Digiqole ad

Sudani y’Epfo:Ibiganiro by’amahoro byatangiye

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’igihugu cya Ethiopia yatangaje ko kuri uyu wa gatanu tariki 02 Mutarama 2014 ibiganiro hagati y’impande zitavuga rumwe mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo byatangiye.

Aha bari berekeje mu gihugu cya Ethiopia aho bazaganirira
Aha bari berekeje mu gihugu cya Ethiopia aho bazaganirira

Radio Ijwi ry’Amarika  dukesha iyi nkuru itangaza ko abitabiriye ibiganiro bigamije guhosha imirwano imaze ibyumweru bitatu ihitana abantu muri Sudani y’Amajyepfo bageze muri iki gihugu kuwa gatatu ahagana mu ma saa kumi n’imwe na 40 (17h40).

Yagize ati:”Ibiganiro hagati yabari ku ruhande rwa Perezida Salva Kiir nabari ku ruhande rw’uwo bahangene Riek Machar byatangiye”.

Uyu mu Minisitiri yatangaje ibihugu biri mu muryango wa IGAD byatangaje ko byiteguye gufasha aho byashoboka hose .

Kugeza ubu imirwano ishyamiranyije Perezida Kiir na Machar imaze gutwara ubuzima bw’abantu basaga 1000 n’aho abasaga ibihumbi 200 bamaze kuva mu byabo.  Imirwano ikaba igikomeje n’ubwo ibiganiro byatangiye.

Daniel MacIsaac, Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko abanyasudani y’Amajyepfo basaga ibihumbi 10 ari bo  bamaze guhungira mu bihugu by’ibituranyi.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish