ko bagomba kuzahanirwa amakosa bakoze!!

  • Ariko rwose iri tegeko rirasobanutse: nta muntu kamara ubaho, kandi nta muntu igihano kitAgakwiye kugeraho cyane ko abo babikorera akenshi ari abaturage, kandi bo birirwa bahanirwa rimwe na rimwe n’ibyo batakoze , kubera ko bamwe mu bayobozi usunga barasabitswe na za ruswa! ariko abo nabo nkeka barahagurukiwe , hato batazanduza isura nziza igihugu cyacu gifite mu mahanga!!

  • Ndemeranywa n’uyu muyobozi rwose kdi nizera ntashidikanya ko bizagira umusaruro nabo bakamenya ko hari itegeko ribareba!

  • Nibyo birakwiye kandi biratunganye..ariko bikazaba akarusho byubahirijwe uko biteganyijwe!!

  • ariko nubwo iritegeko riziye igihe ariko se ninde uzarishira mubikorwa ese konabonye numuyobozi wikirenga rimureba yaba ariwe warisinyeho bwanyuma ngo ryemerwe nkitegeko cyanwa nukurishiraho nkagacingirizo imbere yamahanga ariko ntirishirwe mubikorwa bikitwa ngo urwanda rufite amategeko ahana ibisambo ariko mubyukuri ridashirwa mubikorwa nsaba ndeba!!!!!!!!!!!!1

  • Apu ubuse ninde uyobewe ko ari ikinamico.uyu mugabo niwe watanga ikirego ngp barya bayobozi bitwayenabi?ese ko hari imyitwarire mibi kandi igaragara idasaba abahamya mwahise mubahana.urugero:gutukana kuranga abayobozi bakuru bigihugu.ibyo ntibikwiye kumuyobozi.

    • Yewe Kayihura! “Apu” ryo se ni jambo ririmo ikinyabupfura? Wasanga witiranya gutukana no kunengwa. Ubwo rero nawe haba hari akabazo!

  • Ntacyo uyu mugabo avuze. Ikinamico.

  • Muhere ku kamaso kamwe gatukana kurusha abashumba. Yewe it’s like sham trials ibyo uvuga wa mugabo we

  • Ariko mwasetsa mwasetsa “ngo abayobozi bakuru ntibemerewe gukora ibikorwa by’ubucuruzi ariko bemerewe gushora imigabane”.

    Nonese wari utegereje kuzasanga umuyobozi ahagaze muri Shop, warehouse cg Hotel yakira abakiriya!?!?!?

    Ahubwo se Business nyinshi zikomeye nizabande???? Mwikomereze gahunda zanyu ariko ntimugafate abanyarwanda nk’abatagira ubwenge.

    Ibi byo mubyita iki? Igipindi, Ikinamico, Gutekinika …

  • Urakoze, uzatubwirire abokuyobora ko hari imvugo bakoresha zitari zikwiye abayobozi bakuru nko gutukana n’izindi mvugo ziteye agahinda.

    Baba batanga urugero rutari rwiza ku babumva cyane cyane abakiri bato.

    Ikibazo ko uvuze ngo abantu ntibakwiye kubona imyitwarire mibi ngo bicecekere mwe mwaba mubivugaho iki?

    Iyicarire muri Office Bwana, baguhe cya Jeep n’ibifaranga nawe ushore imari ukore Business nkabagukuriye ubundi wicecekere urebe ko waryaho kabiri.

    Mujye mubeshya abanyamahanga !!!!

  • Uyu mugabo ari kwikirigita agaseka.

    Mwasetsa nuvuye guta Nyina. Rwanda we !!!

  • Uyu mugabo ari kwikirigita agaseka.

    “Ngo abantu ntibakabone amakosa y’abayobozi bakuru ngo bicecekere” wowe se ubishinzwe ibyo ubona ubikoraho iki???

    Mwasetsa nuvuye guta Nyina. Rwanda we !!!

  • erega n’abanyamahanga ntibashobora kubeshywa ngo bishoboke ! ntimwibuka se uriya mugabo uherutse mu Rwanda witwa Kaina ??! yaravuze ati amategeko y’u Rwanda mu mpapuro akoze neza cyane ati ariko ntashyirwa mu bikorwa na gato ! abanyamahanga nabo rero baba babona ukuri nkatwe !

  • ubuse yajya imbere ya Général runaka, ati kuki wakoze ibi n’ibi ? ibi byakorwa kwa Maire cyangwa umukuru w’umudugudu ariko ntavuge ko yatinyuka kujya kwa Ministri uwo ariwe wese ngo agiye kumubaza ibyo abona bitagenda neza ! erega ntitukajye twibeshya, kuko no mu bindi bihugu iyo uri umuyobozi uba ufite ubudahangarwa ! si mu Rwanda gusa rero !

  • Mubwire uwo mugabo uti utazi icyo se akunda akomanga ku…! Abayobozi bakuru bafite statut ibagenga kandi bagira immunité d’honeur. Ahubwo ntazamenya aho bamuhaniye niyiha kugenzura ba kaganga. Ababyemerewe ni abanyamakuru gusa.

  • songa mbere RWANDA abavuga bavuge tu siku 1 batacoka

Comments are closed.

en_USEnglish