Digiqole ad

Ruhango: Yishwe azira kutishyura isambusa yariye

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko umusore wo mu karere ka Ruhango umurenge wa Mwendo, akagari ka Kubutare yishwe ku bunani nyuma yo kurya amasambusa abiri nyuma ntiyishura.

Isambusa ryakoze ku muntu
Isambusa ryakoze ku muntu

Hari ku mugoroba w’itariki ya 1/01/2014 ubwo henshi mu cyaro no mu mijyi baba bishimira uburyo batangiye umwaka mushya, Ndayisenga Jean Baptiste w’imyaka 24 y’amavuko we yerekeje kwa Musekera Vincent ucuruza utuntu dutandukanye maze aharya amasambusa abiri.

Bucyeye tariki ya 02/01/2014 nibwo umurambo wa Ndayisenga wabonywe n’abaturage watemaguwe bikabije mu mutwe, bihutitra gutabaza.

Habimana Felicien Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo, avuga ko Musekera ari nawe ukekwaho kwica Ndayisenga, ngo yamubwiye ko uyu Ndayisenga yaje iwe akarya inyama  isambusa abiri akanga kumwishyura.

Musekera avuga ko nta kindi kibazo yigeze agirana na nyakwigendera mbere, ibi kandi na bamwe mu baherekeje umurambo ku bitaro bya Gitwe niko babyemeza.

Umurambo wa Ndayisenga Jean Baptiste wajyanywe ku bitaro bya Gitwe, naho Musekera Vincent ukekwaho urupfu rwa Ndayisenga ari mu maboko ya Polisi station ya Mwendo.

Jean Damascene NTIHINYUZWA
ububiko.umusekehost.com/ Ruhango

0 Comment

  • Ibi n’iteshagaciro ry’ikiremwamuntu kbs, isambusa za 200Frw! ariko societe yacu ifite uburwayi post genocide, try to relate both, there is a high relationship between genocide and these current killings, even if i cant make conclusion, i guess these killers are ones who killed in genocide or are from their families.have you ever seen these current killers among those that came from outside Rwanda in 1994 or among survivors?Scientists, plz prove me wrong?thx

    • @ Zepekenyo i strongly agree with u but scientists cant prove anything for sure.otherwise its like genocide is still happening in some places and this time in a different style ie ntago noneho bose bashyize hamwe ngo bahaguruke bice nkuko babikoze mbere but the killings are still there and i yes i think thrz a relationship btn genocide n the killings of today rwose.

      • inkuri ko yanditse mukinyarwanda mwagiye mutanga ibitecyerezo mu kinyarwanda ko bamwe tutumva indimi za mahanga

    • who killed Karegeya? nako nabonye hari abavuze ngo ni interahamwe??

      • bazazivuga baruhe! IGUYE (INKA) NTAYITAYIGERA IHEMBE! Mwese muharire Imana akazi kayo kuko yaje ije! Muzarira ,amarira nageraho abakamane. Abishi bagomba gushiramo igihugu kikongera gutemba amahoro,si amata n’ubuki cga peteroli dukeneye!

  • You are right! Ni Uburwayi POST GENOCIDE, rwose!!

  • U are not aware of that mister Zepekenyo. In my native village we have experience of a so called survivor who has shuffred his wife because she is interacting with her former clasmates, she was seriously injured because of that by his own husband. What u say is close to the truth, but the dealth spirit does not reserve anyone.

    • what Zepekenyo say is true- no survivor can kill anyone in that circumstance- only wrongdoers related to genocide can do that- that so called survivor u Dan are saying (even if I ignore about your credibility) I think he could have injured his wife but he didn’t and can’t kill her…only those people who committed the genocide and their relatives can kill their wives and children… they have a disgrace coming from what they have done in 1994!!!

  • birandenze cyane kuko ubwo ni ubunyamanswa bukabije cyane; abasenga basengere abantu badafite umutima wa kimuntu.

  • Yes I think that what zepekenyo said could be taken in consideration, but in other way think about how some of those peoples who did those action (killers) are some how ignorant, without culture and absent mind, so and as our enemy (sathan) wants attack everyone without selection begins by taking those who are not able to think so far on the consequences attached to the bad actions.
    It is a duty to everyone to pray for the world up to now.

  • ariko abanyarwanda kwica babigize umukino kweri!!! Ntibizoroha kabisa. Ariko jye mbona kuregeza (korohereza ibihano abicanyi, kubafungura ngo bararwaye, barashaje cyangwa kugabanyirizwa ibihano ngo bemeye icyaha…) byabayeho/bibaho ku bakoze jenoside byaba bibifitemo uruhare rukomeye. Uzarama azabona!

  • @Zepekenyo,
    I agree with you only on your first sentence. None deserves to be killed even for billion. However, what do you want scientists to prove you since you’ve got you own idea on the topic?
    It’s really sad to see how you can stereotype a part of rwandan community in no minute!
    Why don’t you link the current killing (e.g the one in this post) with food shortage and frustration reported in Ruhango district (read imirasire.com)?

  • Mwirirwe!!!!!!!!!!********
    IBINTU BIRI HAFI GUTUNGANAAAAAA*****
    Rwanda we humura **********

  • mwiyumviye uwishwe kuri NOHELI azira “akagoli” !!! ikigoli kigura angahe?

    amakte abiri , nyirayo akivugira ko nta kindi yapfaga nuwo yishe….. muzi mwese icyo ikote rigura….. numva ngo igihano cyo kwicwa cyavanyweho…. ese koko iyo mwumvise ibintu nkibi ntibibereka ko abanyarwanda benshi tutarumva icyo uburenganzira bwa muntu aricyo !!!!

    biteye isoni n’ikimwaro ngo “nd’umunyarwanda” …. ego ko !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • nukuir ubu bwicanyi bwagakwiye gucika, buri muntu akumva buri mugenzi afite nawe uburenganzira bwo kiubaho nkawe kandi ntamuntu ufite ubrenganzira bwo kuvutsa mugenzi we ubuzima, awowe ahuri igishe mugenzi wawe uburenganzira bwe ,dukwiye guhinduka tukareka uyu mutima wubugome, kandi ubwo ikibabaje hari igihe ibintu nkibi biba hari abari kurebera umujinya wumuntu ukazamuka bareba cg ugasanga nibo bari gushyiramo umunyu aho kugirango bacubye umujinya wabo bantu babakiza

  • mujye mureke ubuyobozi bwaba bwicana abaturage tukarorera? ubuse uwishe teo ntari kurizwa mu ntera!!

  • Nusishe Kareveya Patick finalement we azatura nkumusozi ntazapfa! Ba GAHINI baba kwinshi uyu we! ahaaaaaaa!

  • Isambusa Kweri? Birababaje.Urukundo Mubantu Rwagiye he?

Comments are closed.

en_USEnglish