Abanyarwanda baba Botswana baretse urugwiro ikipe ya Volley y'u Rwanda
Ikipe y’igihugu ya Volley Ball yakubutse mu gihugu cya Botswana kuri uyu wa kabiri mu gicuku aho yari yaragiye gukorera imyitozo, aha abahungu ba Paul Bitok bahamaze iminsi igera kuri ine aho bakinnye imikino ibiri n’ikipe y’igihugu ya Botswana barayitsinda yose.
Mu mukino wa mbere bakinnye na Botswana batsinze amaseti atatu kuri imwe uwa kabiri batsinda amaseti atatu ku busa.
Dusabimana Vincent Gasongo ni umwe mu bakinnyi baganiriye na UM– USEKE atubwira uburyo urugendo rwabo rwagenze, yagize ati “muri rusange urugendo rwagenze neza nta kibazo kandi ikipe ya Botswana ni ikipe nziza.
Gusa jyewe ikintu cyantunguye ni uburyo Abanyarwanda babarizwa muri kiriya gihugu batwakiriye. Tukigera ku kibuga cy’indege twasanze baje kutwakira ndetse no mu myitozo babaga bahari kandi ari benshi mu buryo bugaragara.”
Gasongo yatangaje ko atari ubwa mbere ibi bibabaho ariko itandukaniro ari uko Abanyarwanda baba Botswana bo bafite ihuriro ryabo, yagize ati “ iki ni ikigaragaza ko nubwo baba bari mu mahanga bakunda igihugu cyabo .”
Uyu mukinnyi asaba abandi Banyarwanda baba hanze nabo kwerekana urukundo bakunda bagenzi babo.
Ikipe y’igihugu ya Botswana biteganyijwe ko igomba kugera inaha mbere y’italiki ya mbere Gashyantare, ikazakina imikino ya gicuti ibiri mbere yo kwerekeza muri Kenya.
Iyi kipe kandi izakina amarushanwa Nyafurika azabera muri Kameruni aho ikaba iri mu itsinda rimwe na Kenya na Misiri.
U Rwanda rwo ruri mu itsinda rimwe n’amakipe nka Cameroun, Algeria, Gabon ndetse na Nigeria, biteganywa ko abasore ba Paul Bitok bagomba kwerekeza muri Kenya mu myiteguro mbere yo kwerekeza muri Cameroun ahazabera aya marushanwa.
JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Nuko nuko basore beza kwitangira igihugu nubutwari mwarakoze imana ibahe umugisha
banyarwanda mukomeze kuduhesha ishema aho muri hose kandi aho muzagera hose muzahakaore urundi rwanda
Abanyarwanda baba muri Botswana ubwo nibwo ‘ NDI UMUNYARWANDA’ murakoze kutubera ba Ambassador
Comments are closed.