Rulindo: Kabagema yizihije isabukuru y’imyaka hagati ya 100-110
Kuwa gatandutu w’icyumweru dusoje, umukecuru utuye mu Karere ka Rulindo witwa KABAGEMA Emmerence (Marisiyana) yizihije isabukuru y’imyaka iri hagati y’100 na 110 amaze avutse.
Ibi birori byanabayemo Misa yo kumusabira, byari byitabiriwe n’abamukomokaho benshi, inshuti n’abaturanyi, bose hamwe bagera nko kuri 300.
Ibirori byabereye iwe aho atuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Kinihira, muri Karegamazi.
Uyu mukecuru yabyaye abana batanu, ubu akaba afite abuzukuru 26 n’abuzukuruza 12.
Imyaka y’uyu mukecuru ariko ntivugwaho rumwe kuko hari bamwe bo mu muryango we bemeza ko koko yaba agejeje no ku myaka 120, ariko abandi bakavuga ko ashobora kuba atarayigezaho ahubwo yaba iri hagati 100-110, dore ko we ubwe ntabyo yibuka kubera izabukuru.
Aya mafoto turayakesha umwe mu bitabiriye ibi birori.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Oh mbega byiza!Imana nanjye izampe kuramba ngeze ku 120!
imana ikomeze kuturindi uwo mubyeyi wacu ,
Uyu mukeceru Imana imukomeze,igishimishije ni uko ubona rwose agikomeye,araganira amenya abantu,byose ariko biva ku ngeso nziza zamuranze!Tujye turangwa n’ubugwaneza.
Ntibaba bazi imyaka bafite nugupapira bagakubitaho. Ubundi se ntibyigaragaza ,ngo hagati y’ijana n’ijana na cumi,ubwo se ibyo nukuvuga iki?
Uyu mukecuru nta myaka ijana afite ntibakisumbukuruze!
hahaha
MUVANE IYO E MAIL IHORA IGARUKA
uyumu mucecuru Imana igumyekumurinda.es’ubutwe tuzayuzuzu?
Comments are closed.