Congo: Abantu batazwi barashe ku Kibuga cy’indege cya Ndolo
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 02 Mutarama 2014 abantu batazwi barashe ku kibuga cy’indege cya Gisirikare cya Ndolo giherereye i Kinshasa mu Murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
AFP dukesha iyi nkuru gitangaza ko imodoka yuzuye abantu bitwaje intwaro ariko kugeza ubu bataramenyekana bageze i Kinshasa bagatangira kurasa berekeza ku kibuga cy’indege cya Ndolo, ingabo zirwanira mu kirere zahise zikora uko zishoboye ngo ziburizemo iki gitero.
Iki kibuga giherereye mu gace ka Barumbu nicyo cya kabiri kiri mu Murwa mukuru Kinshasa. Cyubatswe mu Kwakira 1940
Iki gitero gikurukiye icyabaye kuwa mbere tariki ya 30 Ukuboza na none gikozwe n’abantu batazwi bakamisha amasasu kuri radiyo na televiziyo by’igihugu ndetse no ku cy’ibuga cy’indege mpuzamahanga cya NJili kiri mu birometero birenga icumi ugereranije n’aho ikibuga cya Ndolo giherereye.
Amasasu kandi yanumvikanye i Lubumbashi mu Mujyi wa kabiri wa Congo no mu Mujyi wa Katanga uzwiho kugira amabuye y’agaciro menshi.
Guverinoma y’iki gihugu yatanze imibare y’abantu bose bahitanywe n’ibi bitero, bose hamwe ni 103 , inyeshyamba 95 n’abasirikare ba leta 8.
Nyuma y’ibi bitero byose leta yavuze ko inzego z’umutekano zirimo gucunga ahantu hagombwa hashobora kugabwaho ibitero.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ese kongo byayigendekeye gute ra!!!!nzaba ndeba iby’aba bavandimwe bacu
Nta kuntu ibi UGANDA na Rwanda batabizi buriya M23 yihinduye ukundi CONGO itariyamenya… ngaho nimutegereze muzambwira da!!!!
Tegereza umukino wana M Combien?…M24 DU kAMPALA
BAVANDIMWE NUBWABANDIMWE BAPFA TUGASEKA MWISI GUPFA NUGUTANGURANWA UYUMUNSIJYE EJO WOWE TWASABYIMANA TUKUNVA ABATURANYIBACU BABAYE MUMAHORO NIKINDI INKONI IKUBISE MUKEBA UYIRENZURUGO ATARIBYO IMANA IDUFASHE itwereke iyodusazira ukohasa twitegure kujyamwijuru mubanenimana kandi mwigire kubibera mwisi z
Comments are closed.