Digiqole ad

“Mu bahanzi bakora Afrobeat ninde wakoze video 8 muri 2013?”- Senderi

Senderi International Hit 3D umuhanzi ukora injyana ya Afrobeat, we n’abahanzi bakora iyi njyana nka Uncle Austin, Kamichi na Mico bagiye bavugwa cyane, hibazwa uwakoze cyane kurusha bagenzi be. Senderi we aritaaka ko yabahize kuko yakoze amashusho agera ku munani y’indirimbo ze nshya.

Senderi International Hit
Senderi International Hit

Senderi International Hit, ubu wongeyeho akabyiniriro ka 3D ku mazina ye, yabwiye Umuseke ati ” Hari abavuga ko ari abami ba Afrobeat? ubu se uyu mwaka muri bo ninde wakoze Video umunani z’indirimbo ze?”

Senderi yatangaje ko umwaka wa 2013 ari umwaka wamushimishije cyane kuva yatangira gukora muzika, nubwo ngo hari abamuca intege benshi ariko ngo ntateze gusubira inyuma.

Ati “ Njye ndi kwikorera amasaziro meza, nzareka muzika mu buryo bwiyubashye ntabwo nzayireka kubera abanca intege.”

Mu mpera z’umwaka wa 2013 ku itariki ya 31 Ukuboza nibwo yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Zarabonetse” afatanyije na Amag The Black.

Senderi mu mwaka ushize yinjiye mu marushanwa y’abahanzi 11 bakunzwe cyane mu gihugu. Ni umwe mu bahanzi batavugwaho rumwe n’abafana ba muzika ariko wagiye yigarurira benshi buhoro buhoro. Abafana be biganjemo cyane abafana bo mu bice by’icyaro aho we yanagiye akunda gukorera ibitaramo kenshi, bitanamenyekanaga cyane.

Nta gihindutse mu mezi atangira umwaka haba hateganyijwe amarushanwa y’abahanzi n’ibihangano byabo ya Salax Awards, buri muhanzi usanga afite inyota yo kuba yakwegukana igihembo mu rwego aririmbamo.

Nta kabuza ko Senderi nawe yifuza icyo muri Afrobeat cy’uwakoze neza mu 2013.

Izi ndirimbo zose uko ari umunani abakunzi bazo bashobora kuzisanga kuri Youtube mu mashusho.

Dore urutonde rwizo ndirimbo:

-Ndi umunyarwanda, Zahabu, Nsomyaho, Abafite ubumuga, Njomba iyo nkuru, Icyomoro, Agaciro na Zarabonetse.

Reba amashusho y’indirimbo ‘Zarabonetse’ ya Senderi International Hit

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • hahahahahah Sendeli mbona ntazi ucyo uricyo.

    • Aha 3 Dimension noneho asigaye akorera no mu kuzimu cg ni mukirere ehe njyewe mwise irindi azashyireho na alias villageois

  • ARIKUBUNDI SENDERI ARIRIMBA IBIKI KWAKABIJE KWITAKA KURUSHA UKO BAMUTAKA.

  • sasa uyu mu type nuwo kwisekereza abantu

  • JYE NEMERA IBYO UMUNTU ASHIMWA KURENZA IBYO YISHIMA GUSA BAJYE BARAGEZA BASHAKE MESSAGE ZUMVIKANA

  • Njye rwose mu bahanzi b’abaririmbyi b’abanyarwanda nemera,we ntaza no muri 20 ba mbere!Hari ibintu aririmba ukumvaaa,sinzi.

Comments are closed.

en_USEnglish