Digiqole ad

Umwarimu SACCO irakangurira abarimu gukora imishinga y'iterambere

Ejo kuwa kane, tariki 02 Mutarama 2014, abarimu bahagarariye abandi baturutse mu Turere twose tw’igihugu bahuguwe ku gucunga neza umutungo, gutinyuka kwihangira imirimo no kwiga neza imishinga yabo, kugira ngo nabo bakangukira kujya mu bikorwa bibateza imbere batarambirije ku mushahara bahabwa gusa.

 

Abarimu bari bitabiriye amahugurwa
Abarimu bari bitabiriye amahugurwa

Museruka Joseph, umuyobozi mukuru wa Koperative yo kubitsa no kugurizanya y’abarimu, ‘ Umwarimu SACCO’, yabwiye aba barium bari bitabiriye amahugurwa ko ikigo ayoboye cyiteguye gufasha abarimu no gushyigikira imishinga yabo kuko ariyo mpamvu cyagiyeho, kabone n’ubwo ngo ubu kidafite ubushobozi bwo kuba cyashyigikira imishinga yose.

Yagize “Umwarimu SACCO iriho kubera abarimu, bagomba kutugana tukabafasha kwiteza imbere,….. n’ubwo tudafite amafaranga ahagije.”

Ku ruhande rw’abarimu bahuguwe, bamwe bavuga ko batinyutse kandi biteguye gutangira imishinga, gusa ngo ikibazo kugeza n’ubu bafite ari uko badahabwa amafaranga baba basabye ku mishinga yabo kuko ngo Umwarimu SACCO itaragira ubushobozi, ndetse bamwe bagasaba ko Leta yashyira amafaranga muri SACCO yabo.

Yansoneye  Tharcisse, umwarimu ku ikigo cy’amashuri cya Remara Katolike ya kabiri asanga aya mahugurwa yaziye igihe kuko ngo agiye kubongerera ubumenyi baribafite mu kwihangira imirimo kandi bibatinyure no kuba bafata inguzanyo.

Ati “Twungutse ubumenyi bwo gutinyuka tugafata inguzanyo z’umwarimu SACCO, ariko Leta n’ishyiramo amafaranga menshi nibwo n’umubare w’abarimu uzazamuka kuko ntabwo baduha amafaranga ahagije ngo twiteze imbere.”

Umwarimu SACCO, ufite abanyamuryango basaga ibihumbi 61, umwarimu ufitemo ubwizigame yunguka 11%, ugize ibyago akabavamo ahabwa 50 % y’ayo yari amaze kugezamo ahabwa umuryango we.

Uretse ikibazo cyo guhabwa amafaranga macye atajyanye n’imishinga baba bakoze, no mu nama y’igihugu y’umushyikirano iheruka, abarimu bavuze ko bafite ikibazo cy’inguzanyo bafata Umwarimu SACCO, ugomba kwiyishyura ku mushahara Leta ibaha, waza utinze bagahanwa kandi atari ikosa ryabo.

Habineza Marcel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish