Digiqole ad

Karegeya azashyingurwa muri Africa y'epfo

Kuri iki cyumweru, Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yasohoye itangazo rivuga ko ‘Patrick Karegeya yari umunyarwanda wabaga muri Africa y’epfo mu gihe yapfaga bityo ko ibyo kumushyingura byakorerwa muri kimwe muri ibyo bihugu’.

Patrick Karegeya yiciwe muri Michangelo Hotel ahantu yakundaga kujya kenshi
Patrick Karegeya yiciwe muri Michangelo Hotel ahantu yakundaga kujya kenshi

Ibinyamakuru byo muri Uganda byari byagaragaje ubushake bw’umuryango wa Patrick Karegeya uba mu majyepfo ya Uganda i Mbarara, bw’uko uyu mugabo wahoze akuriye iperereza ryo hanze mu Rwanda yahyingurwa aho umubyeyi we (nyina) atuye ubu.

Itangazo rya Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda riragira riti “ Nyuma y’ibitangazwa n’abanyamakuru ku rupfu rwa Col Patrick Karegeya muri Africa y’Epfo ndetse n’ibyo kumushyingura, Leta ya Uganda irashaka kumenyesha ko uwapfuye yari umunyaRwanda  uba muri Africa y’Epfo mu gihe cy’urupfu rwe.

 Bityo ibijyanye no kumushyingura bikwiye kubera muri kimwe muri ibyo bihugu. Guverinoma ya Uganda yamenyesheje umuryango wa nyakwigendera Karegeya iby’iki cyemezo.”

Karegeya washinze ishyaka rya RNC mu buhungiro muri Africa y’epfo yasanzwe yiciwe mu cyumba yari yakodesheje muri Michelangelo Towers Hotel i Johannesburg tariki ya mbere Mutarama 2014.

Police yaho yemeje ko uyu mugabo yishwe n’abantu batazwi kugeza ubu.

Hari amakuru ava muri Uganda avuga ko umuryango wa Patrick Karegeya watangaje ko iby’ishyingurwa rye bizakorerwa muri Africa y’Epfo ku matariki azatangazwa nyuma.

Leta ya Uganda ikaba ngo yiteguye kworohereza aba hafi bo mu muryango we kubona inzandiko z’inzira (Visa) zo kwerekeza muri icyo gihugu kumusezeraho.

Karegeya wari ufite imyaka 53 yavukiye Ntungamo muri Uganda aho umuryango we wari warahungiye mu 1959.

Umuryango we wari wasabye ko yashyingurwa ahitwa Biharwe i Mbarara muri Uganda ahatuye nyina.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ntakundi nagende aruhuke imipango yari ariho.
    Nawe yateguraga byinshi bitari byiza ku batuye u Rwanda uyu munsi

    • Naba nawe agiye haricyo yamariye igihugu weho uzagenda utabashije no kwikora imugongo
      ureba ubu bugome wavuganye iyingirwa gitekerezo

      • uri igicucu ntuzi ibyo uvuga sha yahunze ahunga iki se .ngoaturuka ibugande niyo mpamvu ibyo yakoraga atari abizi niba atarurasaniye ngo amenye uko bimeze , ngo harya abantu bapfuye bazirz grenade ntibari abantu . wasanga no nyuma wari kuzabigenderamo mubo yari afitiye imipango bwa

  • Umuseke nabemeraga kunkuru zandikanye ubunga, ariko iyi irandenze, uwayanditse ashobora kuba yayiteruye ahantu: Uti Patric ni umunyarwanda wahungiye muri Af.yepfo, nibyo kdi bumuha uburenganzira bwo gushyingurwayo cg mu Rwanda. Uti y’uganda yavuze ko iha ibyangombwa by’inzira abo mumuryango we ba hafi. Sobanura niba ari impapuro z’inzira z’impunzi Uganda iha abo mumuryango we ba hafi, ataribyo Patric yari umugande rero. H.E akwiye kureba niba mubyegera bye byahafi ntabiyitirira ubunyarwanda ataribo. Mwihangane nti munyongere komenti

  • N’umunyarwanda wagiriye ibyago mumahanga nazanwe gushyingurwa mucyubahiro mugihugu, nkuko iyo hari impanuka ku banyarwanda ibereye mumahanga,twohereza indege zo gutabara.

  • Aho kumushyingura sicyo kibazo!
    Mube maso kuko mutazi isaha n’ igihe!

  • Aka ni akaga, Uganda yanze kumuhamba what about Rwanda? Nzaba mbarirwa

  • agahinda ntikica kagira mubi! umuntu abohoze igihugu kizima ,habure na mètre carré ebyire ,ashyingurwamo koko!!!ngo na we ajye mu ntwari! ese u Rwanda ko mutasaba ngo ashyingurwe iwacu nk’umunyagihugu, ashyingurwe ishyanda koko!

    • Akwiriye gushyingurwa mu Rwanda kuko ni umwene gihugu ni umunyarwanda ariko ibyo kubohoza igihugu mubisubize aho mubikuye Karegeya yatahutse muri 1994 nkabandi kuko yari umusirikare Uganda akomereza mu gisrikare cy’u Rwanda.

  • ndi umunyarwanda irakwiye kuko hari abaziko arabanyamahanga ,urwanda ntiruzigera rutera imbere mu gihe bamwe atakiyumvamo ubunyarwanda bigaragare ko arabacanshuro baca inshuro yaagwira bagataha !

  • ARIKO UYU UVUGA KO YARI AFITE IMIPANGO ABIKURA HE?ESE NIYO YAYIGIRA IGISUBIZO NUKUMWICA?ESE NIBA YAPFUYE ABO BAKORANAGA BAPFUYE?NYUMA YO KWICA KAREGEYA NTABWO BIKURAHO URWANGO IMIRYANGO IMWE IYINDI IGATONESHWA NIBA BIMEZE BITYO TURAJYA HE?TUBITEKEREZEHO KANDI TUBIHE AGACIRO ESE UMWANA WA PATRICK NAKURA BAKAMUBWIRA UWISHE SE BAZAKIRANYA?ESE U RWANDA RUZATUZA RYARI?

  • ibyo yateguraga se wibwira yabiteguraga wenyine?ahubwo vuga uti bari hafi final.rwigema yarapfuye urugamba rurakomeza nyamara habyara icyo gihe yabyinnye intsinzi.tegereza

  • Igendere Col Karegeya, abakuzi bazi iby’akarengane ukorewe. Amateka azacira urubanza izi nkoramahano zakwishe, ariko ROHO YAKE TEMOIN!

  • Wowe Wiyise ngo GoGo uri uwanyuma ukaniheruka!Ndagaya imbwa itazamusangayo!Wowe ntanubwo uzabona nukuririra kwanza.

  • nyamara birababaje kubona twirirwa dukinira ku muntu wakoreye igihugu kuriya akaba yitabye Imana ! njye simuzi ariko kumureba ku ifoto urabona ko ari umuntu utuje, ese kuki hari abatababajwe n’urupfu nka ruriya ? nyabune banyarwanda twirinde kujya twishimira urupfu rw’umuntu uwo ari we wese ! ndababwiza ukuri mu bindi bihugu n’iyo batoraguye umurambo w’uruhinja rw’iminsi ibiri bakora iperereza kugeza igihe uwishe uwo mwana abihanirwa ! ese kuba umuntu wese uyoboye u Rwanda avaho akicwa mwumva nta soni biteye ?? mu gihe ahandi bahabwa icyubahiro !! ndabinginze nimureke abanyarwanda duhinduke, twungurane ibitekerezo byubaka igihugu n’abanyagihugu ! birababaje uriya mugabo rero nimwihangane twese tuvuge tuti : aruhukire mu mahoro ! ibyo birahagije kuko yagiye kandi ntazuka uyu munsi cyangwa ejo bundi ! murakoze

    • mu gifaransa baravuga ngo apperence est souvent trompeuse bshatse kuvuga ngo iyo urebye umuntu inyuma ushobora kumwibeshyaho kuburyo bworoshye cyane rero witangira kumugirira impuhwe nkaho umuzi neza none se niba umuntu yarashinjwaga gutera grenade mu mugi wa Kigali ni izihe mpuhwe wamugugirira none se mu minsi ishize ntiwumvishe ko yicishije umuhanzi w’umurundi Christophe Matata. sinakwishima ko yapfuye ariko nanone sinababazwa ko yapfuye kuko njye mbona ko u Rwanda ukize umwanzi uza mu bambere.

      • umwana mubi asetsa nyina.wowe kuki ugaragaza ibigaragara,ubwo mwanshanze mwese mwese

  • yatabarutse ryari

  • Muntambara zose twarwanye kuva 1990 ,kagitumba, matimba ,ryabega, nyagatare, tabagwe , muvumba, nyakayaga,muvumba, kaniga, mu birunga, nkumba, kinigi, nyamagumba, kabarondo, rwamagana ,mumugi wa kigali kugera aho dufatiye burundu kwitariki ya 17 nyakanga 1994 ntaho nigeze mbona aho KAREGEYA yarwanye numunsi numwe utabyemera azongere ambaze neza. yaje aherekeje abandi bamaze gufata ubwo rero sinumva aho ubutwari bwe mubukura.

    • Abavuga ngo Col. Karegeya ni intwari yararwanye barabeshya. Yahungutse 1994 yari umusirikari muri Uganda aho yari mu iperereza rya gisirikari. Ntiyigeze arasa isasu na 1 mu ntambara ya RPF,hari n’abandi ba Officers baje igihugu cyarafashwe.

    • Ni intwari kuko nta muntu yishe kuva muri 1990 kugeza 1994.

  • Musengere igihugu cyane! Imana Igirire impuhwe u RWANDA. Naho Nyakwigendera igihe nikegera azashyingurwa mu cyubahiro mu gihugu cye cy’u Rwanda. Famille niyihangane.

  • wowe wiyise Nana urakina nurupfu wagirango uzahoraho hari nigihe wazaribwa nibisiga.ugiye aba agiye reka kwishongora

  • Yemwe jye nabuze aho nerekera ubwicanyi, ubugome bwa banyarwanda ndabirambiwe,
    ubuse abanzi bigihugu bari murikigihugu banganiki?none se ntabaza baragihekuye mukabakira mukabashimira,erega yenda yari buzahinduke iyo mumwegera.cyakora bantu mwica mwihane pe

    • ohoho nizere ko bigucitse, cg se uranshanze

  • uwamwishe ntagirengo yakemuye ikibazo ahubwo yongereye bamwe ikizere batizeraga gukorana na RNC ,bongereye n`urwango hagati ya bamwe;ni ubufasha ku bandi.

  • Ariko abantu tujye twirind gushukwa n’amarangamitima yacu; Uwapfuye we aba yasibye icyobo cye, ikindi kandi umuntu n’umuntu ntabwo ar’Imana. Ngirango icyatumye Karegeya na bagenzi bahunga isibye ibihuha abeshi ngirango ntawe ukizi, kandi nanone karegeya n’abagenzi be kuba bari bakomeye ntibivuze ko batakora amakosa ngo bahanwe nkabandi kuko nabo n’abantu kandi bahanaga abakoze amakosa nkayo bashobora gukora. ahubwo ikibazo abanyafrica dufite kandi gituma tugifite inzira ndende mw’iterambera n’ikintu cyo kwigira intakoreka, nkeka ko nabariya bagabo bafite kimwe nabandi benshi, meze ahandi rubanda rwagiseseka tukabiryozwa. None koko ko mwibuka Gahima na Rudasingwa ayabo muyibuka mumuseso nibyo abanyarwanda bahoraga babavuga, nkabo wambwira ko barwanira iki usibye ibyo navuze haruguru. mumbarire munyumve neza uwapfuye akwiye icyubahiro cye nkumuntu kandi jye numvaga bamuzana mu Rwanda tukamushyingura mucyubahiro cye cy’umuntu. Ariko mbasabe nanone mureke amarangamitima yandi magambo menshi kuko ikigaragara nuko ashobora kuba yarwaniraga inyungu ze kurusha izarubanda nyamwinshi. kuko intwali ntabwo iharanira kubaka kandi ngo yongere isenye ibyo yubatse. Jye nemera intwari nka Mandela niwe wagumye mugihugu cye ibyo yanga akabitsimbararaho kandi mumahoro ntawe avukije uburenganzira bwe. naho abandi n’inda nicyo kibazo nyamukuru.

    • Aho uvuze ukuri gusa rwose!

  • Hahaaa dukwiye kwenmera inzira za demokarasi ibyahise ntibyibagirane ariko ntitubishingireho.Kuko bigaragara ko 90 % cyangwa barenga batazi ibyo bakora n’ibyo barimo.uburenganzira bwo kwisanzura no kugaragaza ibyo dushaka no kubiharanira mu mahoro bikaba intego. Tugaha ingabo agaciro zikwiye, ubutegetsi nyubahirizategeko, ubucamanza n’inteko ishinga amategeko bikigenga, maze umukuru w’igihugu akagenzura afite umupaka naho ubundi tugeze aho uvumbitse umuriro.

  • nyakubahwa Hassan ndabyemera l’apparence est souvent trompeuse, gusa icyo duhuriyeho ni uko kwishimira ku muntu wapfuye atari umuco mwiza, ariko nanone ndakubaza akantu kamwe : kuvuga ko yicishije Matata ntibyaba ari uguharabika ? hari rapport waba warabibonyemo y’ukuri ngo tuyirebe natwe ? erega ndibuka génocide igitangira bajyaga kwica umuntu bakavuga ngo bikijije umwanzi ! koko ni ryali umugore yigeze aba umwanzi ko na kera abami barwanaga bagafata abagore b’abaho bafashe bakabajyana iwabo aho kubica ?? abanyarwanda twakoze ibidakorwa ! ese abasokuruza bacu bazatubaza ko igihugu badusigiye twakiyoboye dute ????

  • Ubundi intambara ya 1990 yabereye abanyarwanda urugero. RWIGEMA yarapfuye HABYARIMANA arabyina ariko ntibyabujije inkotanyi gufata igihugu. KAREGEYA arapfuye KAGAME arabyinye ariko ntibizabuza abandi gusoza umugambi.

    • None se Karegeya yarikurugamba ? aryana nande ? ashakira urwanda amahoro ? ariko mwagiye mureka emotion nkizo ” uwamwishe ntaramenyekana none ngahoooooo” ngo Kagame namwe ra. Nubwo yazira indaya ko nazo yazikunda ga cyane mwabyitirira kagame ahaaaa

    • Kabisa Nange ntyo!!

  • None se mwese ko muvuga nk’aho muzi uwa mwishe!? Ibi ni igitangaza. Ubwo se mutegereje investigations mwaba iki? Kurushya ubwonko bwanyu, mutukana, bigaragaza ko iki gihugu kikigifite ibibazo mu burere. Umuntu wiyemeza ko yarezwe nkeka ko atapfa kuvana mukanwa ke amagambo y’amanjwe. Buri wese akwiye kumenya ko nta mukuru w’ikuzimu kandi ntagahora gahanze. Nutumva iki kinyarwanda ntutukane, sobanuza, nta marangamutima arimo.
    Mbifurije umwaka mwiza 2014:Umwaka wo guhindura imyumvire k’ubishaka wese.

    • “Amanjwe” naryo si ijambo ryiza ariko burya! Nizereko rigucitse.
      Umwaka mushya muhire nawe, n’umuryango wawe wose.

  • ahaa! nzaba mbarirwa! iby’uru RWANDA ni ukubitega amaso!AMATEKA AZATUBAZA BYINSHI.

  • Cyoze Imana ibabarire urwanda n`isi ariko cyane cyane “ABAGABO“ ubutwari bwanyu musigaye mubukoresha ibitera agahinda abana banyu, abagore yewe n`ababyeyi. ngewe mbona aho kuyobora ibyo Imana yaremye ngo mubitware mu Rukundo ahubwo mubitwaza ubugome koko niki cyatuma intwari, abagabo beza buzuye ubwenge muhunga ndetse nabandi bakarinda kugwa hanze?! Imana yatanze ingingo zuzuye kuri mwe ariko koko ibyo mupfa ko ari bike kuruta ibyo mupfana kuki mutakwiyunga. abana n`abadamu Imana yabahaye murekere aho kubisha agahinda n`umuruho.

  • mureke tureke amarangamutima niba mukunda abanyagihugu kuko niba yari mubagambanyi bigihugu urwo yapfuye nirwo rwari rumutegereje,njye nabwira umuryango we wasigaye ugasaba u rwanda imbabazi kuko byari bizwi ko akorana na Kabuga kuko gihamya irahari cheque yasinyeho ayiha abana ba Kabuga baza murwanda,natwe dufite ayabacu yamenetse menshi,njye navugango niba umuryango we utanasabye imbabazi bamenyeko nabo bafite mubiganza byabo amaraso yabana b urwanda gusa umunsi wurubanza uzaba gusa hariho abakoreye satani batisondetse

  • Mwiriwe bavandimwe.ko mbona nta munyamahanga wanditse nuko batazi karegeya? mwaretse kubiba amacakubiri mubanyarwanda ko aho byatugejeje twese tuhazi uzi ngo ejo bisubiye warusimbuka n’umuryango wawe wose? Urashinja URWANDA urupfu rwa KAREGEYA ushingiye he? raporo wasomye tubwire icyo wahereyeho.Ikindi menyako uko usebya urwanda kandi uru umunyarwanda ni nko gutwika inzu wikingiranyemo. Mukunde URWANDA rwababyaye.

  • abanyarwa murasebye rwose ese kombona abagabo bitwari.kandi binararibonye .bashize abandi bakaba baheze muburoko bose niko arabanzi bigihugu? gusa uyumugabo imana imyakire mubayo.

Comments are closed.

en_USEnglish