Digiqole ad

Abanyarwanda bahohotewe i Goma nyuma y’urupfu rwa Col Mamadou Ndala

Nyuma y’urupfu rwa Col Mamadou Ndala wishwe kuri uyu wa 2 Mutarama mu gace ka Beni muri Kivu y’amajyaruguru, abaturage b’abanyarwanda bari mu mujyi wa Goma bahohotewe n’indoresore z’abanyecongo babahora urupfu rw’uyu musirikare wa Congo.

Aratanga ubuhamya bw'uko byagenze
Uyu ni umusore w’umunyarwanda wari uvuye i Goma ahunga, aratanga ubuhamya bw’uko byamugendekeye

Abaturage b’abanyarwanda bajya i Goma bavuye cyane cyane mu mujyi wa Rubavu, bajyanywe n’ubucuruzi, kuri uyu mugoroba abatakubiswe babwiwe nabi cyane kubera urupfu rw’uwo musirikare.

Umwe mu bavuye i Goma ageze ku mupaka w’u Rwanda yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu ko yakubiswe n’insoresore i Goma zamubwiraga ko Col Mamadou yishwe n’abanyarwanda ngo bari kumwe na M23.

Ati “Njye nabashije kubacika niruka ngana ku mupaka. Hari abanyarwanda bamwe bafashwe barabajyana. Ntabwo nzi aho babajyanye.

Abacongoman i Goma bababajwe cyane n’urupfu rwa Col Mamadou Ndala bafata nk’uwanesheje abarwanyi ba M23.

Nyuma y’uku gutangira guhohotera abanyarwanda benshi bahiye ubwoba ntihongera kugira uwerekeza ku mupaka wa Congo n’u Rwanda kuri uyu mugoroba.

Uyu mugabo yishwe uyu munsi mu gace ka Beni muri Kivu ya ruguru n’inyeshyamba za Adf-Nalu nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Leta ya Congo Kinshasa Ministre Lambert Mende.

Kugeza ubu nta mubare uzwi w’abanyarwanda baba bahohotewe hakurya i Goma kuri uyu mugoroba wo kuwa kabiri Mutarama 2014.

Abantu bari bagize ubwoba bwo gusubira hakurya muri Congo mu gihe hari ibikorwa by'urugomo ku banyarwanda
Abantu bari bagize ubwoba bwo gusubira hakurya muri Congo mu gihe hari ibikorwa by’urugomo ku banyarwanda

Maisha Patrick
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • xxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxx

  • Ariko ubwenge bw’abakongomani bumeze bute koko? Imana itabare Congo kuko iteye agahinda! Abo banyarwanda se bakubita barabona ko ari bo bishe uwo musirikari wabo?

  • lETA YACU NIBA IKUNDA ABATURAGE NIGIRE ICYO IKORA,GOMA YIGIZE SOMALIA KU BANYARWANDA! LETA NIVUGE GOMA IFITE ABAYITEGEKA?

  • Ariko abanyarwanda twararenganye kbsa! ubuse koko abobazize iki kweri! kdi ameherezo congo izatubona.ahaaaaaa!!!

    • Umva izababona se ubundi dusibayo kwari ugutangayo urwamenyo;none se dupfa iki nabacongomani cg abandi bose ku isi?

  • Ariko ikibaye cyose ni abanyarwanda bahohoterwa? Kuki twabaye ruvumwa muri aka karere? Nanubu sindumva ikibazo abanyarwanda dufite kw’isi! Ministere y’ububanyi n’amahanga yikebuke irebe ikibazo ifite, diaspora nayo idufashe kugarura isura nziza y’u Rwanda! Bakangurire abantu gukunda igihugu no kugiha isura nziza mu ruhando rw’amahanga! Embassy zitegure umunsi buri cyumweru wo kwidagadura no kwerekana films/movies ku Rwanda. Bikomeje gutya njye ndabona nta merekezo, embassy ntabwo ari urwego rwa gisirikare rukorera hanze ahubwo nahahagarirariye u Rwanda mu kindi gihugu. Ubwisanzure burambye, uzi ko wereka umuntu Ambassade y’u Rwanda akiruka ahahunga kuruta uko agenda ahasanga!

    • Guturana nibihugu bitari serious niko bigenda ndibuka nigihe ibirunga biruka iGoma abacongomen bavugaga ngo n’abanyarwanda babyohereje iwabo kuko iyo tumera nkabo twakabaye twihoorera ku bene wabo baba mu Rwanda!! ariko ntabyo dukora kuko tubarusha ubumuntu.

  • Umusirikare umwe uramufata ukamugira igitangaza, hari ba generala bamuyobora, yapfuye kare igihe bashakaga kumujyana muyindi bataillon, abakongomani b’igoma bakigaragambya, ubwo se yaba yishwe na colonel olovier hamuli barabigenza bate ese ubundi ninde warashe kinshasa, kolwezi na lubumbashi? ni abanyarwanda nabwo, ese ubundi yajyagayo ayobewe ko M23 ariho yahungiye, mwagiye mumenya ubwenge mwese na Mende wanyu, uvuga ibigambo bya vuvuzela

  • Ariko abanyarwanda baragowe koko! Nonese ubundi abo bapfa bose baba bishwe n’abanyarwanda? Ubuse amasasu cg ibindi bibica biba byanditse ho ngo Made in Rwanda? Cg Habaho urupfu ruvuga ikinyarwanda tukaba tutarabimenya? Jye mbona Badushakaho akamunani.

  • genda rwanda waragowe , ibiba hose ku isi barakuvuga , baraduhohotera, ubanza u Rwanda rukomeye pe!! pole sana ku bahuye niryo sanganya

  • umva nawe ubwose noneho Urwanda nuriya mujyi wa Ben bihurirahe ? mwavuzeko ushaka intambara tukaza tukisobanura naho naho ubundi ibi ntaho duhuriy nabyo ninka cya kirura n’umwana w’intama bagitobeye amazi ngo niba atariwowe nimwenewanyu

  • Irega u Rwanda Imana irarukunda umuvuduko witerambere nubukungu bigaragarira ni mumyi, umutekano, ubuyobozi byiza bwita ku abaturage, isuku,ibikorwa remezo abazungu baturusha uruhu rwera uretse narwo kututarukeneye etc. nakindi batuziza nipfunwe ni shyari badufiye twe nabayobozi bacu,
    nabagira inama yo kutwigiraho aho kuturanya ngo duse nabo,
    naho abazungu bo nabwo babw’unva ko hari abayobozi babirabura ba giragahunda nkiza bayozi bacu bafite; icyo nacyo nicyaha
    nimukomere ukuri guca muziko ni gushye tuzabatsinda twongere tubatsinde incuro igihumbi

  • ntitwabaze byinshi , kukibazo cy’abanyarwanda babhohoterwa, ntakindi kibitera uretse inyarwanda, inyangamahoro zaruhunze, ari izatsinzwe nzabasirikare, zikaza guhinduka FLRD, ari abahunze kubera amafuti yabo ngo ni opposition(yahe ko ari inda) aba nibo bari gutanga aba banyarwanda batuma bahohoterrwa, none wasobanura ute ko ari abari mu rwanda hagati bateye ikibao kandi, mu rwanda dufite abakongo mani tubanye nabo kandi ntawukoraho ,turaturanye ntakibazo , ubuse babahunga iyo mirwanyo ya congo ntiza bakakirwa mu rwanda, reba abatanzaniya dufite mugihugu bariturije takibazo ninshuti zacu cyane, kandi ntanicyo duteze kubatwara , ariko reba uko bari kugeza abanyarwanda muri ayo mahanga! gusa bitinde bazageraho babone ko ibyo barimo atari byo guhohotera umuntu utakwishyura kandi uzi neza ko akurusha imbaraga, nubuswa!

  • ariko mana kuki abakongomani bazira urwanda imana ibabarire kuko niyo izi byose gusa baduhe amahoro

  • ariko ubu koko abanyarwanda bazagera ryari bahohoterwa nabakongomani? ubu se koko tuzirengera ingaruka z;amafuti yabo kugeza ryari? twe reka tureke kuba nkabo maze twubahe aba mu Rwanda wenda bazadufasha kumvisha bagenzi babo

  • Ariko se Congo n’Abaturage bayo barasaze?Ese nawe Ibirunga bizaruka bati n’Urwanda abanyarwanda bahohoterwe,inzara n’ibica bati n’Urwanda,Ubuse ko Mende ariwe wavuze uwishe Mamadou Ndala (ADF NALU)Kandi barapfa iki n’Abanyarwanda?Mende wabivuze n ‘Umunyarwanda se?congo niyo gusengerwa tuu.

Comments are closed.

en_USEnglish