Digiqole ad

Urupfu rwa Karegeya wari umwanzi w’u Rwanda ntirwatubuza gusinzira-Min.Mushikiwabo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko urupfu rwa Karegeya Patrick, rudateye inkeke kuko n’ubundi yateguraga ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu kandi ngo Guverinoma y’u Rwanda ikaba imufata nk’umwanzi wayo.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo

Binyuze ku rubuga rwa Twitter, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru Claude Kabengera wa Radio Isango Star wari wamusabye kugira icyo avuga ku rupfu rwa Karegeya, nk’umuntu witabye Imana ariko yarakoreye igihugu cye akiri mu mirimo ya Leta.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze mu magambo akaze agira ati “Igikuru si uko watangiye, igikuru ni uko wasoje. Uyu mugabo yivugiye ubwe ko ari umwanzi wa guverinoma yanjye n’igihugu cyanjye, hari impuhwe witeze?”

Icyo kibazo cya Kabengera cyabaye nk’ikibyukije impaka, abantu batandukanye barimo n’uwitwa Elvis Karegeya (‏@ElvisK) uvuga ko ari umuhungu wa Karegeya, batangira kugira icyo bavuga kubyo Minisitiri Mushikiwabo yari amaze gusubiza umunyamakuru, harimo n’abashinjaga u Rwanda kugira uruhare mu rupfu rwa Karegeya.

Mu kubasubiza, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibiba ku banzi ba Guverinoma y’u Rwanda bidashobora kuyibuza ibitotsi ariko kandi asaba ko abakwirakwiza ibihuha bashinja u Rwanda ko bakwihangana bakarindiri icyo iperereza ririmo gukorwa rizatangaza.

Yagize ati “Iperereza rigomba gukomeza,…..Mureke iperereza rirangire.”

Mu gusubiza uwitwa Pikkie Greeff ‏(@PikkieGreeff) watunze agatoki Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ko ibisubizo bye bidaha agaciro ubuzima (bwa muntu).

Mimisitiri Mushikiwabo yagize ati “Nitaye ku buzima bw’abaturage bacu bishwe n’ibitero bya za garinade uriya mugabo yateguye.”

Mushikiwabo

Patrick Karegeya wahoze akuriye iperereza ryo hanze y’igihugu, yitabye Imana tariki 01 Mutarama 2014, muri Afurika Y’Epfo ari naho yari yarahungiye.

Karegeya yambuwe impeta ze za gisirikare n’inkiko z’u Rwanda nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo ubugambanyi ku gihugu n’ibindi.

Mu buhungiro muri Afrika y’Epfo aho yageze mu 2007, Karegeya yashinze ishyaka rya RNC rirwanya Leta y’u Rwanda, akaba we ubwe yaratangaje ko Leta ya Kigali igomba kuvanwaho mu nzira zose zishoboka.

Amakuru ya Newsofrwanda avuga ko Karegeya yateguraga intambara ku Rwanda ndetse ko yagiye abonana n’abayobozi b’inyeshyamba za FDLR muri Congo no muri Tanzania, ndetse yari inshuti cyane n’umuryango wa Kabuga Felisiyani ukekwaho uruhare runini muri Genocide, ari naho Ministre Mushikiwabo ahera avuga ko uyu mugabo yari umwanzi wa Leta y’u Rwanda bityo idahangayikishijwe no kuba yapfuye.

Umuryango we wari warasabye ko yazashyingurwa muri Uganda ariko ejo kuwa gatandatu tariki 04 Mutarama, Guverinoma ya Uganda yarabihakanye, ivuga ko yazashyingurwa mu Rwanda cyangwa muri Afurika Y’epfo, kugeza n’ubu aho azashyingurwa ntiharamenyekana.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mushikiwabo ca inkoni izamba uwapfuye aba abaye umwere bivuze ngo ibyaha yakoze birasibamye.aho yashyingurwa hose kandi sicyo kibazo nyamara kumubyina kumubyimba si byiza nta no kubabazwa nurupfu yapfuye?

    • Ndumunyarwanda se twayishyize mukorwa erega nabatumariye imiryango twarababariye nkanswe uwavuye mumubiri

      • Madame Mushikiwacu Ndakubabariye rwose ibyo uvuga si wowe, waba ari kwibagirwa ko uwo uri gukezaho ariwe KAREGEYA yakezaga kandi ntawamurushije kumubaho umutoni
        JYA UVUGA UZIGA RERO nKUKO BABIGUSABYE.
        SVP mumbabarire nti mukanyonge kuko tacyo gahindura ku bitekerezo bya benshi

      • Madame Mushikiwacu Ndakubabariye rwose ibyo uvuga si wowe, waba uri kwiyibagiza ko uwo uri gukeza ariwe KAREGEYA yakezaga kandi ntawamurushije kumubaho umutoni
        JYA UVUGA UZIGA RERO nKUKO BABIGUSABYE.
        SVP mumbabarire nti mukanyonge kuko tacyo gahindura ku bitekerezo bya benshi

  • ariko njye natangajwe nukuntu abantu bose bahise bavaga uwishe karegeya…ubusanzwe abantu bategereza iperereza…ariko niyo utari tegereza nta mpamvu mbona urwanda arirwo abantu bose babona rwishe karegeye rega karegeya yarafite abanzi benshi cyane,ngizo inshuti za Matata n’umuryango we, aboyahahemukiye nawe akiri umutasi, ababakoranaga umucuruzi, abanyepolitike bakoranaga, tutibagiwe ko no muri SA ariho hambere haba ubwicanyi n’ubujura bukoresheje intwaro hambere mu rwanda,kandi karegeya yarakize abo bose bashoboraga kumwivugana…MUTEGEREZE RERO IPEREREZA RIRANGIRE

  • This is just not right and its so sad. Narinzi ko tumaze gutere intambwe, byahe byo kajya! Leta zose ni zimwe kabisa, am so disappointed. Gusa ari uwamwishe n uwamwicishije bose ntibazahora kw isi rimwe nabo bazapfa. Jye nta munyapolitique nzongera kujya inyuma kuko maze kubona ko bose ari bamwe. We don’t learn from our mistakes, we a simply going backwards. Let’s agree to disagree nk ibindi bihugu. We don’t need to kill each others for power kuko one day urapfa byose ukabisiga. Ibihugu byo hafi nka zambia nta exiled, jailed or murdered politicians bagira, mwaretse tukabigana maze abo tutavuga rumwe nabo bakabaho? Comment ubwo murayiniga ndabazi

    • Ntago umuseke unigana ijambo urawubeshyeye

  • Ishime uzamusangayo.

  • Ngaho minister wee,nawe komeza uvuge icyo nzi
    Nawe bishobora kutazakugwa neza byange bitinde.
    najye nzi ko karejyeya yakoze amakosaa pee Aranakatirwa n’inkiko kandi namwe mwirirwa muyakora nkuko nawe yaya koraga.Kandi mwitwa ko munasenga yewe.
    Nzaba mbarirwa iherezo ryanyu.Cyera abanyarwanda bariyubahaga bakajyira no gusubiza ibibazo neza niyo byaba Ari ibi nenga.Ariko uko mwanditse niba ariko minister yabyanditse byerekanye ko namashuri atayize neza.cyangwa baba bamwandikiye.
    jye musabiye imbabazi gusa ahera hisumbuye
    azajyirirwe Ubuntu niya muremye.

  • Mu Rwanda nta gihano cyo kwica kibayo kdi nubwo umutu yaba yarakoze ibyaha, si umucyo nyarwanda kuvugira ku muryango w’umuntu wishwe kuriya. Karegeya yakoreye igihugu akora n’amakosa nk’umuntu. Ni umunyarwanda uko yaba mubi kose. Sinibwira ko mushikiwabo arakorera igihugu ngo ageze aho Karegeya yakoze.Byakabaye byiza yifatanyije n’umuryango nyarwanda wabuze umuntu, hanyuma iby’ibyaha yakoze ukabirekera Imana kuko ubu ntabubasha ugifite bwo kumubaza ibyaha yakoze atashobora kwisobanura. Imana niyo mucamanza watwese!!!!
    RIP Karegeya..Twifatanyije mu kababaro n’umuryango wawe n’abanyarwanda bose .

  • gusa yapfuye, ariko yaraririwe knd ibyo yakoze ntibizasibangana, knd imana izamuhemba.
    1.@mushikiwabo Louise gusa wowe sinzi ko haruzibuka ko wabaye ho,
    2ntukavuge nabi kumuntu wapfuye.
    3. ntiwishingikirize umwanya ufite ngo uvuge nabi. control mubyo uvuga.
    4. wibukeko atariwowe ubaye uwa 1 muriyo ministeri, knd hari abakundwakaje kukurusha barihe?? rosa kabuye arihe?
    gusa twapfushije INTWARI. RIP KAREGEYA.

  • Ndumiwe pe!Harya nkiyi nvugo ikwiriye umuyobozi
    Cyangwa?Ubwiyunge mu
    Rwanda kuzagerwaho ni
    Nzozi niba nakubabarira
    Abapfuye pe!

  • Niba ariwe wateguye ibitero bya gerenade mu mugi wa kogali?…

  • Ariko se abo mbona bababajwe cyane n’urupfu rwa Karegeya kuki batitaye kubyo yariho ategura?
    Ese kuki batareba ingaruka z’ibyo yateguranaga na FDLR muri Congo na Tanzania?
    Ese ingaruka zabyo zari kuzaba nziza ku munyarwanda wibera i Gashyushya cg i Muhororo?
    Mwagiye mureka gukabya no gushaka gushyushya imitwe ngo mugirire imbabazi umuntu wariho ategura intambara.

    Ese ko mutavuga uburyo yahishiriye Kabuga ushakishwa ubu? Urwego rushinzwe iperereza rwishyura facture ya Hotel y’abana ba Kabuga baje mu Rwanda mu 2003 cheque yasinyweho na Karegeya ubwe. Sha mujye mureka gutera imbabazi ngo umuntu yishwe ni ubugome ni ubwicanyi bukabije kandi yateguraga ibintu nk’ibyo!!!

    Karegeya niba yishwe rwose nshyigikiye Min Mushikiwabo, ntacyo bitubwiye cyane kuko yari umwanzi wacu abanyarwanda benshi, ababaye ni abari bifatanyije nawe cyangwa n’umugambi we, ariko ni hahandi ntabwo uzagerwaho kuko ni umugambi mubisha.

    Nimureke twubake igihugu cyacu kidashingiye ku macakubiri, naho gupfa k’umuntu wari waradeclaye (declaration) intambara ku Rwanda ntacyo bivuze rwose.

    • Sikubwabo, abo bantu ntubarusha ubwenge kuko ukuri barakuzi. Numwa rero mwagombye kutajya mushaka kwerekana ko hari uwo murusha ubwejye. Ngo yari inshuti ya Kabuga ukekwaho? Ese Kabuga uwo harya ngo yakoze iki ra?

    • Kabisa turi kumwe, Abanyarugambo mubibagirwa Louise, ibitotsi ni byabindi urupfu rwa Karegeya ni inkuru nk’izindi….Courage Louise!!!!!

    • Hahahaaaa, ariko n’abagira ibyo mushyigikira mujye mubikora mutigijije nkana cg ngo mwibwire ko abantu bashukikaaaaa… None se ninde uyobewe ko Karegyeya yakiriye bene Kabuga abiziranyeho n’abaribamukuriye icyo gihe? Ubwo murumva Karegyeya yaridumbukije gutyo gusa akakira bene Kabuga shebuja mukuru atabizi? Thats a good joke sha rwose.
      Iby’abahuza-rari (abahuje irari) n’abasangiranyungu (abasangiye inyungu) ni uko bigenda iyo ibyabahuzaga birangiye ariko ababyemera uko bivuzwe nibo baswa.
      Ariko kuki byamenyekanye ko yabakiriye bimaze igihe bibaye? Ni uko se yari yarabihishe baje rwihishwa immigration batabizi? Bacumbikiwe muri hotel se batarindiwe umutekano n’inzego z’imbere mu gihugu zitagenzurwaga na late Karegyeya? Stop joking or fooling yourselves guys.
      We dont have to be sympathizers of any of the

  • Ubu se hari indi msg Mushikiwabo asize inyuma?!Ubundi utishe umuntu kandi ukaba utanamwifurizaga inabi, washimishwa n’uko yapfuye? Mushikiwabo se ko asanzwe azwiho guhakana raporo zose iyi arimo asaba abantu gutegereza yo azayemera uko yasohoka imeze kose?Imana izampe kurama nzarebe iherezo

  • Nukuri akwiye gushyingurwa murwanda kuko yarumwanzi pee turabizi arko umurambo nturibuzuke ngo atubuze amahoro tumushyingure kinyarwanda ibindi yakoze ntazongera kubikora rwose leta ongera ugire impuhwe nkizo uhorana…

    • Aho gutinya umuzima natinya umuzimu

  • Sinumva impamvu mwamubaza ibijyanye n’urupfu rw’umuntu uba muri africa yepfo kdi ishinzwe leta y’u Rwanda n’abanyarwanda. uko urupfu rutwara bariya niko rutwara nabandi bose.ntabwo urupfu rutangiriye kuri karegeya.

  • yanekeye u rwanda imyaka irenga icumi kandi yishe benshi bashoboka(tuzi ndetse nabo tutazi) kuva atakiri mu kazi ka leta ntibisobanura yuko akazi yakoraga kahagaze rero uwamutambukanye yarari mu kazi; gusa ibyo byose ntibikuraho yuko ari umunyarwanda wagize uruhare muri byinshi igihugu cyagezeho nubwo apfuye yarabaye ikigarasha. Abanyarwanda dufite urwangano rukomeye murekeraho twunge ubumwe.

  • Nubwo byaba ari ukubafata yarikubigenza gute?kandi n’ikindi gihugu cyose cyabikora aba babajwe n’urupfu muhumure namwe muza musanga siwe gusa muzasanga nabo yicishishe grenade cyangwa se y’amanitse bose muzabasanga.

  • Mushikiwabo nkubwire ko ntawushinyagurira uwapfuye, iyo uvuga ko yari umwanzi wawe ntuvuge ngo yari umwanzi wigihugu cyawe.

    • Ahagarariye igihugu so agomba kuvugira igihugu.

      • Icyo nicyo ikibyibye kimeneke, ese?nibayashakaga guhungabanya umutekano wabanyagihugu ubwo se araririrwa nande?

  • Karegeya yari umwanzi w’abo batumvikanaga mu butegetsi ntiyari umwanzi w’igihugu! igihugu kizahoraho ariko abo banganaga bazamusanga aho yagiye…abantu ntibakiyitiranye n’igihugu! Ikindi ndibaza niba umuntu ushinzwe diplomatie y’igihugu cyiyubaha yavuga amagambo nkaya !! Rwanda Imana yaguhanze niguhagarareho !

    • Kwica uwo mutavuga rumwe ntakibazo kuko za USA na Israel zirabikora kandi tukabona ntacyo bitwaye. Niba koko Karegeya yari yarahisemo kurwanya u Rwanda numva ntakibazo aramutse arituwe. naho kuvuga ko atari umwanzi w’urwanda ahubwo yari umwanzi wa Kagame biragoye kuko gutandukanya igihugu n’umukuru wacyo cg kurwanya Kagane utarwanyije u rwanda biragoye. Iyo ugiye kurugamba ugomba no kwitegura ibizakubaho byose harimo no kunigwa.

  • Ariko murarwana niki yarapfuye yayishyingurwa atashyingurwa ndetse aho yashyingurwa rwa si ukumuzura naho ababa minister iby’umuntu waguye hanze yarwo ibyo nta sans kuko abagwayo ni benshi kdi ntacyo mubaza kuba Karegeya yari col. Muri rdf ntakirimo ngo tuvuge ngo aguye mu kazi kdi igihe yakoraga yarahembwaga kdi umushahara we wose ubwo ibisigaye bireba rss ayo yanikijemo arahari ntaho azajya.Erega banyarwanda umuntu niwe wiha agaciro ahasigaye igihugu nacyo kikakamuha iyo igihugu kikuvanyeho agaciro nawe ukakinanaho ubwo uba usigaye uri igiki?

  • Ushize impumu koko birababaje kuba umuntu uzi aho igihugu cyavuye na amahano yabaye agahitamo kongera gusubiza igihugu mu mabi cyavuye mo eeee biteye agahinda gutegura intambara?kurimbura igihugu kubera inyungu zawe bwite?

  • Wowe witwa perezida duharanire kubaho ndakumenyesha ko aho inzovu zirwaniye ibyatsi aribyo bihababarira ntiwibwire rero ko ingaruka zizaza ku nzovu buri gihe mwe byatsi nimwe muhababarira kdi ninawo mutego twakomeje kugenda tugwamo kuva kera inzovu zigaramiye.

  • Ndabona mushikiwabo yishimye nkaho atazapfa ngo amusangeyo.Nta nokwiyumanganya basi.Ubu se uturanye n’umurozi agapfa ntiwajya mubamushyingura ngo n’uko yari umurozi.Politike nigatobe gatoki nawe ejo yakwigarika.

    • Mushikiwacu ni mumureke iminsi izabimubaza, kwishima ko umuntu yapfuye!!!!!!!!!!!!!!!! azabanze amenye aho abamubanjirije muriyo myanya arimo aho bari

      • imana niyo imenya byose.

  • iyo bavuze igihugu, ntibaba bavuze ubutaka!! mujye mwunva neza. igihugu nabagituye, umwanzi w’Igihugu rero n’umwanzi wabagituye bose kuko icyo yakora cyose cyagaruka abagituye! ahubwo dukwiye kwiruhutsa kuko dukize umwanzi!

  • minister ejo niwowe uzapha gusa umenye ko aho ibintu bigeze abanyarwanda bakeneye imipinduka kandi ndabikubwira nk’umuntu uzi ibyo mukora ngaho mbwira iriya nzu iri hariya hahoze gari mu mujyi ni iyande?

    • urucira mukaso rugatwara………….

  • Ministre Louise ko wisobanuye cyenyege byagenze bite bagufatiranyije uvuye mubitotsi?iyi ntabwo ari imvugo yumudiplomate nk’urwego uriho!wagirango uri…..!!yaaaa!none ko mwamwishe wibwirako byakemutse?iyaba waruzi uwishe Lando ,ubwo uzi ngo n’interahamwe?zishe musaza wawe ayi mubyina indirimbo mutazi ibisobanuro byayo!nyamara inkoni y’umwana ishira dondi dondi ;ubu reromwihaye amacupa ngo Karegeya mwa mwishe!nta kizabababuza kugenda mwububa ntarindi perereza abanyarwanda bategereje gusa muziruka ntawubakozeho kwishimira ko umuntu yapfuye!

    • Thank you Bebe

  • Col. Karegeya yakoze nabi koko kugambanira igihugu ariko ministre mushikiwabo amagambo uvuze sayo umutegetsi ukwiye kwegura nawe usebeje u Rwanda nabanyarwanda .

  • Ariko mbabaze, uretse karegeya muvuga uyu munsi,nabandi bazima bavuga ngo tubaho kubwigitugu…nimpuhwe zabo se ko ari amaco y’inda???Mujye mumbabarira!!!

  • Karegeya jye mbona mudakwiye no kumutaho umwanya mwandika cg mumuvuga! Umuntu muzima warwanye intambara zitandukanye, koroneli muzima yicishwa imigozi nk’ihene? Indaya zamunize ahubwo ubanza nazo zari zamuryohereje walah! yayayaya

  • basomyi b’umuseke, ndabashimiye kuri comments zanyu.
    1.icyo dukwiye kumenya ni uko Ministe Louise ari umuvgizi wa gvt bityo ibyo yavuze ntiyiyitiriye igihugu ahubwo nibyo ashinzwe.
    2. Karegeye wishwe yarafite ubuhungiro n’uburinzi muri afrika y’epfo akaba ariyo yambere ikwiye kubibazwa ariko iri gukora iperereza kuri ubu bwicanyi bityo rero comments zazatangwa kuri iyo raporo.

    murakoze

  • umunyarwanda yise umwana we VUGUZIGA,Uribuka
    GAHIMA,Uribuka RUDASINGWA,Nabandi bose uzi bakomeye.IBUKA Karugarama acira abandi imanza arihe?njyewe ndiwowe nakwimana Amakuru koko ingoma …………

  • sibwo karegeya mumugize intwari, ndagirante? yakoze iki kuburyo yahinduka intwari, gutera umugongo igihugu yitangiye? yakoze iki? umusirikari mwiza nuwusoza icyo yatangiye, intelligence, kwisi hose, hari umuntu urusha snowden guhigwa kwisi? iwabo simugihugu kigendera kuri democracy. cyokoza karegeya ndamushima at least yaragerageje ntiyashyize mumaboko yanyangarwanda amabanga yigihugu yarafite! RIP karegeya, nukuri, patrick ntagishya yakavuzweho rwose, urabona ukuntu yatumye abantu bacika ururondogoro, muri majority yabamuvuga bamumenye ari uko apfuye.

  • Ubundi mu muco nyarwanda iyo umuntu yitabye Imana dutabara abasigaye nubwo yaba ari umuntu wari uje kukwica ukagira amahirwe umuriro ukamukubitira ku muryango wawe utabara abasigaye.wenda bafite ibindi bapfa ariko nk’umunyarwanda mfashe mu mugongo abasigaye.
    1.abana be niwe wabitagaho none babaye imphubyi
    2.abashe imiryango yacu muri Genocide ubu turasangira
    RIP AFANDE patrick karegeya

  • ngeze aho kumirwa mbaye speechless ni aha burya tugeze ese yabimize akicecekera??? ko aribyo byakabaye yiza kurusha kuvuga kuriya tujye dusoma bible ururimi nk’uru umubwiriza yararutubujije

  • basomyi ndabona ibitekerezo ari byinshi ariko ruriye abandi rutatwibagiwe buriya ryari iherezo rye ryo kuri iyi si ubworero icyo nabasaba ni ugukora t=duharanira gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze n’aho ubundi Guhora ni uk’umuremyi sibyo? mutuze intambara ziraba abapfa bagapfa abakira bagakira, buri wese afite dossier ye. Murakoze umwaka mushya muhire

  • Uwasoma muri bibiliya imigani 24:17-18 yakumva icyo bavuga. Haravuga ngo ntukishimire urupfu rw’umwanzi wawe cg se gusitara kwe, kugira ngo Imana itazakurakarira ….. soma uwo murongo wumve

    • muvandi ibyo uvuze nibyo.abantu bajye bagira limit y’ibyo bavuga kuko hari igihe biba atari na ngombwa muri societe.ngo ucira mugenzi we urubanza nawe azarucibwa.buriya iherezo ry’ubuzima bwe ryari ryageze,buri muntu wese aba afite urwo azazira.

      • Nukuri nanjye simuzi uwo mugabo, yewe no kwitwara nabi kwe sinagira icyo mbivugaho simbizi, ariko Minister Mushikiwabo, yakoresheje invugo idakwiriye Umu Nya politique pe, in addition ushinzwe ububanyi namahanga. Minister iriya Twitter ni social media isomwa n Isi Yose nasomye invugo zose wakoresheje mugusubiza nsanga ntabwo rwose wakazikoresheje. Nashimye our ambassador in SA uko yitwaye asubiza ibibazo yabajijwe binjyanye nibyo wabajijwe, Erega umuco ni Ngombwa kandi babarira abo bana asize kuko nabo ni Abanyarwanda. Kubura se ubabyara hakagerekwaho n amagambo nkayo yawe si Umuco Nyarwanda. Nubwo wavuze ko ari GVMT position ntabwo mpamya ko HE yagutumye kuvugira Urwanda ukoresheje invugo nkizo nabonye kuri twitter yanyu. Harakabaho U Rwanda n Abanyarwanda Iterambere rikomeze maze u Rwanda turuhindure Paradiso.

  • ahubwo nge mbabazwa nukuba atari leta yivunye umwanzi kuko karegeya yivugiraga ko ari umwanzi wa leta yacu kandi ntakiza yayishakiraga ahubwo mbona yari yararambye…Imana idukijije ahubwo umugambanyi n’umwicanyi utadushakiraga amahoro

  • banya Rwanda banya Rwanda kazi namwe baturarwanda , ubundi umunye ububi bwumuntu aruko haje umusimbura we nibwo umunya ko yari mwiza cg yarimubi, sasa rero. kandi imvugo yumuntu ishobora kwelekana uwo umuntu ariwe . nonese karegeya yapfuye guhunga asize umuryangowe abona ari ishema kuba impunzi? wibwiye ko yapfuye kugenda sa ntakimwirukankanye? imvugo ya minister ishobora isobanuye byinshi kuru pfu rwuriya mugabo.ntanubwo ababajwe nabasigaye bomumuryango we?!! wangu ni danger!! ok. yabivuze wenda kubera akazi , arikombere yakazi ni umuntu , kandi nkumuntu wize aziko…… banyarwnda mutuka uriya mugabo ngoni umugome Nuko ibyomuzi ari ibyo mubwirwa. nziko arimwe muzaba muvuga nabi abakozi baleta iriho ubu, kandi reba ubu aho bagejeje igihugu ni heza ama jyambere ni fresh. gusa nibyiza kuvugisha ukuri kandi no gukundana nkaba vandmwe. umuntuniya kosa ntibikajye nokuri famille yiwe. dukende abomumuryango wasigaye kandi tubiteho. GOD bless Rwanda

    • imana niyo nkuru

    • tous ce que vous voulez que les hommes vous fassent, faites les vou meme pour eux.

  • Eh! Burya bwose Karegeya yari umwanzi w’u Rwanda?! Akaba yarahawe kuyobora urwego rushinzwe iperereza ari umwanzi?!

    Njye namwita ko yabaye umwanzi wa Leta y’u Rwanda ariko sinamushyiriraho ko yangaga u Rwanda.

    Leta iyoboye u Rwanda sirwo rwanda kuko twagize za Leta nyinshi nyamara u Rwanda rwamwe ari rumwe!

    Niba ari ugucikwa mu mvugo, niba ari ukwirengagiza, niba ari umuco wivanze n’uwo mu mahanga, ntumbaze…!

    • Burya na FDRL si umwanzi w’u Rwanda, ahubwo yanga leta iyoboye u Rwanda! Ubwo se ifashe igihugu ugira ngo nubwo wenda hari abo yamara wagize ngo ntiyabona abandi bayifata nk’umucunguzi?! Ibyo mu Rwanda byo kwita uwo ariwe wese umwanzi ndabirambiwe! Na FPR iza irwana yitwaga umwanzi w’abanyarwanda! Harya ubu bimeze bite?!!

  • Abayobozi bacu muziga kuvuga mutihenura ryari? Muzumva ryari ko urukubise mukeba ururenza urugo? Cl Karegyeya ntiyavugaga rumwe n’ubutegetsi buriho ariko mwibuke ko hari imbaraga yatanze nibyo yigomwe kugira ngo tubohore iki gihugu! Niba yaratengushye ku nshingano ntibimukuraho ibyiza yakoreye igihugu n’Africa muri rusange. Kumwita nyakabwana rero nabyo ni ukurengera tugakabya. Ngizo interahamwe zamwihaye, ngabo abo babanye bamwihaye, mwatuje da! Iminsi ni imitindi kandi nta nshuti ya nyamunsi. Reka nigire kurya agatoki.

    • Uryoherwe wangu!!!!

  • NYAKUBAHWA MINISTER,BACA UMUGANI MU KINYARWANDA NGO” VUGA UZIGA”KAREGEYA SIMUSHYIGIKIYE,ARIKO TWIBAZE KU MATEKA:YABANJE KUBA UMUKUNZI W’U RWANDA,ASHINGWA AMABANGA AKOMEYE Y’IGIHUGU,NDETSE ICYO GIHE NDAHAMYA KO YARI YIZEWE KURU TA MWE, NYUMA ABAYE UMWANZI W’U RWANDA UTABUZA ABANYARWANDA GUSINZIRA, ESE WOWE NTUTEKEREZA KO BYAGUSHYIKIRA? CG BIZAGUSHYIKIRA? REKA TUBITEGE AMASO.ICYO NZI CYO IYO UMUNTU APFUYE ARARIRIRWA NIYO YABA YARITWAYE NABI ,MU MUCO NYARWANDA NTAWISHIMIRA URUPFU RW’UNDI. IMANA IDUHE AMAHORO N’UBUSHISHOZI

    • KALIMU WE UMBAYE KURE MBA NGUSUNGUKOZE MUNTOKI ESE NANGE NONGEREHO GATO UGIRANGO NTIYAKOREYE IGIHUGU KURUSHA LUISE USIGNA IBYO BAMUHAYE NAHO KAREGEYA WE YARAHAGURUKAGA AGASHAKISHA MUTUZE TUZI AMATEKA NDI WABAYE UMWAZI WU RDA KURUSHA RWARAKABIJE NTIYISUBIYEHO UBU NTARI KURUKORERA NA KAREGEYA RERO NTAWARUZI EJO UKO BIZAGENDA AHARI YARI KWISUBIRAHO ARIKO BYO RERO TUBUZE AMABOKO NGAHO KAYUMBA NAWE YARAGIYE NINDE UMUYOBEWE AKURAHO ABACENGEZI NTIBARI BANANIRANYE MWIHOBYA URDA KUMBWINYUNGU ZANYU N

      • Mugemuvuga make nonese yirukanye abachengezi ngo nimusubireyo wenyine?

  • imana ibbarire uwa wiwe wese wacumuye kuri yo.

  • ariko se ibyo niki?bamuzane ashyingurwekigali kuko ariho yaramaze iminsi yibasiye na za grenade ze kugirango nabazize ibyo bitero bye bamenye ko atagihari

  • Abamwishe, nawe abo yaba yarishe tuzahurira mukibaya cya Patimosi kuri wamunsi wogucirwaho imanza ubwo nibwo tuzamenya ukuri aho kuri, na Mushikiwacu azaba ahari.

  • mwagiye mwicecekera la

  • “Abarokore”bo mu itorero rimwe bagiye impaka za ngo turwane ku bya Yesu n’abo mu rindi aho banywaga fanta, umunyeroma wari hafi aho ku gasembuye ke abatega amatwi… ati”Mwumve mvuge”!!

  • Kuba minister avuga ko karegeya yari umwanzi wu Rwanda utagomba kuririrwa ni nko kwemeza ko alibo cyangwa bafite uruhare mu rupfu rwe kuko yemera ko barufitemo inyungu nyinshi.
    Gusa amaraso arahama . Nubwo mushikiwabo yemeza ko bitazamubuza gusinzira, amaraso ye namarira yimfubyi bishobora gutuma asinzira nabi akagira nightmare
    Kuba karegeya yishwe tuzi twese uko yakoreye inkotanyi, bitubere isomo

  • AHA JYE NDUMIWE PEE

  • njye nziko azatura nk’umusozi azi ko azapfa amagambo mabi nkariya ashinyagura yakagombye kuyamira!!

  • ariko urwanda nta mfura rukigira!!amagambo nkayo ku karubanda peeee!zavuyeho!

  • Minister nagufataga nk’umuntu wikitegererezo ariko amagambo wiyandikiye y’ubushinyaguzi yantangaje kubona ukinira kumubyimba abana ba karegeya na se ataranashyingurwa byibuze, ibisubizo wagiye uha bariya bana byuzuyemo ukutareba kureba kure cyane. MUBUZIMA BWAWE NTUZONGERE GUSHINYAGURA BIGEZE HARIYA. Akazi ufite ntikakwambure ub’umuntu n’ikinyabupfura. Iyo hataba mu RWANDA baba babyutse bakweguza kuko ibitekerezo nkabiriya ntacyo byamarira igihugu.
    Umuryango wa karegeya mwihangane nubwo ntabazi

  • Ni akamaramara mugani w’umurundi!!

    Nyakubahwa Minister warengereye kuko niyo Karegeya yaba aregwa ibingana iki ntiwagakwiye gukoresha imvugo imeze gutya, kimwe cyo nuko ukwiye kumenya ko uri umuyobozi bityo imvugo yawe ikitonderwa. reba nkuburyo abantu batandukanye bamaze kwifatira ku agahanga imvugo yawe??? kimwe cyo nuko iyi mvugo idakwiye namba.

    Ngarutse kuri late Col Karegeya, kuba yariswe umwanzi w’igihugu (National enemy) yabyiswe binyuze mu ibyaha yaregwaga amaze guhunga igihugu we na Gahima, Rudasingwa na Nyamwasa. ariko ibyo nkuko twese tubizi cg twabikurikiranye byari inyito y’ibyaha ntibyigeze bitangirwa ibimenyetso simusiga, hagati aho kuba barabihamijwe nabyo ubwabyo byari ikibazo gikomeye cyane.

    Kuba rero umuntu adahuje ibitekerezo bimwe na bimwe na Leta ntibimugira umwanzi w’igihugu ahubwo yitwa utavuga rumwe n’ubutegetsi (Opposition part), kwitwa umwanzi w’igihugu nikintu kiremereye cyane ntaho wagitandukanyiriza no mu igihe abantu bitwaga inyangarwanda ubundi bagahigwa bukware, ibi nibyo bita kwibasira no kwangisha hagamijwe inyungu runaka.

    Late Col Karegeya rero ntabwo yaguye ku urugamba, ahubwo yatezwe igico. hagati aho rero simbona icyo muheraho muvuga byinshi.

    Ese FPR yo ko yateye u Rwanda tuyite ko yari umwanzi w’igihugu?? igisubizo kuri njye ni hoya. ubwo hari ufite ikindi yagitanga.

    Late Col Karegeya yapfuye ahunga (he died while on the run) kuko aho yari ari ntabwo yari mu ubutembere kandi ntabwo yari asetse, kuko yavukiye mu ubuhungiro none still aguyeyo, kuki mukomeza gushinyagurira uwagiye??

    twese ntawe utazi guhunga igihugu icyo aricyo, ntawe kandi utazi uburyo bihanda. Late Col Karegeya yahungishije amagara ye none still arapfuye. RIP Afande.

    Yakoreye byinshi FPR nabanyarwanda muri rusange, nubwo yaba asoje atakiri kumwe na FPR natabwo bikwiye ko akinwa ku umubyimba. kimwe nkuko nawe bwacya utakiri kumwe na Leta yu Rwanda kandi utanayivuga neza ibi rero ntibyatuma witwa national enemy. hagati aho rero state enemies should be separated from national enemies. kuko Goverment ntabwo ari igihugu kutumvikana na kanaka rero ntabwo ari igitangaza.

    Murakoze

    • @Johnston: biraboneka ufitiye ipuhwe nyinshi uwo wita late col ariko nkwibutse ko karegeya atarakiri col… yari rushati kandi nta urata inkovu z’imiringa.. icyakabiri nuko yari umwanzi w’igihugu as well explained by our respected minister… nkwibutse ko igihugu Atari ubutaka n’amashyamba ahubwubwo igihugu ni abenegihugu ndavug aabantu… rero niba karegeya ategura ibisasu bikica abana’ n’abagore n’abagabo bitarobanura, niba karegeya ababazwa n’iterambere igihugu kirimo agashaka ko cyajy amu icuraburindi, harya uwo sumwanzi w’igihugu ukomeye ahubwo? Johnston biragaragara ugira urukundo rwinshi ariko uraruyobesha ukaruha abatarukwiye na gato… ni nka kwakundi wafata impeta ya zahabu ukayambika ku kizuru cy’ingurube… nawe zahabu yawe cyangwa urukundo rwawe urujugunya muri pubelle iyo uruha inyamaswa-muntu nka karegeya…. uruya yahisemo nabi mureke nshuti… ni egoist ni indashima ni mubi cyane ntakwiriye kuririrwa haririwe mutara rudahigwa uriya karegeya ateye gukubitirwa agatoki ku kandi!!!! long live our Minister… uri umunyakuri kandi uri umubyeyi ndagukunda for your good job!!! Blessed is the one wakugiriye ikizere!!

    • @Johnston: biraboneka ufitiye impuhwe nyinshi uwo wita late col ariko nkwibutse ko karegeya atarakiri col… yari Rushati kandi ntawe urata inkovu z’imiringa.. icyakabiri nuko yari umwanzi w’igihugu as well explained by our respected minister… nkwibutse ko igihugu atari ubutaka n’amashyamba ahubwo igihugu ni abenegihugu ndavuga abantu… rero niba karegeya ategura ibisasu bikica abana’ n’abagore n’abagabo bitarobanura, niba karegeya ababazwa n’iterambere igihugu kirimo agashaka ko cyajya mu icuraburindi, harya uwo sumwanzi w’igihugu ukomeye ahubwo? Johnston biragaragara ugira urukundo rwinshi ariko uraruyobesha ukaruha abatarukwiye na gato… ni nka kwakundi wafata impeta ya zahabu ukayambika ku kizuru cy’ingurube… nawe zahabu yawe cyangwa urukundo rwawe urujugunya muri pubelle iyo uruha inyamaswa-muntu nka karegeya…. uriya yahisemo nabi mureke nshuti… ni egoist ni indashima ni mubi cyane ntakwiriye kuririrwa haririwe Mutara Rudahigwa uriya Karegeya ateye gukubitirwa agatoki ku kandi!!!! long live our Minister… uri umunyakuri kandi uri umubyeyi ndagukunda for your good job!!! Blessed is the one wakugiriye ikizere!!

  • Nta mpamvu yo guhangayikishwa n’urupfu rwa Karegeye hari byinshi twahangayikiye kandi byamuturutseho.so we don’t have to be disturbed by his death ..

  • Sha,narinzi ko uzi kureba kure none ntuzi kubara ibihe ngo ube warasomye Biblia cyangwa ngo ibya Habyara,Mobutu,Kadaffi,Sadam n’abandi ngo ube warabikuyemo isomo!!!Ujye urinda ururimi rwawe kuko ntuzi ibiri mbere ibihe birahinduka kandi n’ingoma zirahanguka.<>

  • Bene data na Bashiki bange dusangiye ubunyarwanda dusubize amaso inyuma turebe aho twavuye,aho tugeze n,aho tugana dufatire hamwe umwanzuro wo gusigasira isura yacu no gutegura ejo heza hazira amacakubiri.nifuza ko twakomeza kuba abanyarwanda badaha agaciro icyadusubiza inyuma

  • ubwo muzi agahinda muba mutera abana babanyarwanda kweli ni gute abantu batangira urugamba bakarutsinda barangiza bagacikamo ibice. muraduca intege kabisa ntangiye no kubona ukuntu imbere h;urwanda ari habi pe burya iyo mwacitsemo ibice umwanzi aba abashoboye pe

  • HARAKABAHO UMUNYAMERIKA WATUZANIYE IKORANA BUHANGA TUKABA TWESE DUTANGA COMMENT ZUBAKA IZINDI ZISENYA UBWO MUZAJYA MUKORA BRENSTORMING.ABADATANGA COMMENT NZABAGARURIRA IPOSITA.

  • Ngewe ndumiwe

  • Nyakubahwa Mushikiwabo biragaragara ko ananiwe kabisa.Nta muntu uvuga amagambo nk’ariya ku mwanya w’ubashywe nk’uriya afite.

Comments are closed.

en_USEnglish