Digiqole ad

Ruhango: Imibiri y’abantu batanu bazize Jenoside yahingwaga hejuru yataburuwe

Mu gitondo cyo kuwa gatanu w’iki cyumweru dusoza, tariki 03 Mutarama 2014, ubwo abakozi basizaga ikibanza cy’ahagombaga kubakwa amacumbi y’abakobwa mu kigo cya college de Bethel “Aparude,” hagaragaye imibiri y’abantu batanu (5) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abatahuye iyi mibiri yari iri mu murima wahingwagamo imyumbati bemeza ko abahahingaga bayibonaga ariko bakaga gutanga ayo makuru.

Ahataburuwe iyi mibiri itanu abaturage bibazaga ukuntu itari yakabonetse kandi yari hejuru ndetse hari haranahinzwe.
Ahataburuwe iyi mibiri itanu abaturage bibazaga ukuntu itari yakabonetse kandi yari hejuru ndetse hari haranahinzwe.

Bigeze mu ma saa tatu ngo nibwo yakubise isuka ayikubita ku gahanga k’umuntu, arongera arakubita, nabwo ngo abona akubise nkubise akandi, arimo kutwegeranya nibwo ngo yabonye akandi.

Mutarambirwa na bagenzi be bakoranaga, bamaze kubona iyi mibiri bahise bahamagara ubakoresha, ahageze ababwira ko baba bahagaritse akazi nawe yihutira kubimenyesha ubuyobozi bw’ikigo.

Ubuyobozi bw’ikigo nabwo bwabasabye guhagarika akazi bwihutira kubimenyesha ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango.

Ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’abaturage n’inzego z’umutekano, bihutiye gutaburura iyi mibiri. Mu kuyitaburura baje no kuhasanga indi hamwe yose iba itanu.

Gusa mu byatangaje abantu bikanababaza cyane, ni uko aho iyi mibiri yariri hari harahinzwe igihe kinini imyumbati, ubwo banayitabururaga yazamukanaga n’imyumbati yari yarayishoreyemo.

Aho bakuraga iyi mibiri banahakuraga imyumbati yari yarahahinzwe, ariko abahahinze baratinye kuyihakura kuko ku zindi mpande bari barayikuye.
Aho bakuraga iyi mibiri banahakuraga imyumbati yari yarahahinzwe, ariko abahahinze baratinye kuyihakura kuko ku zindi mpande bari barayikuye.

Habimana Ezekiyasi utuye hafi y’iri shuri riri mu Kagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango, yavuze ko aha hantu hari hateye ishyamba, nyuma ishyamba baje kurikuraho bahahinga imyumbati inshuro zigera kuri ebyiri.

Ati “Rwose birababaje, kuko urabona iyi mibiri yari hejuru cyane, abahahinze rero barayibonaga bakayinyura hejuru, ngira ngo urabona ko n’ubundi ahantu iri bagiye bahakwepa ukuntu. Gusa njye ibi birambabaje kuko ni ukwica ikiremwa muntu bwa kabiri.”

Niyitanga Jean Claude, umuyobozi wa Aparude, yavuze ko aha hantu hari hagiye kubakwa aya macumbi bo batigeze bahakoresha, ahubwo ko abaturage bahahingaga iyo baza kubabwira ko bahabonye imibiri, baba barihutiye kubimenyesha ubuyobozi nk’uko kuri iyi nshuro babigenje.

Rurangwa Sylvan, umukozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe umuco na siporo wari waje gufatanya n’abaturage gutaburura iyi mibiri, yavuze ko bibabaje cyane kubona abantu bagiye kwibuka ku nshuro ya 20 hakiri abantu bagifite amakuru nk’aya baranze kuyatanga.

Iyi mibiri yataburuwe yari ikiri mu myambaro bishwe bambaye, yajyanywe gutunganywa kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.

Source: Kigalitoday
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ese mubasha gutandukanya gute imibiri yishwe muri jenoside iyanyuma yaho niyambere yaho?????

  • ni ikibazo, kwa kwanga gutanga amakuru kubantu bishwe naho bciwe izi ningaruka, biragaragara ko hari ahandi ubu hakiri imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, abantu baturiye hafa aho bagakwiye kuvuga niba hari nahandi baza abantu bashyizwe bakavuga aho bari nabo bagashyigingurwa mucyubahire, ntitwakageze kunshuro ya 20 yo kwibuka genocide yakorewe abatutsi, hatakiboneka imibiri itaraherekezwa mucyubahiro nukuri!

  • NANAWE, IMIBIRI YABACU TUYIBWIRWA N’IMYAMBARO BANYIRAYO BAPFUYE BAMBAYE WA MUGOME WE. NTABAPFIRA GUSHIRA. KANDI N’ABATURANYI BAMWE IYO BABABONYE BATANGA NONEHO AMAKURU JYA UGERAYO MBERE YO KWITANGAZA

Comments are closed.

en_USEnglish