Digiqole ad

“Kuririmbana na Kayirebwa ni inzozi nakabije”- Jules Sentore

Sentore Jules umuhanzi wo mu njyana gakondo mu Rwanda yabwiye Umuseke ko yakabije inzozi ubwo ku Bunani bw’uyu mwaka mushya yaririmbanaga n’igihangange Cecile Kayirebwa kuri Scene imwe.

Julles Sentore (iburyo) inyuma ya Kayirebwa
Jules Sentore (iburyo) inyuma ya Kayirebwa

Mu gitaramo cyari cyahuruje imbaga, Cecile Kayirebwa aririmba yafashwaga n’abagize Gakondo Band Jules Sentore aririmbamo n’abandi bahanzi nka Teta n’abandi.

Jules Sentore ati “Ni impamo nakabije zimwe mu nzozi zanjye kuva natangira muzika, kuririmbana na Cecile Kayirebwa ni inzozi kuko ni umuhanzi ukomeye cyane buri wese yakwifuza kuririmbana nawe. Byari ibyishimo byari byansabye kuri uriya munsi.

Ndashimira Imana cyane kuba yaranshoboje gukabya izi nzozi zanjye nahoranye kuva nkiri muto.”

Igitaramo cyo ku Bunani cyarimo abahanzi bakomeye ba kera n’abahanzi b’ubu cyagaragaje intera nini iri hagati yabo mu gukundwa. Abahanzi bo hambere bacuranze Live kuri uriya munsi nka Mwitenawe Augustin, Orchestre Impala de Kigali, Orchestre Ingeri yongeye kwihuza, Cecile Kayirebwa berekanye cyane itandukaniro kurusha abahanzi bagezweho ubu bacuranze.

Iri tandukaniro ryagaragajwe n’abafana ubwabo uburyo bishimiraga cyane injyana gakondo z’aba bahanzi ba cyera kurusha iz’abubu iyo bajyaga kuri ‘scene’

Mu mwaka wa 2014 twatangiye, Jules Sentore avuga ko ari umwaka wo kwerekana ubuhanzi bwe nyabwo akorana umuhate mu byo akora byose.

DSC_5373
Kayirebwa yishimiye cyane kuririmbana n’aba bahanzo bo muri Gakondo Band
DSC_5362
Julles Sentore ibyishimo byari byose kuririmbana na Kayirebwa

Reba amashusho y’indirimbo ‘Dutaramane’ ya Jules Sentore yashyize hanze mu mpera z’umwaka wa 2013.

Photos/Plaisir Muzogeye

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Yooo byiza. Nkunda indirimbo za Kayirebwa.

  • Gakondo!!! kandi bacuranga reggea!!! beautifull day!!! Ni ikinyarwanda se ? Nta gakondo mbonye aho!!! Ahubwo babuze uko babyita!!! Bararirimbira kuri champagne aho kuririmbira ku ntango y’amarwa niba ari gakondo koko; barangiza ngo GAKONDO!!! Babonye isha itamba, bata n’urwo baribambaye.

Comments are closed.

en_USEnglish