Digiqole ad

U Rwanda rwakuye isomo mu guhagarikirwa inkunga-Minisitiri Gatete

Mu kiganiro Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Claver Gatete yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique yagaragaje ko kuba ibihugu nterankunga byarahagarikiye u Rwanda inkunga muri 2012, byarufashije kwishakamo ibisubizo ubwarwo runabikuramo isomo ko rugomba gushyira ingufu mu gukorana n’ibigo by’imari kuruta uko rwakorana n’ibihugu cyangwa ibigo nterankunga bikora politiki kuko ngo igihe icyo aricyo cyose biba bishobora guhagarara.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Claver Gatete.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Claver Gatete.

Muri iki kiganiro, Minisitiri yavuze ko ubwo u Rwanda rwari rumaze guhagarikirwa inkunga rwabashije kwishakamo ibisubizo, nko gushyiraho ikigega ‘Agaciro’ n’ibindi.

Ibi ngo byatumye ubunkungu bw’u Rwanda budahungabana ndetse binereka amahanga indi sura, ko u Rwanda ari igihugu gifite intego n’icyerekezo, ndetse bituma n’abashoramari bakangukira gushora imari mu Rwanda.

Umunyamakuru yamubajije impamvu imishinga migari nk’ikibuga cy’indege gishya ikomeje kugorana kandi abashoramri baza.

Minisitiri Gatete yamusubije ko u Rwanda rugenda rubona abashoramari bakomeye, aha atanga urugero rwa sosiyete yitwa ‘ContourGlobal’ yahawe umushinga wa Gaze Metane (Methane Gas) yo mu kiyaga cy’Ikivu ariko ngo haracyakenewe abandi.

Ku kibazo cy’umushinga w’ikibuga cy’indege rero ngo Leta yifuza ko wazashorwamo imari n’abashoramari benshi.

Umunyamakuru wa Jeune Afrique yamubajije niba u Rwanda rurimo gushaka abashoramari batandukanye n’abo rusanganywe.

Mu gusubiza iki kibazo Minisitiri Gatete yavuze ko mu bisanzwe u Rwanda rukorana na Banki y’isi na Banki nyafurika itsura amajyambere, n’ibihugu bitandukanye ariko ngo ntibakwiye kuba bonyine.

Ati “Twiyegereje Ubuhindi na Turquie kandi turimo no kugerageza kwinjira muri Banki ya kislamu itsura amajyambere nayo ishobora gutera inkunga guverinoma n’urwego rw’abikorera kandi n’ibigega byose by’abarabu turakorana.”

Arongera agira ati “Turashaka gukorana cyane n’ibigo by’imari kuruta uko twakorana n’ibigo bya politiki, bishobora kudutenguha igihe icyo aricyo cyose. Twakoze ibishoboka byose kugira ngo tube igihugu cyizewe. Nta yindi Leta ku isi ikoresha neza amafaranga nk’u Rwanda.”

Umunyamakuru yongeye kumubaza impamvu yemeza ibyo kandi imibare igaragaza ko ifaranga ry’u Rwanda rigenda rita agaciro cyane mu myaka ibiri ishize.

Minisitiri Gatete amusubiza ko ubu u Rwanda rugenda rwakira ishoramari ryinshi rikora ibintu bitandukanye ariko ugasanga ibikoresho byinshi bakoresha bigurwa hanze y’u Rwanda, bigatuma rero ibyo u Rwanda rwinjiza birushaho kuba byinshi kuruta ibyo rusohora, ari nayo mpamvu ifaranga rigenda rita agaciro.

Minisitiri Gatete avuga ko n’ubwo bamwe mu baterankunga bari barahagaritse inkunga zabo bazigaruye, bitazabuza u Rwanda gukomeza gahunda zarwo z’iterambere ku buryo ruzagera aho umusaruro winjira mu kigega cya Leta wishingira ingengo y’imari ya Leta ku kigereranyo cya 100%, bvuye kuri 62,2% rugezeho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013/14.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Rwanda songa mbere abaterankunga sibo Mana yaremye U Rwanda. gusa ndasaba abanyarwanda kuharanira kwigira no kwihesha agaciro.

    • Uhaze ariko ncuti

      • .DIDII HIHIHII

  • Uyu mugabo (Minister Gatete) mbona ampa ikizere sinzi impamvu.
    keep it up.

  • isomo rwanda rwakuye mu guhagarikirwa inkunga ryatumye abanyarwanda bishakira ibisubizo ku bibazo bahuraga nabyo byose, ibi rero bikaba byaratumye abanyarwanda babasha guutera intambwe kugirango bagere aho bageze ubu!

  • ibi bigaragaza wa muco wo kwigira ubwo bahagarikaga inkunga bagenera u Rwanda bari bazi yuko igihugu kizahita gisubira inyuma ariko ntibamenya ko u Rwanda ruyobowe n’abahanga kandi bashoboye gukora byose ngpo igihugu gitere imbere. minister ndumva yabashubije neza cyane erega u Rwanda rutera imbere buri munsi kandi ndabizi ntawubishidikanyaho niyo mpamvu njye mbona n’ishoramari riziyongera cyane kuko u Rwanda ruragaragaza intambwe ishimishije mu nzego zose.

  • 1.Abakene mu Rwanda ni 63.17% ruza kumwanya wagatatu muri EAC( Source:Global Monitoring Report 2013 : Rural-Urban Dynamics) 2.Mu turere habarwa abana 44% bagwingiye mu gihugu hose.Gakenke : 65% by’abana bari munsi y’imyaka itanu baragwingiye,Gakenke ibanziriza Rutsiro irimo abana 60%, Karongi 56%, Rubavu 54%, Nyamagabe na Ngororero abasaga 53% kimwe na Burera Kirehe na Gatsibo twose tukibarizwa hejuru ya 50% by’abana bagwingiye kubw’imirire mibi karande yabakurikiranye kuva bagitwite kugeza bagejeje lku myaka byibuze ibiri,(source:Nathan Mugume, Ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Minisiteri y’Ubuzima,Iyi mibare yasohowe n’Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda yatangirijwe abanyamakuru na Minisiteri y’Ubuzima) 3.Ubu bushakashatsi bugaragaza na none abatindi nyakujya bari ku kigereranyo cya 24%, mugihe ubusumbane bw’umukene n’umukire nabwo bukiri hejuru cyane. Abahinzi bahingira abishoboye ngo bari ku kigereranyo cya 77% bakaba n’abakene nyakujya(SOURCE:Ibi ni ibyatangajwe na Tumushime Francine Umuyobozi Mukuru Ushinzwe amajyambere rusange muri Minisiteri y’Ubutegestsi bw’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, aho avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe na EICV3 2010 na 2011) 4.45% by’abatuye i Kigali bari munsi y’umurongo w’ubukene( source:MINALOC, Umujyi wa Kigali )

  • Byose ubu birashoboka kdi ukzitwa intwali nka Mandela.ICYO USABWA NUKWITANDUKANYA N’ABANYABYAHA bari kukuyobya bakakoshya nk’uko boheje H.E HABYARIMA bati” Urwanda ruruzuye ni’ikirahure,impunzi zitashye ntizabona aho zijya”’ARIKO YARI AMACO YINDA YO KUGUNDIRA UBUTEGETSI BY’AGATSIKO KARI KAMUKIKIJE.No ne nawe reka nkugire inama ibyawe simbizi ,sinzi ibyaha byawe wakoze,ibyo nzi n’ibyiza wakoze nange nibonera n’amaso,naho abagushinja ibyaha(jye ntacyo nabivugaho kuko ntarukiko rurabiguhamya ngufata nk’umwere)kdi ndizerako nk’afande mukuru nta uatri kujya gukora yo makosa.ITANDUKANYE N’ABAMWE MWAFATANYIJE URUGAMBA RWO KWIBOHARA BAGAKORA IBYAHA BY’INTAMBARA KIMWE N’ABANDI BAFITE UMUGAMBI WO KWIHORERA CG GUKANDAMIZA KUKO ABO NIBO BAKUZENGEREJE NDETSE NA FPR UYOBOYE,VANA URUKUNGU MU MASAKA.Ibuka amajoro waraye,urugamba warwanye,wibuke indake wabayemo byose waharanira ga uburenganzira bwawe n’ubwabanyarwanda,waharaniraga DEMOKARASI ,UKWISHYIRA UKIZANA KWA BURIMUNTU,warwanira AMAHORO,wifuza ikiza,wifuzaga KUBAKA URWANDA,RYTEMBA MATA N’UBUKI.none ubu biri gupfira he?????

    Nyakubahwa Tekreza neza abo mukora kubera inyungu zabo BASHOBORA KUBURIZMO UMUGAMBI MWIZA WARIFITE KDI NUBU UGIFITEkubera inda nini zabo wo KUBAKA URWANDA BURI MUNTU YIBONAMO KDI AKUNZE.Inama yange niye ITANDUKANYE N’agatsiko gashaka kuburizamo INTAMBRA WARWANYE YO KWIBOHRA MURI UBU BURYO;

    1.Vugurura kdi uhindure abajyanama bawe ndetse nibyegera byawe kuko hashobora kuba ahrimo bamwe bakoze amakosa bityo baka bashaka ko ubakingira ikibaba,bifuza ko uguma kubutegetsi wiyongeza mada ya 3 cg bakubuza kumva no gushyira mubikorwa ibyo abaturage bashaka.ABANYARWANDA BANYOTEWE CYANEE NA democratie izira makemwa,bashaka kuva mubukene n’ibindi.

    2.Hamagara abatavuga rumwe na leta uyoboye bose bose mukorane inama maze ubabaze icyo bifuza,ubabaze Urwanda bifuza urwo arirwo,nuko twabikora,nibagusaba ibirenze cg ibisenya uzabareke kandi natwe abanyarwanda ntawe uzakugaya.WITINYA KUKO NO MUMASASU WAGIYEYO UVAYO,WARASANYE KUZUBA URASANA IMVURA IGWA,URWA KUMANYWA YIHANGU,URWANA MUGICUKU,NO MUM– USEKE Imana yarakurinze,kdi uratsinda,iBUKA RERO ICYO WARWANIRAGA.

    3.Hari abatakwishimiye KBURA ISHYARI CG SE ibindi ari nabo bakugira inama mbi,badashakako uzitwa intwali nka MANDELA,bityo burigihe bakagoreka gahunda wapanze .INGERO NINYINSHI. USHYIRAHO gahunda ya gira INKA,Ibibazo byabaye urabizi, ingomero,biba amafranga,hirya nohino inyereza ry’imari ya leta muri za ministeri ,na institution za leta ,abayobozi bahohotera qabaturage,ruswa,mu itangwa ry’akazi, kudafatakimwe abana b’Urwanda ,bamwe barihirwa nk’imfubyi izindi zitarihirwa nibindi bikorwa cg programme z’abayobozi bashyiraho zikandamiza abaturage .

    Kuri nibwirako IBI ATARIBYO WARWANIYE,aba bose ni abagueza kdi bakqakwangisha abaturage ndetse n’amahanga.Igihe kirageze ngo ukore SELF EVALUATION urebe neza ko ibyari muri Agenda cg gahunda zawe byagezweho byose bityo UKOSORE AHO BITAGENDA USHOHOZE GAHUNDA YAWE NEZA KUKO byaba ari akumiro IGITUGU N’AKARENGANE WARWANYA ABAEYE ARIWOWE WABIGARURA .ese wba wararwaniraga iki?

    4.Ntuzafatwe BUGWATE nka H.E Habyarimana, wowe rangiza gahunda yo KUBOHORA BANYARWANDA WATANGIYE,utitaye kukiguzi ,SHYIRA BANYARWANDA HAMWE kdi rwose wari munzira ariko abakuvangira nibenshi,

    5.Witinya abagukangisha ICC kuko n’intwrahamwe warazibabariye,nubwo haba hari amakosa cg ibyaha byabaye m’urugamba rwo Kwibohora,urugero; ubwicanyi, Jenocide n’ibindi ibi sibyari umupango wawe kuko intambara izana ibyayo kandi ntayi option yindi yari ihari.Nutmiza INAMA Y’IGIHUGU irimo na oposition uzashyire mo na AMMESTY bityo abanyarwanda bababarirane ibyaha TWEMERE NYINE BAPFUYE BABE SCRIFIES ndatanga ingero y’aho byagize akamaro mukunga abenegihugu(ariko ubifateneza sindi kukugereanya nabo ahubwo byatubera isomo),President Nkurunziza w’Uburundi yari yarakakitiwe igihano cyo kwica akiri inyeshyamba ,nyuma yimishikirano ubu ni president,ANGOLA nubwo SAVIMBI YAJE GUPFA ariko amasezerano basinye yabagiriye akamaro,intambara yarahagaze ubu ni amahoro,SouthAfrica, ABAYOBORAGA APARTHEID ntawabafunze Mandela agize k’ubutetsi, nahandi hensi muzi kundusha kdi byatanze umusaruro,rwose ba Intwali witandukanye nabari kugutobera ,batazaburizamo icyo warwaniye ,bityo ukazitwa umwanzi w’igihugu kdi ntawakurushije kugikunda.

    5.Nkuko ntangiye mbivuga uracyari uwambere ufite URUFUNGUZO RW’IBYIZA N’IBIBI bishobora kuzagwira u Rwanda, niyo mpamvu nagusabaga mbikuye kumutima ko wahagarara kigabo UKUMVA IBYO ABANYARWANDA TUKWIFUZAHO ukigobotora ibinyoma n’amakuru apfuye uhabwa nabagufasha .Aha nduha ingero Nyahubahwa Peresident wa Repubika y’Urwanda. 1.Abakene mu Rwanda ni 63.17% ruza kumwanya wagatatu muri EAC( Source:Global Monitoring Report 2013 : Rural-Urban Dynamics) 2.Mu turere habarwa abana 44% bagwingiye mu gihugu hose.Gakenke : 65% by’abana bari munsi y’imyaka itanu baragwingiye,Gakenke ibanziriza Rutsiro irimo abana 60%, Karongi 56%, Rubavu 54%, Nyamagabe na Ngororero abasaga 53% kimwe na Burera Kirehe na Gatsibo twose tukibarizwa hejuru ya 50% by’abana bagwingiye kubw’imirire mibi karande yabakurikiranye kuva bagitwite kugeza bagejeje lku myaka byibuze ibiri,(source:Nathan Mugume, Ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Minisiteri y’Ubuzima,Iyi mibare yasohowe n’Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda yatangirijwe abanyamakuru na Minisiteri y’Ubuzima) 3.Ubu bushakashatsi bugaragaza na none abatindi nyakujya bari ku kigereranyo cya 24%, mugihe ubusumbane bw’umukene n’umukire nabwo bukiri hejuru cyane.

    Abahinzi bahingira abishoboye ngo bari ku kigereranyo cya 77% bakaba n’abakene nyakujya(SOURCE:Ibi ni ibyatangajwe na Tumushime Francine Umuyobozi Mukuru Ushinzwe amajyambere rusange muri Minisiteri y’Ubutegestsi bw’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, aho avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe na EICV3 2010 na 2011) 4.45% by’abatuye i Kigali bari munsi y’umurongo w’ubukene( source:MINALOC, Umujyi wa Kigali ) 5.IBINDI NTAVUZE. Ikibazo mfite ni iki.
    a)Nyakubahwa IBI BINTU BYOSE URABIZI?cyangwa baguha imibare itekenitse? Washyizeho gahunda ya GIRA INKA ngi uce Bwaki mUBANA NONE IRABAMAZE.
    b)Washizeho ududehe na za IDPRS iya mbere niyaka 2 ngo uce ubukene mu banyarwanda,ese koko INTEGO ZAWE URI KUZIGERAHO ?cg bishyirira mu mifuka?
    c) Henshi munzego za LETA HAVUGWA KUNYEREZA IMALI HABURA IKI NGO BAGARURE UWO MUTUNGO W’igihugu kdi bakurikranwe?Mfie ubwoba ko BAMAZE KUKURUSHA INTEGE (abanzi b’amahoro nigihugu kdi wowe ukibita ko BAGUFASHA)
    d)Wivugiye ko no murI Gouvernment yawe harimo abagenosideri ,ese kuki ubaha iyo myanya wabuze abanyarwanda b’inyangamugayo?(kandi koko byatangiye kugaragara uhereye kubagiye babyivugire muri gahunda ya ndi Umunynrwanda basaba imbabazi n’abandi.

    Hari abantu dufite dilplome kdi twifuza gukorera igihugu ariko ntakazi duhabwa.

    D) NIBINDI BIBAZO NTAVUZE MUgusoza NKWIFURIJE KUBITEKEREZAHO NEZA MAZE UGAHUZA ABANYARWANDA BOSE UKIMA AMATWI ABO BAKUBESHYA NAZARAPORO ZIMPIMBAANO bagamije kugutesha umurongo mwiza warwaniye, WIGIRA UBWOBA ABANYARWANDA TUZABABARIRANA( AMMESTY) NUKURIKIZA IYI NAMA NKUGIRIYE UZAHORA URI INTWARI.

  • Nyuma yo gusoma ibibazo ndetse n’ibisubizo byatanzwe n’abanyamakuru ndetse na Gatete Claver ku kibazo kirebana n’ibihugu byagiye bifata iya mbere mu ihagarikwa ry’inkunga yahabwaga u Rwanda mbere y’umwaka w’i 2012, numvise ko abanyarwanda dukunze kureba agaciro cy’ibitekerezo iyo tugeze gusa mu kaga cyane cyane abitwa ngo ni abayobozi b’igihugu!!!!Ikindi , iyo abanyarwanda tugiye no gufata ingamba ku bibazo byugarije igihugu , ntitubanza ngo turebe uko abaduteraga inkunga bazatekereza!!!!! Icyampuza nu’umwe mubaterankunga ngo mubaze niba ataretekereje kwifashisha twabigize umushinga kuko abanyarwanda bagaragaje ko badakennye ko ahubwo dukennye gushyirahamwe ngo ufite duke n’ufite byinshi babyigomwe kubera impamvu y’ingorabahizi.

    Nizere iryo somo ritazasigara muri icyi kigega gusa ahubwo hazakorwa n’ibindi byisumbuyeho. Ubwenge burarahurwa………..

    Ntarugera François

  • ubundi nicyo kikwereka kwiremamo ikizere, igihugu cy’u rwanda rufite, guhura nibibazo nibyo biduha gusubiza intambwe inyuma tukareba uko icyo gukra niho hava agaciro, one dollar, nibindi bitekerezo(project) zindashyikirwa, zinyamibwa, amassaduer gatete ari mubantu babahanga iki gihugu gifite, mbonamo ikizere kabisa. !

  • Abakene Bazakomeza gukena Abaherwe bakomeze kuba Abaherwe.

  • uriya wanditse inama agira HE Kagame, ibyo yavuze ni byiza ! umuntu arafata mwene wabo akamwohereza muri za ngirwa universités akajya agera mu ishuri rimwe mu mezi atatu umwaka washira akimuka, bikaguma bityoo hashira imyaka itatu cyangwa ine ngo arangije kaminuza agahita ahabwa umwanya ukomeye cyane ! koko universités zikora nka INATEK cyangwa izindi ni gute Leta izemerera gutanga impamyabushobozi ?? nyamara ukumva ngo u Rwanda ni urwa mbere muri ibi n’ibi … mbabazwa n’abantu nka Makuza Bernard, Biruta Vincent n’abandi bize bazi ubwenge cyane bemera amafuti nk’ariya ! gukunda igihugu ni ukugiha agaciro, kandi buri wese akagira agaciro ndabyemera ! ariko mu mitangire y’akazi mu Rwanda haracyarangwamo icyenewabo ku buryo u Rwanda ari igihugu cya mbere ku isi mu gukoresha ikimenyane !

  • u Rwanda ni rwiza cyane kabisa ! kera inkotanyi zateye u Rwanda abantu bakajya bibaza icyo barwanira kikabayobera ! abobantu babyibazaga baje guhunga igihugu nyuma ya 1994 ariko agahinda karabishe ubu nibwo babona icyo inkotanyi zarwaniraga ! ubu rero u Rwanda rumeze neza uretse ko hakiri udusigisigi tw’ibintu byatewe na genocide ariko ndasaba umunyarwanda wese aho ari yaba ari hanze yaba ari mu gihugu gukora ibishoboka byose abanyarwanda bakumvikana ! umututsi ntiyumve ko ari we nyiri gihugu, umuhutu ntiyumve afite inyota yo kukibona cyongeye gusenyuka, umutwa nawe akumva ko amajyambere yacyo amureba nk’undi munyarwanda wese !! sinzi niba amasengesho tuvuga agera ku Mana, ariko nukuri u Rwanda rukeneye umutekano udacagase umunyarwanda akongera akarya akaryama ntacyo yikanga !! njye uko mbitekereza ku giti cyanjye, habonetse abandi banyarwanda nibura bagera kuri miriyoni eshatu gusa batekereza nkanjye u Rwanda rwaba Paradizo !

Comments are closed.

en_USEnglish