Digiqole ad

Benshi bibajije icyatumye Mani Martin arira ubwo Kayirebwa yaririmbaga

Mu minsi ishize ubwo habaga igitaramo gisoza umwaka gisanzwe kizwi nka ‘East African Party’ abahanzi bakora muzika kuri ubu bahuriye kuri stage imwe n’abahanzi bo hambere, gusa benshi mu bahanzi b’ubu bagiye batangaza ibintu bitandukanye nyuma y’icyo gitaramo.

Mani Martin yongeye kumva guhogoza n'ubuhanga bwa Kayirebwa ararira
Mani Martin yongeye kumva guhogoza n’ubuhanga bwa Kayirebwa ararira

Bamwe muri abo bahanzi harimo Mani Martin umwe mu bahanzi bashimishije abantu cyane uburyo yitwaye kuri stage ndetse n’uko yaririmbye, nyuma y’aho arebeye uko Cecile Kayirebwa aririmba yananiwe kwihangana amarira abungabunga mu maso.

Abantu benshi rero bibajije ikintu cyatumye uyu muhanzi agira amarangamutima kugera aho amarira ashoka ku matama ye, kimwe mu bintu byatumye Mani Martin ananirwa kwihangana ngo ni uko akiri umwana muto yajyaga aririmba indirimbo za Kayirebwa cyane.

Kugeza ubu aho ari umuhanzi ukomeye cyane nta bwo yiyumvishaga ko ashobora kuzabona Cecile Kayirebwa aririmba zimwe mu ndirimbo zatumye uyu muhanzi akunda kuririmba zirimo, ‘None twaza’ n’izindi nyinshi.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Buriya ku muntu uzi ibya caracterologie nta gitangaza ku marira ya Martin! Hariho abantu bagaragarisha ibyiyumvo byabo amarira; akenshi yitwa amarira y’ibyishimo. Abo kandi bashobora kubabazwa cyane n’ubuhemu uko bwaba bungana kose.
    Igitangaje n’uko Martin yagaragaje ko ari en même temps Emotif et Sentimental. Usibye nawe ukiri muto hari n’abasaza nka twe twumva Cécile imbamutima zikaba nyinshi.

  • Emotions izarizo zose zirasanzwe. Ikindi Man Martin akunda Kayirebwa mu bihangano bye kuva ari umwana yarabivuze kenshi! KUKI ABANTU BABYIBAZAHO? Ndumiwe!

  • Mani Martin est un bon type: Emotionnel et sentimental.

    • Ego rata.baguhe icyo unywa kabisa.il est un bon type ubivuze neza

    • bavuga Emotif pas emotionnel

      • Niki sinzi niba ibyo uvuze ubizi umuntu ugira amarangamutima niwe bita EMOTIONNEL,naho umuntu ugira indwara ituma umuntu agira ibyiyumvo cyangwa umuntu ugira ibyiyumvo bihindagurika niwe bita EMOTIF,ubwo washatse kuvuga ko Mani Martin ari iki muri abo mbere yo gukosora abandi kandi wenda batemeranya nawe,fais gaffe

  • ibyo rwose nibisanzwe nkuko bagiye babivuga.nkeka ko atari Martin gusa warize ahubwo hari abandi benshi nuko Martin ariwe mwibanzeho comme une vedette (star.
    ndibuka muri 2012 ubwo KAYIREBWA yazaga muri UNR (AUDITORIUM)yararirimbye sinamenya aho amarira aturutse.n’abandi benshi.

  • ubuse kuki mushaka kubikomeza.ni emotions c;est tout.abakobwa tunikundira abasore bameze gutuo.nta numero ye ahubwo?

  • UZIKO KAYIREBWA ATAGIRA IMPUHWE? UBWO SE KUKI ATEGEREYE URIYA MWANA NGO AMUTERURE AMUHOZE!!!!!!!!!!

  • Urarira utera inde imbabazi se! ngo ni emmotionel reka sinakubwira nawe yateretse iminwa puuuuuuu u are so hopeless mate.

Comments are closed.

en_USEnglish