Digiqole ad

S Sudan: Bwa mbere impande zitumvikana zahuriye mu cyumba kimwe

Ibiganiro ku buryo bw’imbonankubone hagati y’abahagarariye impande zitumvikana muri Sudan y’epfo byatangiye kuri iki cyumweru i Addis Ababa muri Ethiopia. Abahagarariye impande zombi bahuriye mu cyumba cy’ibiganiro biri butangire saa munani kuri iki cyumweru.

Aba ni abahagarariye uruhande rwa Salva Kiir na Riek Machar
Aba ni abahagarariye uruhande rwa Salva Kiir na Riek Machar

Kuri uyu wa gatandatu habaye ibisa no guhura ariko ntibyagira icyo bitanga kuko imirwano yari ikomeye cyane ndetse i Juba muri Sudan y’Epfo ho humvikanye imbunda ziremereye hafi y’ingo y’umukuru w’igihugu nk’uko byemezwa na AP.

Ibi biganiro byitezwe ko icya mbere biri bwemeze ari agahenge no guhagarika imirwano imaze ibyumweru bitatu imaze kugwamo ibihumbi by’abantu.

Impande zishyamiranye muri Sudan nizo zahisemo guhurira muri Ethiopia, igihugu bavuga ko nta ruhande kibongamiyeho hagati y’abahanganye muri Sudani y’Epfo.

Kuwa gatandatu habaye imirwano ikomeye cyane hagati y’ingabo za Leta ya Juba zashakaga kwisubiza umujyi wa Bor wo muri Leta ya Jonglei imwe muri Leta nini y’iki gihugu. Kugeza ubu nta makuru afatika niba izi ngabo zarishubije uwo mujyi.

Imirwano hagati y’impande zishyamiranye muri Sudan y’Epfo yatangiye tariki 15 Ukuboza hagati y’abashyigikiye uwari Vice Perezida Riek Machar n’uruhande rwa Leta iyobowe na Salva Kiir. Abantu bagera ku bihumbi Magana abiri bamaze kuva mu byabo bahunga naho abarenga 1000 bamaze kuhasiga ubuzima.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Reka dutege Amaso imishikirano y’impande zihanganye muri Soudan y’Epfo.Imana n’itabare Africans!!!Turacyakoronizwa na n’ubu kuko satani yafashe ibyicaro mu mitima ya benshi.”Divide and rule “Ni intwaro ya Satani,amasengesho niyo ayitsinda!

Comments are closed.

en_USEnglish