Muhanga: Abakozi b'akarere bagobotse Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya
Abakozi 47 b’Akarere ka Muhanga bahaye Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bacumbikiwe mu murenge wa Mushishiro na Rugendabari imfashanyo y’ibiribwa n’imyenda y’abana bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Mutarama, 2014, ubuyobozi bw’akarere binyuze mu ijwi ry’ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage ngo gahunda igiye gukurikira ni iyo kubashakira aho batura.
Iyi nkunga ije isanga indi y’ibikoresho by’ibanze byo mu buzima bwa buri munsi ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, abanyamadini n’abandi bagiraneza bagiye bakusanya mu rwego rwo kugoboka aba bavandimwe birukanywe muri Tanzania.
Mukagatana Fortunée, Umuyobozi wungirije mu Karere ka Muhanga ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage yavuze ko ibyago aba Banyarwanda bagize babisangiye n’abakozi b’akarere by’umwihariko ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange.
Bityo ngo bumva bazakomeza kubaba hafi kugeza babonye aho baba heza haruta aho bacumbikiwe uyu munsi.
Yagize ati: “Aha muri uyu munsi ni iwanyu ubuyobozi bw’akarere burimo gutekereza aho mugomba gutuzwa mu minsi ya vuba, abana basubijwe mu mashuri, turabasaba ko mwakwihangana ntimwumve ko muri mwenyine.”
Sebashi Claude ashinzwe ishami ry’imicungire y’abakozi mu karere ka Muhanga, yatangarije Umuseke ko abakozi b’akarere bagize igitekerezo cyo gufasha Abanyarwanda bavuye muri Tanzaniya bitewe n’uko babonaga uburemere bw’ikibazo n’ingorane bagize.
Uwiragiye Esher uhagarariye Abanyarwanda bavuye muri Tanzania bari mu kagali ka Tyazo, umurenge wa Mushishiro, yashimiye abakozi b’akarere ku bw’igitekerezo kizima bagize cyo gufasha, avuga ko byarushaho kuba byiza bagiye babona buri gihe abaza kubaganiriza.
Ibi ngo bakabiterwa n’uko bumva ko ibibazo bahuye na byo bitazarangira vuba, ariko ngo iyo babonye abandi bantu baturutse hanze y’aho bacumbikiwe bumva baruhutse mu mutima.
Uwiragiye yongeyeho ko ikibazo basigaranye cyihutirwa ari icyo kubona aho batura hari amasambu yo guhinga ndetse n’amavomo ari hafi kubera ko aho bavoma ari kure ugereranyije n’aho bacumitse.
Uyu mubyeyi kandi avuga ko kuba ubutegetsi bwa Tanzaniya bwarabatandukanyije n’imiryango yabo ari ikibazo gikomeye na n’ubu bafite, agasaba ko inzego z’ibihugu byombi zareba uko zikemura iki kibazo.
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bacumbikiwe mu karere ka Muhanga bagizwe n’imiryango 44 irimo abantu basaga 90, gusa muri bo hari abagiye batandukanywa n’abana, ndetse n’abandi batandukanyijwe n’abo bashakanye.
MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga
0 Comment
nibihangane ibyiza birimbere bageze murwababyaye.
ariko nakunze ukuntu leta yacu yitwaye muri iki kibazo n’ukuntu abaturage bagiye bafasha aba bene wacu
abanyarwanda dukomeze umuco wo gukundana no kubana mu mahoro. dukomeze dusure aba bagenzi bacu batahutse vuba tubereke ko bageze iwabo
Comments are closed.