Digiqole ad

‘Infection urinaire’ igiye kuzatuma mpunga urugo

Muraho basomyi b’Umseke? mwese mbifurije umwaka mwiza mushya muhire wa 2014. Nk’uko mudasiba kugira abantu inama nanjye mbandikiye mbasaba inama ku kibazo Mfite kinkomereye!

Ndi umu damu maze imyaka itatu nshize urugo arko muri iyo myaka itatu yose nayirwayemo indwara nakwita ko ari akarande kuva nashakana n’umugabo twamaranye iminsi itatu ntangira kurwara indwara bita ‘infection urinaire’.

Nkajya njya kwihagarika buri kanya kandi nanarangiza nkababara cyane ndetse hakaza n’udukari ducye cyane urebye two kumabaza gusa nagerageje kwivuza nta ho ntageze iyo ndi ku miti ndoroherwa nayirangiza nyuma uyu munsi umwe bikagaruka.

Narayobewe byageze n’igihe umuganga antuma umugabo turajyana arivuza basanga ari nta kibazo na kimwe afite kandi njye bakambwira ko mfite ‘infection’ ikomeye.

Muri iyo myaka itatu yose nta mwana turabonamo abantu benshi bakemeza ko ari ukubera ama infection,  ko umuntu atabyara azirwaye yewe nageze n’aho nivurisha ibinyarwanda ariko byaranze ubu umugabo nta kintu nkimupimira kuko mbona ari yo ntandaro.

Ni bura kereka nka rimwe mu byumweru bibiri nibwo ngira agahenge ariko nikurikiranyije biba ibindi byageze n’igihe hajya haza amaraso ndashoberwa abaganga barayobewe mu kinyarwanda byaranze  isuku yo ntako mba ntagize ibishoboka byose narabikoze  pe.

Mwa ba maman mwe,  mwa ba papa mwe uwaba afite icyo andusha yambwira kuko ndunva ngiye kuzatandukana n’umugabo wanjye kuko n’ubundi inshingano z’urugo mbona nta zubaihiriza uko bikwiye !

Mungire inama ndabanginze n’uwaba azi umuti yawumbwira nkagerageza mbere y’uko mfata icyemezo cyo kubivamo nkeneye umwana naramubuze kandi mwa bantu mwe ndababwiza ukuri si nigeze na rimwe nkubagana narinze nshakana n’umugabo wanjye nkiri isugi none mumbwire mbigenze nte????

Murakoze cyane!

Umusomyi
ububiko.umusekehost.com

109 Comments

  • Madam we mbanje kukwihanganisha rwose urababaye pee!!!Ariko reka mbanze nkubaze utubazo ducye;
    1.Ese umutware wawe yaba yari ikebesheje(kwisiramuza)?kubera kuba barasanze ntakibazo afite ntibikuraho yuko yaba yagutera infection nanjye mbyambayeho umugore wanjye ameze nabi cyane.
    2.Ese waba wanika imyenda yawe yimbere (amakariso)munzu cg hanze?
    3.ukoresha iki iyo mumaze gutera akabariro wihanagura?ese iyo bimeshwe ubyanika he?
    4.Waba se ukunda kunywa amazi?
    Ibyo bibazo byose nkubajije hejuru nubyibaza uraza kubasha kumenya ikibazo aho kiri.
    Ndetse nikindi gishoboka kandi gitera infection nigiihe uyirwaye warangiza ntuwivuze cg ntukoreshe imiti neza nabyo bitera guhora igaruka buri gihe.
    Reka ndeke nabandi basomyi bagufashe urware ubukira.

    • Urakoze kubwinama umpaye.1. umugabo wanjye arasiramuye rwose knd yaranivuje ntakibazo
      2.sinjya nanika amakariso munzu nyanika hanze knd nabanje no kuaytrampa amazi ndayanywa kukigero cya litito enye kumunsi ark ntibibuza kugaruka. urakoze

      • Ark mwaretse mwabantu mwe ko harabantu infection zagize akarande kandi ibyo byose babyubahiriza?? ahubwo mumurangire umuganga wumuhanga wazamuvura agakira naho ibindi byose simbyemera naho yabikora gute?? cga se bikaba bishoboka ko afite agasebe muri sex ye kabaye chronique kakaba ark kabitera!

  • Ok ,agomba kujya yoga isabune isanzwe,nka Tembo munya ngadabitsina kuko izindi sabune harimo protex ,na other medicated soap zifite uruhare runini mu kugabanya vaginal acid so which favorable medium for bacteria.

    Azake umuti witwa ciprofloxacin.!!
    For more information this is my number 0788860113
    To know about its pathophisiology!

    • urakoze gusa urwego ngezeho rurenze cipro kuko yo ntijya inanvura ahubwo iyo nyifashe ndemba kurushaho!

    • ntabwo boga isabune mu gitsina!

  • Umva rero muvandimwe, ndumva ufite koko ikibazo gikomeye.Akenshi ama infections urinaires akunda kwibasira abantu batanywa amazi ahagije. sinzi niba icyo nacyo barakikubwiye. Ugerageze ujye unywa amazi menshi cyane nibura ibirahuri 12 ku munsi kuburyo ujya kuri toilette kenshi, bityo n’iyo myanda igenda isohoka gahoro gahoro.Ndabyumva uko ugiye kwihagarika uzajya ubabara ariko uko ujyayo kenshi ni nako amazi agenda yoza aho inkari zinyura, bizagenda bigabanuka.Ikindi kandi ibyo byose bikugoye ubyereka Imana, yo ivura n’ibyananiranye.

    • Amen la sage.
      Inama nziza pe.

      • urakoze cyane!

  • Rose ndakumva muvandimwe, icyo kibazo narakigize nkimara gushaka buri gihe naba ntwite bikagaruka, ariko naje kubona umuganga ampa umuti, ikibabaje nuko yari umu nyamahanga akaba atagihari, ariko uwo muti ndawibuka kuko waramfashije cyane ubu hashize imyaka nta kibazo, uzajye muri Pharmacie conseil ubaze niba umuti witwa MICTASOL suppo bawufite, ubuze bazaguhe comprimés nzi ko zibaho ariko suppo nizo nziza kuruta ariko nigeze kujya kuwushakira umuntu nsanga bafite comprimés zonyine. Uzagarageze nzi ko uzagufasha kandi uzambwire la suite.

    • urakoze cyane!

  • ushake umukozi wimana wukuri atari abinzaduka bagusengere imana izagukiza pe.

    unyandikire kuri [email protected] nguhe nimero yumukozi wimana wukuri muzasengana uzakira pe.sinazitanga hano ariko nunyandikira ndaziguha kuri e-mail.

    • Reka kumushuka sha, umukozi wimana wukuri ni uwuhe? ameze ate? asa ate? Unongeraho ngo akwandikire!?!!… Abashukanyi muragwira. Rata mugore mwiza, gerageza kwivuza ugere ku baganga, hari uwakurangiye Dr Siridiyo, wajyayo rwose indwara nkizo nziko azivura, hari benshi yafashije barakira. Utagiye no kuri uwo hari nabandi ba gynecologue babahanga, Dr Clade, Dr Damascene, Dr…. ureke ukubwira ibyabakozi bimana utamenya ibyo bakora, nimana bakorera iyo ariyo.

      • Sha ntimukareke kwivuza ngo mubonye abakozi b Imana ..
        Iyo Mana niyo yazanye abaganga..Dusange inzobere mubuzima.Sinsuzugiye abasenga nanjye ndi we.Ariko Twivize svp!
        Urakoze cyane wowe ######.
        Umbabarire kuba ntemeranya nawe wowe wiyise say
        Mama,uzakira pe..Ntuvike intege

        • Thankx

  • Urababaye nibyo gutandukana byo si umuti na gato. Jya kwivuza kwa Dr SYLDION ashobora indwara zabagore cyane ndetse nibibazo bya sterilite amaze kuvura benshi.

    Uzatubwira. Imana ikorohereze!

    • Thankx

  • Ihangane bizakira.Gusa nagirango usobanure neza niba byaratangiye kuba nyuma y’aho ushikiye umugabo niba arinyuma yaho wasubiza amaso inyuma ukareba ibibazo uwitwa RS yakubajije.

  • Nanjye narabirwaye ndaremba simbashe no kujya mu kazi abo bakubwira ngo uzajye kwa Dr CYLIDIO nagiyeyo birananirana rwose. Ahubwo hari Umuganga wandangiye umuti witwa SELEXID niwo wamvuye burundu. Angira n’inama yo kujya nywa amazi menshi cg mukaru ishyushye igihe ngiye kugirana relation S. n’umugabo kandi hari gihe biterwa n’uburyo mukorana relation mu muco wa kinyarwanda uburyo umugabo akoresha ngo mu gitsina cy’umugore haze amazi nabyo byaba impamvu. Inama nguhaye nizo uzubahirize urebe ko udakira

    • Urakoze cyane

  • Nanjye narayirwaye nzi uburyo ibabaza.Akenshi ariko biterwa n’uburyo reletions zikorwa cyane iyo umugabo aba ashaka ko mu gitsina cy’Umugore hazamo amazi. Umuti rero nakoresheje witwa CELEXID kandi narakize burundu umuganga wabimbwiye yangiriye n’Inama yo kujya nywa amazi menshi cg Mukaru ishyushye mbere y’uko mbonana n’umugabo, aho kwa Cylidio bakubwira naho nari naragezeyo birananirana ntaho ntagiye kandi nari mbimaranye igihe kinini

    • nibinini cg ni liquid merci!

  • Gana Dr Cilidio kuri clinique yitwa NARODA hafi ya Dispensaire ya gitega ku muhanda ugana ONATRACOM. Ni umuganga(Dr Genicologue) wabizobereyemo ufite uburambe burenga imyaka 30 mu kuvura indwara zo mu myanya ndanga bitsina.

  • 1. Ujye uhita wiyuhagiramo ukimara gutera akabariro.
    2. Umugabo wawe yisiramuze niba atari bwabikore.
    3. Gana umuganga w’inzobere kandi umubwire ko wagiye ahandi.
    4. Uhindure ubwoko bw’amakariso
    5. Ujye umesa amakariso kandi uyanike yume neza.
    6. Ujye wirinda gukoresha isabune zose ubonye iyo wiyozamo.
    7. Wirinde gukoresha imisarane rusange.
    8. Be positive. Ntucike intege kuko indwara nkizo ziravurwa zigakira.
    Weekend nziza.

    • merci

    • thanks

  • ndumva njyewe imiti atariyo ukeneye ahubwo ugomba kwita ku tundi tuntu:
    -ushobora kuba ugira allergies kuri tissu zimwe na zimwe badodamo imyenda y’imbere. Guhera ubu jugunya ibyo usanganywe byose ujye ugura izidoze muri coton gusa. hari abantu imyenda ya za nylon yagejejeyo.
    -waba unywa amazi ahagije mu buzima bawe? infections nyinshi ziterwa no kutanywa amazi ahubwo ukirundamo amasukari.ngaho mu byayi ngaho mu biki. uretse isukari urya mu mbuto nahandi ari karemano, hagarika isukari kuri ubu. icyayi ukinywere aho nibikurenga ushyiremo akayiko k’ubuki.ariko njye nayireka burundu ubundi ukihata amazi hagati ya litiro 1-2.
    -umugabo wawe ashobora kugutera infection nawe. niba adasiramuye ubwo isuku ye ntihagije.mwabiganiraho mukareba icyakorwa.
    -nakomeje kubona bakubwira gukoresha isabune hariya hasi. reka isabune ugomba kuba ukubamo cyane kandi bitera imbalance ya ph naturel yaho nabyo bigatera infection. ntukogeshemo isabune mo indani ahubwo jya wunyuguzamo namazi meza kugeza ubwo umuhumuro urimo ushizemo. rwose si ngombwa na gato gukoreshamo isabune.kandi niba bishoboka jya ubikora nka 3 ku munsi.
    -waba ubyibushye cyaneeeee? kubera ko umubiri wo mu matako wikubanaho iyo batambuka, abagore babyibushye cyane bakunda kugira ikibazo cya infection. bibaye byo watangira gushaka uko ugabanya ibiro. jya muri sport, unywe amazi ubundi urye imboga n’imbuto cyane ariko. isukari ube uyisezeyeho kuri ubu.
    ariko kandi ukomeze wivuze ubwo uhindure abaganga ubwo aho uri ntacyo bakumariye.
    amahirwe masa mama kandi bizakira.

    • urakoze cyane kubwinama ungiriye icyo kisukari nicyo ntajyaga nubahiriza ark guhera none icyayi ngiye kukireka naho ibindi byose niko bimeze! merci

  • shaka liquide ya sebamed ni ph kandi ni liquide ubundi ujye kwa muganga.

  • Ihangane rwose iyo rwara irababaza ariko irakira iyo ubishyizemo imbaraga kdi nta kidashoboka,Ibyo nakugiraho inama ni ibi:amakariso ya cotton,kunywa amazi menshi,kwanika amakariso hanze ukanayatera ipasi,gufata imiti Dr yakwandikiye ukayimara dore ko akenshi iba iteye ubute,kumenya niba umugabo asiramuye kdi akakubwiza ukuri niba nta handi ku ruhande ajya kuko nabonye ntawabivuzeho kdi nabyo ni impamvu ishoboka,kwisukura kenshi gashoboka uri mu mihango bisobanuye kutamarana cotex amasaha atarenze abiri,kuko akenshi ziriya infections ziza umuntu avuye mu mihango kubera gutinda guhindura cotex,guhita ujya kwihagarika no gukaraba umaze kubonana n’umugabono kugabanya ibya kinyarwanda mu gihe utari wakira neza.
    Hanyuma uzagerageza ushake jus ya canneberg irafasha mu kurwanya ubwo burwayi,hanyuma uzatubwire uko byagenze kdi ndashimira bagenzi banjye ku bwinama baguhaye.Ntiwihebe komera na bebe azaboneka.

    • urakoze cyane

  • Ihangane mama urababaye ariko bizagenda neza,inama yanjye nanjye nakugira,jya ugerageza ukibyuka unjywe nk,ibirahuri 3 by,amazi akenshi birarushya kunywa amazi akonjye wazajya uraza ashyushye muri Thermus noneho uzazayavanga nakonje ukayanywa ari akazuyazi,kdi ukagerageza no muyandi masaha y,umunsi kunywa amazi mensi.
    ushake icupa ujye ushyiramo amazi wiyoze mumyanya ndangagitsina neza n,amazi menshi buri gihe uko uvuye kwihagarika,ntukogeshemo amasabune ni mabi cyane.
    Komeza ugane abaganga bazagufasha kdi ukurikize inama zabo neza ndetse ujye ufata imiti neza baguhaye.
    Imana ikomeze ikwiteho kdi ibigufashemo

    • urakoze cyane kubwinama umpaye

  • Mada, ihangane nanjye icyo kibazo narakigize nkimara gushaka nari maze kwiheba, nahoraga kuri antibiotics narayobewe aho iyo infection iva. Nahinduye umuganga maze ambwira ko aruko umugabo wanjye aba yanteye iyo infection kubera ko arwaye diabete iyo isukari yabaye nyinshi mu mubiri we hari ukuntu agira infection ariko we ntimubabaze mbese ntibibe ikibazo kuri we noneho twatera akabariro nagira nk agasebe gato imbere nkahita ngira infection imwe mbi, mbese byahoraga ari uko. Kuva uwo mu Dr yabitubwira twafashe icyemezo ko umugabo yumva afite akazo ko kubabara munda yo hasi ajya kwa muganga ubundi ntidutere akabariro mpaka arangije antibiotics. Kuva ubwo ntakibazo nongeye kugira ubu tubyaye kabiri. Kandi niba ujya ugira utwo dusebe ushobora kwifashisha lubrifiants/lubricants. Ikindi nywa amazi menshi, amakariso ya cotton kandi uyanike hanze. Jye ibyo byose byaramfashije sinkigira icyo kibazo uzanarebe ko utaba umeze nkajye umugabo akaba afite diabete wenda atanabizi. Imana igufashe

    • Urakoze cyane Imana iguhe umugisha icyisukari cyo kirashoboka eka ndebe uko nakigabanya hanyuma uwo muti sinywusobanukiwe!

  • Abakubwiye Mictazol uzagerageze jye ntacyo byamariye kuko infection yagarukaga nyuma y icyumweru. Kandi ntukozemo imbere n isabuni kuko ihindura acidity y imbere ahubwo ukoreshe amazi gusa wozamo imbere. Niba kandi ukora bains uzireke ujye ukora douche

    • librifiants ntago nayisobanukiwe merci

      • Lubrifiant uzajye muri pharmacie bazayikwereka. Ifasha abatabobera cyane mu gitsina hanyuma batera akabariro igitsina cy umugabo kikabakomeretsa ho gato maze hakaba infection. Lubrifiant rero ituma ubobera bihagije. Jye niko byari bimeze

  • Madam, wihangane infection iravurwa igakira, gusa hari ikintu nkeka ko wowe n’aba banditse hano mudatekereza:

    Ushobora kuba ugira allergy iterwa supermatozoa z’umugabo wawe, iyo ari uko bimeze bishobora no gutuma udasama. Hari examens (ubundi zikorwa mugiye gushakana) zigaragaza ko nta incompatibilite iri hagati yanyu.

    Abakubwira amakariso ya cotton, kunywa amazi,…ni byiza ndetse njye nakongeraho ko ayo mazi ashyuye wajya ushiramo indimu 1 cg 2 ukayanywa kenshi, kandi ukaruhuka; ariko rero ikiruta byose va hasi ukoreshe examens ndetse banagukorere culture ya liquide yo mu gitsina cyawe, kimwe n’amasohoro y’umugabo wawe barebe ubwoko bwa microbes ufite, ni nabwo hashobora kumenyekana imiti specifique ishobora kuzakuvura.

    Dufite abaganga b’ubumenyi bucagase, nabonye noneho mu mavuriro menshi hasigaye huzuye abacongoman biyita ngo ni ba docteurs; n’ubona bikomeje kubananira uzajye no hanze ugerageze…

    Rwara ubukira kandi ugire umwaka mushya muhire.

  • nyamuneka egera umuganga w’abaganga niwe wagukiza kuko nzi benshi yakijije kdi nubu arakora soma mu bitabo byanditswe na matayo.luka na yohani.Imana ikugirire neza!

  • mbanje gushimira bagenzi bange inama bakugiriye iki nikigaragaza ko hari abantu bagifite ubumuntu muribo gusa icyo nabasaba nuko uwaba azi umuganga yizeye yakurangira aho aherereye nkuwitwa INEZA yakubwiye ko yavuwe ariko ntiyakurangiye aho bamuvuriye ndamusaba akurangire aho bamuvuriye , inama naguha imiti bakurangiye ushobora kuyigura ariko mbere yo kuyigura uzage ubanza ubaze abanganga icyo ivura ejo utazanywa ibikuzanira ibibazo ikindi komeza ushakishe abaganga babizobereye ahashoboka hose uzababwire bazagufashe kuko nge mukuri aho mba hano mu bazungu abantu bava muri afrika barwaye indwara zarananiranye muri afrika bahagera bakavurwa hari nabaza batabyara kandi muri afrika byananiranye bagera inaha bakabavura , naho rero nukurikirana neza byanga bikunda uzabona umuhanga ugufasha kubushobozi bw’Imana , gusa wamugani nuba unywa imiti ushobora kuba uretse kubonana numugabo kugeza imiti irangiye ariko wazabibaza neza umuganga ukumva ko byafasha kuko nabonye hari uwabikugiriyemo inama naho uvuga ngo umugabo wawe ntagakore ibya kinyarwanda kereka kwa muganga bamuhaye igihe runaka cyo kutabikora gutyo ariko bakubwiye ko nta kibazo ntabwo wakwiye kubimubuza kuko biri mu bituma umugabo yishimana numugore we cyaneee gerageza ukurikize inama wahawe ikindi cy’ingenzi ushake uko ushoboye umuganga ubizobereye uhereye kubo bakubwiye nurangiza usabe Imana kuko burya Imana niyo ishyira umugisha mu miti kugirango ivure nibyanga burundu nazashaka uko mbaza inaha nkumva ko hari uwampa inama yisumbuyeho wenda y’imiti cg ibindi , nge sinzi ibyubwo burwayi ariko icyo nakwizeza nuko bukira kumpuhwe z’Imana , gusa ntugire ikibazo uzakira rwose kandi bifate nkaho wakize kuko ikizere wagihawe , Imana izabigufashemo .

  • Uzajye mu bagorozi ugure argile vert ujye uyinywa,bazakubwira nindi miti yabo myinshi na legime yabo ufata,nanjye nayirwaye imyaka itanu,ariko mubyukuri baramvuye gusa jye yamashe maze kubyara umwana wa mbere.abagorozi baravura rwose ariko hari nabimitwe ni ukwitonda,niba wumva wagerageza umbwire nkurangire uko twahura nkakujyana kubamvuye.all the best

  • Koresha umuti bita GYNODACTALIN izagufasha.

  • iNAMA BAKUGIRIYE NI NYINSHI ARIKO REKA NGUHE UMUTI WANYUMA.

    nYUMA Y IBYO BAKUBWIYE WOWE UGOMBA GUKORA BYUBAHIRIZE BYOSE.HANYUMA UJYE UNYWA AMAZI MENSHI CYANE CYANE CYANE MBERE Y AMSAHA ABIRI CG ATATU MBERE YUKO UKORA IMIBONANO N UMUTWARE WAWE.hANYUMA NAWE UMUBWIRE KO AGOMBA KOGA KU GITSINA CYE MBERE YUKO MUBIKORA.NIBA ASIRAMUYE NI SAWA AKWIYE KOGA AKIKORERA ISUKU NAWE.kUKO KU BAGABO IYO WIHAGARITSE NTIHABURA UDUKARI DUSIGARA KU GITSINA KD WIBUKE KO INKARI ARI ACIDE,IYO RERO ZITINZE KU GITSINA UBAKARIHE BW ACIDE BURIYONGERA BITYO BIKABA BYAKUVIRAMO NAWE KUGIRA INFECTION.NUBWO WOWE WABA NTA KIBAZO UFITE.RERO MUBWIRE RWOSE NKUKO NAWE UHAKORERA ISUKU ARIKO NAWE AZAJYA AYIKORA.IKINDI UGOMBA KUGENZURA KO KOKO AR UMUNTU USANZWE AGIRA ISUKU.NIBA ATAYIGIRA UGOMBA KUMUJYANA GAHORO GAHORO KUGEZA AHO ABIMENYEYE.ABAGABO BENSHI IBI BARABYIRENGAGIZA KD BIFITE AKAMARO.NUBIGERAGEZA BIZASHIRA.RERO IBYO KWIKORERA ISUKU SI BY ABAGORE GUSA NAB AGABO BAKWIYE KUBIKORA.tWESE DUKWIRIYE KUBAHIRIZA ISUKU Y IBITSINA BYACU KUGIRANGO TUTANDUZANYA INDWARA ZA FECK ZIGATUMA TUTUBAHIRIZA INSHINGANO ZACU.

  • IHANGANE RWOSE
    MPA PHONE YAWE NIBA BISHOBOKA

  • Irinde ubwiherero buri public,kuko harubwo kenshi uhahurira na bacterie zi provoca izumubili wawe bigahitaibyara infection; Ese uburyo ukoresha wisukura umaze kwituma(ibikomeye) waba warabigishijeho inama ? ko hari infection ziterwa nabikorera isuku baturuka inyuma bajya imbere kuko biborohera ariko ku gitsina gore bishobora gutera ikibazo cy’izo infection. Wirinde ikariso za Nylon kuko zitera icyuya gikura aba bacterie mu kibuno akisanga kugitsina ariyo mpamvu ikariso za cotton zagufasha kandi nazo zikagirirwa isuku. kuba uhagaritse Antibiotic wihate amazi kuko kuzihoraho bituma Bacterie na microbe zigutera infection zigira resistance kuko zazimenyereye,Wegere umuganga umusabe bagukorere ibizami byimbitse banarebe niba itaba ari intangiriro ya Cancer kuko ibaye ari infection gusa iravurwa igakira neza burundu. ikindi nakugiraho inama nukubiganiraho numufasha wawe,akabigufashamo mu gihe uri kwivuza mukaba mwifashe kugira icyo mukora kugirango umunezero nyawo ugaruke mu mibereho y’urugo rwanyu;ukabimuganirizaho kugirango atazatungurwa yibaza byinshi.
    uzanifatishe ibizami byose bishoboka bamenye infection yawe iterwa na bacterie bwoko ki? kuko ziratandukanye zikanavurwa n’imiti itandukanye bitewe niri mu mubili wawe; hari za Laboratoire zafata echantillon(sample)zikareba Virus cg bacterie ufite cg nyinshi zitandukanye ariko iyo bibaye ngombwa banagukorera umuti specific kuburwayi basanze ufite.
    Wihangane rero urware ubukira

    • Thanks Masumbuko, utanze inama nziza pe kandi ndizeye zafasha uyu mu damu.
      Ibindi yakwirinda ni:
      1* Kwambara amakariso ya cotton yumye neza
      2* Kwirinda gukora sex umwanya munini nyuma yo kumara igihe kirekire mutabikora,
      3*Kuzinukwa gukora “sodomy” niba mujya mu bigerageza;
      4* Kwambara imyenda ikurekuye kugira ngo umubiri wawe uhumeke neza;
      5* Kwirinda imyenda(amakariso) yo muri synthetic materials;
      6* Kunywa amazi mugihe cyose ushatse;
      7*Kwirinda gukoresha umuti wari wo wose muganga atakwandikiye.
      Imana igufashe kabisa

  • hari abagorozi bashobora kugufasha bakorera mahoko nukenera number nayiguha yitwa nzungu.

  • WA mamawe urababaje cyane jye nakugirinama to gusenga ukemera YESU kashoborabyose maze ukegera abapasiteri bakagusengera ariko mbere ukabanza mumenya ibyakunda nibyoyanga ukirinda ibyoyanga ukagerageza gukora ibyakunda kd nturambirwe uzakira ntakabuza naho ibyogusenya urugobyo uwoni satani umwanzi wamahoro ushaka kugusenyera kd yaratsinzweeeeeeee !!!! YESU aragirati yemwe abarushye nabaremerewe nimuze munsange ndabaruhura

  • Muvandimwe ihangane ndazi ko bibabaza. Dore ubintu ugomba kugerageza bizagufasha:
    Ugomba kunywa Jus de Cranberry sinzi mu Rwanda niba ihari ariko ni umuti mwiza cyane contre le cystite ou infections urinaires
    Unywe amazi menshi.
    Wirinde kunywa inzoga ubwoko ubwo aribwo bwose.
    courage.

  • uyu mudamu ndibwira ko ariwe witwa amani jye namushimiye kuko yagiye akurikira inama za bagenzi bacu abandi batanga ikibazo ntumenye la suite.mada ibyo sikibazo ni toto sana nakubalije umu genecologue wumudamu ambwira ko yifuza ko mwavugana sinzi igihugu urimo nururimi wumva.ubushoboye wamenyesha nkaguha number ze akaguha inama nguwo umuganda wanjye kwiyi point.

  • SALUT NDI INFIRMIERE MFITE UBURAMBE MPAMAGARA NGUFASHE KUKO SINABONA UKO MBISOBANURA HANO 0728686256

  • SALUT ku bagore cg abakobwa mukunda kuvuga ngo mukaraba isabune ku myanya yi banga oyaaa,ntabwo hakarabwa isabune rwose,ndetse ntabwo ari amazi gusa,si ni sabune za antiseptique kuko haribyo zica ,hari savon intime,cg intiment wash femina ,cg isabune yo mumyanya yi banga ya bagore ikunze kuba ari nka mazi savon liquide,liquid soap ,uzisanga mu ma pharmacie menshi ,ikindi kuyikaraba ku muntu usanzwe ufata nka mazi atetse ahoze nkamwe tunywa ,ukayashyira mu kajerekani wageneye koga aho gusa keza,iyo ugiye koga urugero mu gitondo ufata igitonyanga cya ya sabune yimyanya yi banga ya bagore usuka byibura ibironyanga 2ku rutoki rwa musumbazose ukayohereza mumwanya wi banga imbere ,ni nyuma hose muruwo mwanya nibiwukikije byose,ubwo ukaraba ahandi ya sabune ikirimo warangiza ugafata ya mazi yo mu kajerekani ugasutama nkugiye gusimbuka makeri ukozamo ukoresheje urutoki rwa musumbazose neza imbere ni nyuma nahahakikije,ubikora nka gatatu mucyumweru koga isabune ,ubundi ukogamo neza nka gutyo namazi meza atetse yahoze gusa,icyitonderwa abakobwa boga hafi ntabwo biseseka urutoki ngo batiyicira ubusugi boga inyuma gusa ,iyo sabune yabugenewe irinda cyane za infection za hato na hato za bagore na bakobwa amazina yizo sabune natangaho urugero sebamed intimate wash,lactacid liquid intimate wash,nizindi…..,ikindi abagore na bakobwa bakoresha amazi bamaze kwituma ibikomeye cg ibyoroheje bimwe bita gutawaza ntibakunze kurwara za infection ubwo igitsinagore mwagerageza murakoze.

    • urakoze cyane kabisa kuri iki kintu utubiye muri rusange nahoraga nibaza ukuntu umuntu yagira isuku ihamye mu gitsina but ndabona ibi kabisa bihagije. Urakoze cyane…

  • Wamubyeyiwe wihangane usenge yesu aragukoraho ucyire ubundi abantu bagiribibazo byi ndwara kubera kubura abaganga bamenyerindwa inama baguha ninyishi izonemera nizigana baganga nyamara unyarukiye mugihugu cy ububirigi iyondwara wayibagirwako yakubayeho nuko bigombamikoro gusa harabahanga binzobere .

  • Hari umudamu w’inshuti yanjye wahoraga afite ikibazo nk’icyawe,yagiye kwa muganga inshuro bakamuha imiti ariko bikanga bikagaruka.Umuforomokazi ni we wamubajije ubwoko bwa serviette hygiEnique/pad akoresha asanga akoresha iyitwa always.Yamubwiye kuyireka kimwe n’izindi zose zimeze nkazo-zikozwe ku buryo aho amaraso ajya iyo umuntu ari mu mihango,ari naho hakora ku mubiri ari nka plastique.Yamubwiye gukoresha iyitwa kotex.Yarabyubahirije ubu ni muzima.Plastique irashyuha n’ibyuya n’amaraso bigatera infection.Sinzi niba ubwo bwoko bwa serviette hygiEnique/pad buba mu Rda kuko ibi byabereye muri North America.Ubwo wazashaka izidafite ako ga plastique hejuru.Murakoze.

  • icyo nshimangira nugushakisha muganga w’inzobere utari abo baganga ba faux , kuko wahawe inama nyinshi uzandike noneho ushake muganga wabigenewe akore ibizame bishoboka byose amenye ikibitera ubundi unamubaze niba izi nama baguhaye zakugirira akamaro kuko ushobora kwiha gushyira mu bikorwa izi nama zose utabajije umuganga w’inzobere atarabo baganga bamanyanga babaswa , ukaba wakwizanira ibibazo urugero uriya witwa mukecuru avuze ko ari infirmiere akubwiye ko inama abandi bari baguhaye yo gukoresha isabune iyo ariyo yose ataribyo bigaragara ko iyo umira bunguri inama zose byari ikibazo nongeye gushimangira shaka umuganga w’inzobere agufashe nibyanga ukamubura burundu uzanyandikire kuri [email protected] ngufashe gushaka umuganga byaba mu rwanda cg se mu bihugu bituranye n’u rwanda nge sindi mu rwanda ariko byanze burundu mu rwego rwo gufasha umuvandimwe twakora ibishoboka tukareba ko wabona abaganga babahanga kuko barahari ibyo simbishidikanyaho byanga bikunda iyo infection ifite inkomoko kugirango ikire nukumenya ikiyitera niwo muti wa nyuma humura niba ari infection kubushobozi bw’Imana uzakira naho abakubwira ngo bagusengere nibisengere kuko ntawe Imana itumva ivuze ubundi utakambire Imana igufashe nawe izakumva nkuko itwumva twese , naho ukwaka numero yawe ntabwo ari ngombwa ko uyimuha ukeneye ko yagufasha yaguha numero ye na email ye wowe ukazamwihamagarira bibaye ngombwa KUKO ICYO SIKIBAZO KIGOMBA GUTUMA UMENYANA N’ABANTU BOSE WOWE WAKOMINIKA N’USHAKA KUGUFASHA BINYUZE KURI EMAIL WABONA INAMA ZE ZIKENEYE KO MUVUGANA AKAGUHA NUMERO YE MUKAVUGANA SINGOMBWA KO UKORESHA AMATELEFONE CYANEEE KU KIBAZO NKIKI KIBANGA RY’UMUNTU kereka wabonye ko inama ze ziri ngombwa ko muvugana nabwo mwabanza mugakominika kuri email .

  • ngaho rero biragaragara ko idini y’ubuslamu dukwiye kuyigiraho isuku duhawe inama ko bariya bagabo cg abagore banyara ntibakarabe nabyo bitera infection, ikindi no kutaba usiramuye none ko ibi bintu abasilamu nabyirutse babyigisha , nkazajya numva abo badahuje ukwemera bavuga ko ibyo abaslamu bakora atari isuku none nkaba mbona n’abaganga bamaze kubicukumbura bakaba basanga aryo suku ngaho rero twigire kubasilamu bantu bange .

  • Ihangane Imana yonyine niyo izagukiza

  • Madam wihangane waragowe kuko byonyine no kuba utarabona umwana ni ikibazo kiyongera ho kurushaho, none icyo nakumrira uzabaririze Nyabugogo umanukiye kuri kariya gahanda bahamburaho amabaro(ku muhima) noneho ubaze aho bita ku nteguza, nugerayo uzababwire ikibazo cyawe bazagufasha kuko bagira ibumba rivura ubwo burwayi cyane.

    • Ihangane bambe,ndabyuva koutorohewe nabusa kdi ko waagerageje kwivuza uko ubishoboye gusa Imana yo ntakiyinanira genda Ka Yezu nyirimpuhwe muri Ruhango bagusengere kuko abavuga ko basenga hanzaha bo ni benshi ariko Imana basenga ziratandukanye hatazavaho hagira nibyo bamwe bashobora kugukurirea mo

    • plz wifatirana umuntu ko afite ikibazo ngo umwohereze kuvurizwa ahantu hatazwi batanga ibintu bitazwiho ubuziranenge

  • Bjr bwira umugabo wawe mufate inzira zikigedwa kumanuke I nairobi muri kenya bagusuzume uzamenya uburwayi ufite naho hano iwacu dufite ibikoresho byo muri za labo ariko nta technic dufite bokumenya uburwayi gerageza mwigerereyo uzambwira imana ibigufashemo.

  • ndi umuganga…ntagize infection urinaire they gave me imiti ariko ntibyakira ntaratekereje nkumuganga nsanga impamvu ishobora kuba ari kuko i dont drink water and this makes my urine more acidic, so i started drinking water and now it s been imyaka 5 byararangiye…ubyo kugira umwana jyewe ntaramugize so u shldnt worry ahubwo jya kuri umu gynecologiste akurebere ikibazo

  • Ukomere kandi wihangane… Gusa hari icyo ntumva neza! Ngo infection urinaire? Ese kuba uzi icyo urwaye ni muganga wakivumbuye cg niwowe ubyita ko aricyo urwaye?? Kuba wongeraho ngo ba muganga byarabayobeye…. déjà infection urinaire ntabwo igoye kuvura keretse habuze imiti (ndashaka kuvuga ko atari indwara ihambaye kubaganga…, ikindi kandi Kubura urubyaro ntibyaterwa no kuba umuntu afite iyo ndwara…..Ndakwinginze wivuze ubanze ukire hanyuma urubyaro rwo imana igufashe ndumva rwageraho rukaboneka kuko imyaka itatu… hari ababyara bamaze n’irenga icumi bagerageza… ariko ikibazo si infection! infection urinaire nyayo ntiwayigendana kabiri! Kandi iyo ivuwe na nyiri ukuyirwara akagira isuku… ikira vuba!Ujye unywa amazi menshi, wiyuhagire n’amazi meza kandi kenshi, au niveau génital yewe amasabune uyagabanye kuko yenda ugira alérgies, ibimenyetso ubona byose (kugira umuriro, inkari zisa ukuntu kandi zirimo imyanda ituma zisa n’izitayunguruye)….etc, jya kwa muganga ubivuge nabo bakugire inama.

  • ndibaza utagomba gucika intege,so nijye washyize comment yambere kuri iyi nkuru ,arko ndi umunyeshuri mu buganga (Medicine)
    twabonye abantu benshi bameze nkawe kdi twagerageje kubavura neza barakira yet muganga ,arabanza akumva what we call medical history ngo tumyenye ko ntabundi burwayi ufite nka Diabetes,PID( pelvic inflammatory disease) n’izindi.
    tukazivura ,cg kuzidakira nta diabetes we do control,complications nazo bihita bijyana such urinary tract infections ,

    OK ngarutse kunama nari nakugiriye
    Hindura amasabune woga ,ureke medicated soap such as protex,duru,dalan,nizindi ziri attributable to antimicrobials effects,niba cipro uri allergic kuriyo uzake nitrofuratoin 100mg twice daily for 7-14days,cg cephalexin,cg trimethoprim-sulfamethoxazole ,

    kunywa amazi mesnhi nabyo birafasha ariko cyane ni n’itegeko kubarwayi ba diabetes.

    ndabizi neza uzamererwa neza
    Gusa ibyo kutabyara bitewe na infections birashoboka cyane iyo iri complicated by PID,gynecological consultation is required to rule out the latter issues.

    ntaho nasomye responses zawe zose ngo ndebe niba waragiye gupimisha isukali yawe ngo urebe uko ihagaze kuko uramutse urwaye
    diabetes nicyo cya mbere dukorera intensive control ngo tubone uko tuvura izo infections zigendera kukuzamuka kw’isukali maze zikaba chronic

    nta mpamvu yo kujya hanze rwose ntihagire ukuyobya ,mu rwanda turabishoboye,uzagane CHUK.CHUB,Cg King Faysal Genda kurangira aho nkorera nku munyeshuri kdi ibyo ni ibibazo duhura nabyo nya buri munsi kdi turabavura bagakira burundu.

    Murakoze

    • Urakoze cyane birashoboka cyane ahubwo mbonye impamvu kuko ubwo mperuka kwa muganga bambwiye ko isukali yanjye yazamutse gusa ntibari bambwiye ko bishobora kuba impamvu urakoze cyane gusa nari natangiye kugabanya ibintu byamasukali nzabigerageza Imana iguhe umugisha!

      • erega infection urinaire iterwa na microbes zisanzwe ziba mu mubili wacu zishinzwe kuturinda ariko iyo ugize diminution de defence immunitaire nizo zihinduka ikibazo kuri wowe ibyo biboneka nko ku ba pvv(sida)diabete n,izindi
        isuzumishe bihagije banarebe trompes zawe ko zitazibye Kubera infestions za hato na hato then barebe uko bazizibura
        bonne chance

    • murakoze hano umuntu ahavana byinshi byubaka,nanjye wangiriye inama ko mfite infection vaginale zidakira?imiti yose narayikoresheje,nkaora mfite ama pertes nkashaka no kwishima kenshi,mumfashe.

      • banza umbwire niba udafite sterilet ikumazemo igihe ndi kukubwira ibyambayeho nawe urebe !kuko itera infections cyane muganga yari yarandambiwe agera aho ambwira ngo njye nambara protege slip nkaho yari kunkemurira ikibazo
        jya ukaraba n,amazi ahagije pas kwihanagura nyuma yo kubonana na ton mari
        anika underwear ku zuba
        isuzumishe kuko kwishima akenshi ni trichomonas zibitera

    • Inama umugiriye ni nziza ariko urabizi nk’umuganga ko mu rwanda dufite ikibazo cyimiti itari kuvura neza kubera kuyifata uko bitagomba.So nkumuganga kwandikira umuntu imiti utamubonye cyane cyane ANTIBIOTICS BIRABUJIJWE!!!!
      Inama umugiriye yo gukoresha amasabune atarimo umuti ni nziza cyane ndayishyigikiye.Nakongeraho ko ari byiza gukaraba amazi meza nta sabune,adashyushye mu myanya ndangagitsina.Ikindi yajya kwa muganga akababwira inama wamugiriye bakaba bakora na culture,antibiogramme…nkuko hari ababivuze

  • sha Njye byambayeho ariko ntago byagezaho? ariko umuti nakubwira ni ukunywa amazi menshi ikindi cyamfashije kujya umesa amakariso yawe na yumutware wawe ukayanika kuzuba; yaba atabonye izuka ukajya uyatera ipasi ndakwingizne kande ujye ubikora gutyo kuko kuva nabikora sindongera kuyirwara rwose.NB kwiba amakariso y’umutware wawe nayo ukayimesera ukayiyanikira rwose ukamenya ko yageze kuzuba icyo gihe uyamesera rimwe muri weekend sawa kandi Imana iguhe urubyaro nukuri kandi uzajye gusengera kukidendezi i kanombe ujye unywa amaraso ya yesu azatunganya byose.

    • saprophyte,saprophage,necrophage,canibale,……kunywa amaraso y’umuntu bibi!!!!!! kukidendezi aho ni he hari secte inywa amaraso? police ibe ibyumva!!!!!!

  • sorry hariya kuri NB: nashatse kuvuga kwibuka.

  • muvandi nanjye inama nakugira nongera kuzo bakugiriye mbere ya byose uzajye kwa muganga bagukorere examens bakore culture na na antibiograme hari igihe antibiotique uba warazizengurutse ukagira resistance izo bazaguha uzazinywe neza ube uhagaritse rapport sexuel nyuma niwumva worohewe uzasubire kwamuganga bakore examen barebeko wakize kuyirinda rero ujye unywa amazi menshi,ugire isuku muri rusange indi nama nakugira nyuma yo gukora rapport sexuel ujye ukaraba neza namazi ntukihanagure ngo urekere aho uko urangije ujye ukarabamo jye narabikoze biramfasha nanjye yari yaranyishe.

  • Mwavuze kubagabo se ko nabo bayigira nyinshi mpora rwose mungire nange Inama

  • Maman iyo ndwara yawe imeze neza neza n’iyo madame wanjye yarwaye kuko numvise ibimemyetso ari bimwe,kwihagarika hakaza inkari nkeya cyane kandi nazo ukumva ziri gutuma ugira ubushye mu gitsina, kumva udashobora akabariro kubera kumva wokerwa cyane bikabije,ndetse niba waranabibonye wabonye ko n’iyo byagabanutse ukagatera utagira ububobere buhagije kandi mu kanya gato ugatangira kuribwa,bikakubihira ahubwo,iyo ndwara uzayibwire abaganga izina bayita CYSTITE,nibwo abaganga akenshi bumva iyo ari yo,njyewe ntacyo nakubwira cyane ku buganga kuko ntabwo nzi,ikindi umbabarire sinibuka imiti madam yafashe uko yitwa,gusa icyo nakubwira n’uko iyi ndwara NTIKIRA BURUNDU,ariko iragenda ikamera nk’iyashize gusa ugasiba kwirara ngo ureke amazi yo kunywa,ikindi nakubwira NTACIYE KURUHANDE,sinzi niba nta muganga wa kinyarwanda wakubwiye ko IGIKORWA CYO KUNYAZA kibivura?mbikubwije ukuri ntiraririye (kuko n’ubundi ntabwo unzi) ariko ntarabimenya(iyo action)madam nyine yari yarakize,ariko maze kubimenya yambiye ko hari igihe amara icyumweru yaribagiwe kunywa amazi ntamenye ko yigeze kuyirwara ku buryo ubwe yambwiye ko RWOSE BYAGIZE URUHARE MU KUMUVURA,So banza wivuze urebe ko CYSTITE yawe yakoroha puis uzihangane mushake ubuhanga bwo kugera kuri icyo gikorwa nakubwiye haruguru nawe uzabyibonera.Igisigaye nakubwira ni UKWIHANGANE IYI NDWARA NANJYE NABONYE KO ITOROHA,KANDI UMUGABO WAWE NJYEWE NDAMWUMVA CYANE GUSA UZISHIMIRE KUBA MUJYANA KWA MUGANGA BIBA BISOBANURA KO MU RUGERO RUNAKA ASOBANUKIWE IMPAMVU UTUZUZA INSHINGANO Z’URUGO.COURAGE

  • Muzasuzume n’ifumbi sha maze ubizi neza atabare uru rugo rudasenyuka kandi bafite ubushake bwo kwibanira

    • URAKOZE NABYO BYASHOBOKA

  • Nukira uzatumyeshe twishimane

  • murakoze hano umuntu ahavana byinshi byubaka,nanjye wangiriye inama ko mfite infection vaginale zidakira?imiti yose narayikoresheje,nkaora mfite ama pertes nkashaka no kwishima kenshi,mumfashe.

    • iyo ni mburugu cgwa imitezi yararengeranye ihutire kwamuganga nabandii bakuvura pe iyo watinze kubona ibimenyetso niko bigenda

      • nonese ko bambwira ngo nibisanzwe bakampa za gyno dactarin,ntizigire icyo zikora.

    • uzage wanika amakariso kuzuba unayatere ipasi,hanyuma ikindi ni isuku

      • wa mugani amakariso duhisha munzu azarikora.

    • Iyo ni trichomonas uzajye kwa muganga n’umugabo wawe babavure muzakira

  • Ihangane ariko uzakira.Abagiye inama bose ndabashimira.Nange ka nkugire inama nagiriwe n’Abagenikologue babiri kandi bakazihuriraho.Kunkwa amazi menshi ashoboka,kwihagarika nyuma yo gukora imibonano kuri mwembi no gukaraba mu gitsina mbere na nyuma yo gukora imibonano kuri wowe n’umugabo wawe,Ibyo nubikora bizagufasha naho iby’imiti byo umuti uwandikirwa na muganga bitewe n’Indwara ufite nicyayiteye numva kujya muri pharmicie ukagura umuti ngo nuko bawukurangiye atari muganga wagusuzumye ngo awukwandikire bitaba aribyo kuko infection n’icyizitera biratandukanye bityo n’imiti izivura iratandukanye.

  • Byaba byiza arebye umuganga wabizobereye kandi adacitse intege aho agiye imiti bamuhaye akayinywa byakwanga agasubirayo bakamuhindurira, byakwanga akabona akajya ahandi gutyo gutyo akanywa n’amazi menshi amakariso ye akayanika ku zuba akayatera ipasi

  • Humura uzakira Madame,ariko dore icyo gukora:Jya kwa muganga witwa gynecologue witwa HEBA kwa Nyirinkwaya ni nko kuzimya bougie!Ikindi sinzi ukwemera kawe ariko unyarukiye ku KIDENDEZI i KANOMBE bagasengera amazi ukaza ukayavanga n’andi ukoga umubiri andi ukanywaho,ndakurahiye wazambwira!!!!!!Imana ishobora ibyo abana babantu babonako bigoye ariko ntiwihebe haracyari ibyiringiro!!!!!!!!!bonne chance!

  • Yewe uzanshake ngusengere kandi uzakira pe

  • Yewe, iyo infection nabanje kujya nyumvana abagore nkayoberwa ibyaribyo, yaje kumfata nanjye maze kubyara umwana wa 3. ubwo nari maze nka 5 ans nshatse. Narayirwaye ndayibana nkivuza ariko nanjye nabi sindangize imiti bikoroha ariko gukira wapi. Nkajya numva nagenda ntambaye akenda kimbere ariko natekereza ubugizi bwa nabi buri hanze aha, Ahaaa! Nyuma yo kubyara umwana wa bucura, narongeye ndafatwa, nza kujya Plateau nubwo ntari nsanzwe mpivuza, umugyneco waho nasanze ari cool turabiganiraho umwanya, ambwira ko i should take it seriously hakiri kare, nta mwanya najyaga mbona wo kwivuza kuri agenda yanjye, yankoreye rero ama tests asanga bacteries ari nyinshi cyane antangiza antibiotiques injectables sinibuka umuti uwariwo, nitezaga rimwe mu kwezi niba nibuka neza, ngira nka gatatu, uko nsubiyeyo agakora culture agasanga infection iriho kugabanuka, kugeza ubwo ngeze kubinini, ubu rwose maze kuzibagirwa. Nukwitonda ukivuza, jye byantwaye nkamezi 5 kwivuza etape par etape, kuko utinze gutyo wajya uca kubantu bakipfuka amazuru kandi wakarabye n’inyuma wambaye neza ukeye. Ahubwo rero wowe ugira na chance ko numugabo wawe ari gentleman yemera ko mujyana kwamuganga nta macomplexes, bizakira rero. Uwanjye izo nshuro zose narabimubwiraga ko muganga yansabye ko tuzana ati nzakubwira bigahereraho, nza kubonako atabishaka cyangwa afite ibyo atinya, kandi burya nabo barazirwara nubwo babihishahisha bababara umugongo. Indi mesure ariko jye nafashe wowe ntakugiraho inama nkumuntu utaragira nakana kandi ubanye neza numugabo wawe, (nubwo numvise uyikomozaho), nafashe icyemezo cyo guhagarika rapport sexuel kumara 5ans na nubu kubera kutamenya statut yuwo tubana. Ubu tubana nka mushiki na musaza cg colocataire mucyumba/kugitanda!

  • iyi ndwara ni mbi uzajye kwa Gasinga hari umu docteur uhakora bita Dammascene aboneka mardi na samedi ariko ibyiza ni samedi ukazinduka azakuvura uzakira neza uzambwira kuko nanjye narayirwaye kuva yamvura maze 2ans itaragaruka.

  • nanjye ndunga murya mugenzi wanjye wavuze ngo uzajye mubagorozi bazagufasha. ndi umugabo wubatse, madamu wanjye nawe yarayirwaye ariko twari tugiye gutandukana Imana irahagoboka. yashoboraga kuyirwara nka 2 mukwezi yaramaze kwiheba, ariko ubu yarkize rwose kuburyo ntera akabariro ntakibazo. usibye imiti baguha baguha na regime kuburyo igenda ikira. umusaza witwa Feliciani niwe watuvuye. kureka isukari nicyo abanza kukubwira kuko ngo igira uruhare mukudakira kwama infections. niba uri interested wampamagara kuri 0788644917 nkaguha nkagushakira number ye. ihangane.

  • Uzajye imbere ya KIE hafi ya kabari kitwa DAF (HARUGURY YAKO) hari umuganga ww’ikorera yarayimvuye

  • yoo komeza wihangane, uzashake argile vert cyangwa ibumba ry,icyatsi ikiyiko cyimwe mumazi yuzuye ikirahure mugitondo na nimugoroba bizagufasha ,iryo bumba riboneka mubagorozi

  • pole ihangane sha.ahubwo se ubwo nibura ntiwumye umugabo iyo akunyaje hari utuzi abona? ibyo byaba ari ikibazo gikomeye kandi abagabo benshi baba bikundira kunyaza.

  • pole ihangane sha.ahubwo se ubwo nibura ntiwumye umugabo iyo akunyaje hari utuzi abona? ibyo byaba ari ikibazo gikomeye kandi abagabo benshi baba bikundira kunyaza.

  • Mana we ndumva burya byabintu bitoroshye na gato!ndumva kuba umugore bigoye kabisa!ko mbona abadamu bose hano barimo gutaka infection ubwo biterwa no gushaka???? Mbega!none se umuntu yakora iki cyizewe ngo ayirinde?kuko ndabona hano benshi bari gutanga umuti kuwayirwaye….noneho kubatarashaka bakora iki ngo batazayirwara? nkongera nkibaza nti babadamu bo mu giturage badakaraba ese nabo izi ndwara barazigira? ko bo babyara kandi hari abari kuvuga ko iyi ndwara itera kubura urubyaro?ni ukuri munsobanurire njye ndacyari umukobwa!!!Murakoze!

  • MBANJE KUBASUHUZA,NIFUJE NANJYE GUFASHA UYU MUGENZI WANJYE ,NANJYE NIGEZA GUSA NKUGIRA ICYO KIBAZO ARIKO BIDAKABIJE GUTYO NAVUWE NA CYLIDION BIRAKIRA BURUNDU GUSA IYO NUMVISE AKANTU GATO NYWA AMAZI MENSHI CYANE BIHITA BISHIRA,HUMURA RWOSE BIZAKIRA

  • NAJYE YARI YARANDEMBEJE BURI MWAKA BAHORAGA BANTERA N’INSHINGE ZAYO ARIKO BIKANGA ARIKO REKA NKUBWIRE ICYAYINKIJIJE BURUNDU:
    NTIBIZAKUBUZE KWIVUZA KUKO IMITI Y’ABAGANGA NAYO IRAGUFASHA. ARIKO NUMARA GUKORESHA CONTROLE UGASANGA IKIRIMWO CYANGWA YARABAYE IGUHAYE AGAHENDE, WOWE UZAFATE GAHUNDA YO KUJYA UNYWA AMAZI ARIMWO JUS Y’INDIMU NKA KABIRI MU CYUMWERU UBUNDI UNYWE ASANZWE ITARIMO NAYO MENSHI ARIKO ATARI NYINSHI KUKO ZAGUTERA IBINDI BIBAZO ZIBAYE NYINSHI NKO KUNANUKA, N’IBINDI….HANYUMA NIHASHIRA NKIGIHE CY’AMEZI ABIRI UZINYWA GUTYO NAKUBWIYE UZASUBIRE MURI CONTROLE UREBE KANDI NTABWO UZONGERA KUYIRWARA PE.HANYUMA UJYE WIGIRIRA ISUKU CYANE NYINE KU MUBIRI WAWE NDETSE N’UMUTWARE WAWE NAWE UJYE UMWIBUTSA GUKARABA CYANE MBERE YO KURYAMA KUKO ISIKU NI NGOMBWA CYANE KURI TWESE.

  • Hamwe no gsenga Uzajye sonatube hariya kuri UTC ubaze aho Foreverliving product ikorera bazaguha supplements zigufasha n’ ubishobora uzajye no muriservices za reflexologies hariya kicukiro ku muhanda wa Gatenga bazagufasha. gusa bisaba ko waba ufite agafaranga gatubutse.kandi ibyo ntibizirana n’ imti isanzwe yo kwa Muganga. Ntacyo kandi umuntu atakora ngo arengere ubuzima bwe. Uzagerageze n’ikintu cyitwa Green clay na Poudre noir.Komera Imana iragukunda.

    • pole sana

  • Muraho , mungire inama nange narifite utuntu tumeze nkuduheri cg udusununu kugitsina kuruhande nimbere gato nka dutatu tutaryana uyu munsi twanjennye nkuraho udutwe hazaga amaraso ariko mwambwira aribiki.murakoze

    • Muraho bavandimwe,
      umuvandimwe wagishaga inama hano yatubwira niba yarakize cg se yarorohewe?
      wowe w’udusununu ntugapfe kumena utuntu nkutwo ariko niba ukidufite ujye usigaho ibumba ry’icyatsi watobesheje amazi meza,tuzashiraho.

  • Yawe izi nama ninziza ariko nange maze igihe kinini nivuje njya kwamuganga bakambwirako ntakibazo mfite kd ndababara njya kwihagarika nkababara ngeze naho kujyantumba munda yo hasi nabuze icyo nakora imiti narayinyoye kd neza sinigeze nkora imibonano mpuzabitsina na rimwe ubwo nakora iki mungire Imana murakoze.

  • mungire inama jewe ndi umusore iyo ngomba gukora imibonano mpuzabitsina intanga zicaziza ntaratangura igitsina kikaca kigwa ntibisubire gukunda (sinsubira gushukwa) biva kuki?

  • Hey fulgence ufite akabazo kagoye nkumuntu wumugabo pe aliko kuba wagize ubutwari bwo kubivuga c bon. Ibyo birakira Hari umu doctor nzi neza umaze kubivura abantu benshi ; uzampamagare tumurebe yakuvura /0788353323

  • Uzakoreshe umutobe windimu maze uyashyire mumazi ya 40℅ (akazuyaze) Ujye unywa ikirahure mugitondo na nimugoroba ,Nyuma ufate amazi nanone (yakazayaze) uyashyiremo umutobe windimu maze uyicaremo!Iminota cumi 15-20 maze uzambwira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish