Digiqole ad

Uburangare bw'utwaye ikamyo bwateje impanuka ku Kamonyi

Ku bw’amahirwe nta muntu waguye muri iyi mpanuka yajyaga kumara benshi urebye imodoka zayigonganiyemo. Icyayiteje ni uburangare bw’abashoferi b’amakamyo ava muri Tanzania ngo kuko baba bamenyereye cyane kugendera mu kuboko kw’ibumoso.

Zabyiganiye mu muhanda nyuma yo kugongana ho gato
Zabyiganiye mu muhanda nyuma yo kugongana ho gato/photo F Niyigaba

Ahagana saa moya muri iki gitondo cyo kuwa 03 Mutarama, i Musambira mu karere ka Muhanga, imodoka ebyiri z’amakamyo plaques numero T610 CAU na T 660 CAU zari zishoreranye zigana mu cyerekezo cyo mu ntara y’amajyepfo.

Izi modoka imwe yariho ica ku yindi, ariko bigaragara ko itayitambutse zikomeza kugenda zibangikanye mu muhanda.

Hafi y’ikorosi, izi modoka zibangikanye zasakiranye na bus ya Toyota Quaster ya Horizon Express yari ivanye abantu i Muhanga ibajyanye i Kigali, ikamyo yari mu nzira ishaka guhunga ngo idepase (depasser) igonga ho ngenzi yayo, imodoka ya Horizon nayo ikubita ku y’inyuma yari imaze kwitambika mu muhanda usigaye ku bw’amahirwe ntibyasakirana.

Uwari utwaye iyi kamyo yariho ica ku yindi, bigoranye ndetse akanga no kwivuga amazina ye, yabwiye Umuseke ko atazi neza uko byagenze gusa yagiye kubona akabona imodoka ya Quaster imugezeho agahita yihuta imbere asubira iburyo bw’umuhanda.

Mugenzi nawe wanze gutangaza amazina ye wari utwaye indi kamyo, yavuze ko ikibazo ari ukutamenyera kugendera mu gisate cy’iburyo bw’umuhanda kuko imihanda myinshi mu karere bakoresha bagendera mu gice cy’ibumoso.

Ati “umuvandimwe wanjye yancagaho ariko ntiyibuka ko agomba guhita asubira iburyo bw’umuhanda, umenya yagizengo nijye uri kumucaho maze aguma ibumoso bw’umuhanda nibwo twari tugonganye n’iriya modoka y’abagenzi maze arayihunga arangonga ajya imbere.”

Izi modoka zagonganye ho gato,  ku bw’amahirwe kandi abagenzi barenga 18 bari mu modoka ya Horizon nabo ntawahakomerekeye bikabije nubwo ubwoba bwari bwinshi cyane ndetse kuva mu modoka bamwe bicaye inyuma bayicaga mu madirishya.

Amakamyo yo mu bihugu duhana imbibi akunze gutera impanuka mu Rwanda kubera uruhande rw’umuhanda aba amenyereye kugenderamo.

Bamwe mu banyarwanda bamaze kugwa mu mpanuka zitandukanye bagonganye n’amakamyo mu mihanda igana ku mipaka y’u Rwanda na Tanzania cyangwa na Uganda, mu mpanuka zibera mu makorosi aho imodoka zo muri ibyo bihugu zikata ikorosi zikaguma ibumoso bw’umuhanda aho kujya iburyo, maze zikambarana n’imodoka zo mu Rwanda ziba zigendera iburyo bw’umuhanda.

Police yo mu muhanda ikunze gutangaza ko kenshi impanuka zo mu muhanda ziterwa n’uburangare bw’abatwaye ibinyabiziga.

Mu bihugu byo muri aka karere, mu Rwanda niho ibinyabiziga zigendera iburyo bw’umuhanda.

IMG_20140103_071738
Iy’inyuma nayo yabaye nk’ikozanyaho na Toyota coaster
IMG_20140103_071812
Yagonze ngenzi yayo
IMG_20140103_072018
Buri wese yashimaga Imana ko itabaye impanuka ikomeye kuko bajyaga kuhasiga ubuzima iyo izi modoka ziza kuba ziruka cyane
IMG_20140103_072323
Nyir’imodoka azakoresha

Photos/M Niyonkuru

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Muri rusange iyo imodoka igiye guca kuyindi, ijya mukindi gisate kumuhanda ikongera umuvuduko kandi ikabikora ibanje kureba ko ntankomyi iri mbere hahagije, ubwo rero niba Bus yasanze zagandaye umuhanda wose ahubwo amakamyo yirengagije amategeko y’ibisikana ry’ibinyabiziga.

  • buri gihe iyo ngeze i kamonyi ndi mu modoka, ndasenga nkirukana abadayimoni bahategera abantu. Buri gihe, ubundi nzahahagarara mpasengere umwanya mbone kugenda, kuko si gusa…

  • Noneho nibazajya bagera mu Rwanda bajye babareka bagendere mu mukono bamenyereye.

  • Uwiteka ahabwe icyubahiro kuko yatabaye ubwoko bwe bwari burimbukiye mu mpanuka!satani yatsinzwe mu izina rya Yesu.Alleluia Amen!

  • Imana ishimwe ko ntawaguye muri iyi mpanuka satani yakozwe ni isoni

  • thank you Lord for protecting these people

  • Imana ishimwe se w’umukiza Yesu kristu kurinda abantu bayo rwose satani ni umugome ariko abonereho ko abana b’Imana ibarindira mu nzira zose .

  • ndashimira imana yafashije umushoferi wa Cuaster kwitondera umuhanda no gutekereza kubo atwaye

Comments are closed.

en_USEnglish