Nyanza: 56 ni indembe, umwe yarapfuye kubera ikigage banyoye
Ejo kuwa gatandatu tariki 04 Mutarama 2014,abantu 56 bakomoka mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza bagejejwe mu bitaro by’Akarere baribwa mu nda ku buryo bukomeye ndetse n’umwe muri bo amaze gupfa, ngo byatewe n’ikigage banyoye mu birori byo kwishimira umunsi mukuru w’Ubunane.
Umwe muri bo witwa Mushimiyimana Emmanuel w’imyaka 17 y’amavuko yitabye Imana tariki 02 Mutarama 2014, abandi basigara baruka bakanacibwamo ku buryo buteye inkeke.
Ntagishyika Augustin, ariwe nyir’urugo abo baturage banyoyemo ikigage n’umuryango we nabo bazanwe mu bitaro bagaragaza ibimenyetso byo gucibwamo no kuruka
Ubwo aba baturage batangiraga kugarukwa n’icyo kigage, baherewe ubutabazi bw’ibanze ku kigo nderabuzima cya Nyamure ariko ibintu bikomeje kuzamba boherezwa mu bitaro bya Nyanza kuwa gatandatu w’iki cyumweru gisoje.
Muyombana Déo, umukuru w’umudugudu wa Bugina icyo kigage cyanywerewemo avuga ko ingo nyinshi zo muri uwo mudugudu zafunze imiryango kubera ubwo burwayi bwatumye bene zo bajyanwa mu bitaro.
Yagize ati “Ikigage biracyekwako cyahumanyijwe gitetswe cyangwa amasaka yacyo akaba ariyo yakumanyijwe kuko n’uwakinyoyeho kitarajyamo umusemburo nawe yafashwe no kuruka anacibwamo.”
Uyu muyobozi w’umudugudu nawe urwarije abo mu muryango we, akomeza avuga ko iki gikorwa cyihishwe inyuma n’umugizi wa nabi washakaga koreka umudugudu wose ku munsi mukuru w’Ubunani.
Ati “N’uko Imana yakinze ukuboko benshi baba barahitanwe na kiriya kigage kuko mu gihe twari tukijijinganya umwe yahise atuvamo arapfa.”
Abaforomo bo mu bitaro bya Nyanza bakomeje kwitaho aba barwayi bavuga ko bafite icyizere ko baza gukira, dore ko bmaze no gufata ikigage cyasigaye ngo gipimwe, harebwe niba cyari kiroze koko, n’ubwoko bw’uburozi bwari bukirimo.
Source: Kigalitoday
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
bantu twirinde kuryagagura mu nzira
Comments are closed.