Digiqole ad

Burkina Faso: Bamwe mu bari inkoramutima za Compaoré bamukuyeho amaboko

Abantu batandukanye bakomeje kwegura mu ishyaka rya Perezida  wa Burkina Faso Blaise Compaoré watangiye kuyobora iki gihugu kuva mu mwaka w’1987.

Perezida wa Burkina Faso Blaise Compaore
Perezida wa Burkina Faso Blaise Compaore

Abenshi mu begura muri iri  shyaka bavuga ko Perezida Compaoré ashaka kwica Itegeko Nshinga kugira ngo abone uko aguma k’ubutegetsi.

Uyu mugabo kandi yakomeje gushijywa na bo batavuga rumwe, imiryango itegamiye kuri leta na sosiyete sivile gushaka gukomeza kugundira ubutegetsi no guhindura Itegeko Nshinga n’ubwo baterekanaga ibimenyetso bifatika.

Amabaruwa y’ubwegure agera ku munyamabanga Nshingwabikorwa ry’ishyaka CDP riri k’ubutegetsi avuga ko batishimira uburyo iri shyaka riyobowe ngo kuko ritacyubahiriza amahame ya demokarasi.

Bamwe mu bashaka kwegura muri iri shyaka barimo abantu bahoze ari inkoramutima za Compaoré kuva  yatangira kuyobora iki gihugu mu w’1987.

Muri aba harimo  Rock Marc Christian Kaboré wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, Salif Diallo wabaye hafi ye kuva yatangira kuyobora  na Simon Compaoré wayoboye Umurwa Mukuru Ouagadougou imyaka igera kuri 17.

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko abenshi mu bari kwegura muri iri shyaka bafite umugambi wo guhita bashinga irindi shyaka kugira ngo bahangane na Compaoré.

Blaise Compaore, Perezida wa Burkina Faso ari muri manda ye ya nyuma, ingingo ya 37 y’Itegeko Nshinga  muri iki gihugu rivuga ko umuntu agomba kuyobora manda y’imyaka itanu biciye mu matora rusange y’abaturage, Akaba ashobora kwiyongeza indi manda imwe.

Compaore yagiye k’ubutegetsi nyuma yo guhirika Thomas Sankara mu w’1987. Ubu amaze kuyobora manda enye kuko yatowe bwa mbere  mu mwaka w’1991. yongera gutorwa mu 1998  , 2005 ndetse no mu mwaka w’2010 na bwo yongeye gutorerwa kuyobora Burkina Faso. Kugeza na n’ubu  kandi ngo bigaragara ko agifite inyota y’ubuyobozi.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • narekee aho atange umwanya kubandi nabo bagerageze

  • Abategetsi nkaba barasanzwe kuko abona kuvaho kandi azi uko yabugiyeho akabona azahura n’ingaruka itari nziza agahitamo kugundira kugeza apfuye, Banyafurika bene wacu murabe maso ibi ntibikunze guhira rubanda

  • Muzabanze mumubaze uko byagenze kugirango ajye ku butegetsi. Ahubwo abamushyigikiye sinzi niba ubu aribwo bamumenye. Erega abanyapoliti bose nyina ubabyara ni umwe.

  • sha gusaba nabi nibibi ariko nubwo rwose narimaze imyaka gusa 2 aho yicaga SANKARA nabonye documentaire yabyo ndababara kandi nabu SANKARA mufata kitwari kurijye

  • Ubwo se arashaka iki ,amenyeko Sankara yapfuye agahinda kakegeka benshi ,eseye Sankara yishwe kubera iki?icyo nicyo cyambere mubaza ikindi ibyo guhindura itegeko nshinga amenyeko bitazamushobokera keretse narihindura akatubwira icyo yahoye intwari ya Afrika ikaba n’umuhamya wa Demokrasi yivuganye

Comments are closed.

en_USEnglish